Digiqole ad

Mu myaka 5, Hari ibyo Inteko yakoze n’ibyo itarangije

Kuri uyu wa 06 Kanama 2013 Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite yamurikiye itangazamakuru ibyo yagezeho muri manda y’imyaka itanu imaze itowe, aho yagaragaje ko muri rusange iterambere iryo ariryo ryose rishingiye ku mategeko yagiye itora n’aho yavuguruye, ndetse bakishimira ko byakozwe ku kigereranyo cya 96,6%.

Abagize inteko ishinga amategeko basobanurira abanyamakuru ibyo bagezeho

Abagize inteko ishinga amategeko basobanurira abanyamakuru ibyo bagezeho

Umutwe w’abadepite urangije manda yawo utoye imishinga y’amategeko 349, irimo 312 yasuzumwe, 13 manda irangiye bakiyisuzuma, 24 yemerejwe ishingiro ariko mu gihe yasuzumwaga umutwe w’abadepite ugasanga ari ngombwa ko isubizwa Guverinoma kubera impamvu zinyuranye, n’indi itanu yohererejwe umutwe w’Abadepite yari itaramara gusuzumirwa ishingiro.

Uretse gusiga ishyizeho amategeko kandi ivuguruye andi, isize inavuguruye itegeko nshinga hagamijwe guhuza zimwe mu ngingo zirigize n’ibihe bigezweho.

Inteko yegereye abaturage ihagarariye uko bisabwa?

Perezidante w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Hon Rose Mukantabana yavuze ko yumva kenshi mu bitangazamakuru abantu bavuga ko inteko itegera abaturage, ko ntacyo ikora ariko ngo biba ari ukwirengagiza kuko ibyo igihugu kigeraho byose biterwa n’amategeko Inteko iba yatoye.

Ku kibazo cyo kwegera abaturage bahagarariye, Mukantabana yavuze ko begera abaturage kenshi gashoboka byaba mu muganda rusange wa buri kwezi, mu biganiro abadepite batumirwamo, mu nama njyanama z’uruturere, mu ngendo amakomisiyo atandukanye agenda agirira mu bice bitandukanye by’igihugu mu gihe zitegura amategeko, muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge no mu zindi nzira zitandukanye.

Ati “Nibaza impamvu bavuga ko tutabegera nyamara abadepite barakoze ingendo ku giti cyabo muri iyi manda y’imyaka itanu zikabakaba ibihumbi bitatu (2996).

Rose Mukantabana, perezidante w'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda umutwe w'abadepite

Rose Mukantabana, perezidante w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite

Akomeza avuga ko kuba inteko imurikira abaturage ibyo yagezeho buri mezi atandatu no gushinga “radiyo Inteko” byose byari bigamije kurushaho kwegera abaturage ariko ngo ntibagera kuri buri muturage.

Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’Abaturage Inteko yatumije abaminisitiri n’abayobozi b’ibigo bitandukanye bya Leta basobanura ibibazo biba bivugwa kuri Minisiteri n’ibigo bayobora

Ariko kandi banagiye bakira abagize guverinoma kugira ngo batange isura n’ibisobanuro kuri gahunda za guverinoma zitandukanye, barimo na Minisitiri w’intebe.

Inteko kandi yakiriye ibibazo by’abaturage 324, muri byo 22 byazanywe n’abadepite babishyikirijwe n’abaturage, 302 biza mu marwa y’abaturage, bimwe muri byo byarakemutse ibindi bizashyikirizwa abadepite baza muri manda itaha.

Inteko kandi yagiye isuzuma raporo zitandukanye z’amakomisiyo atandukanye zirimo iz’umugenzuzi w’imari ya Leta, umuvunyi, iza komisiyo yo kurwanya Jenoside n’izindi kandi ngo ikabitangaho ibitekerezo n’imyanzuro bishyikirizw guverinoma kandi hagakurikiranywa uburyo bikorwa.

Mu mbogamizi ngo inteko yahuye nazo ndetse basaba abadepite bazaza muri manda izakurikiraho birimo imiterere n’ubwinshi bw’imishinga y’amategeko iba igomba gusuzumwa, imyumvire y’abaturage ku ruhare rw’Abadepite mu iterambere ry’igihugu usanga ngo abenshi barishyizemo ko Abadepite ntacyo bakora, kuba nta bakozi bahagije bunganira abadepite muri gahunda n’ibikorwa by’inteko, inzu y’ishyinguranyandiko n’isomero ry’inteko bitajyanye n’igihe no kuba ingoro y’inteko ishinga amategeko itararangira gusanwa.

Uretse ko ku rundi ruhande inteko ivuga ko itarenganya guverinoma kubera ko ngo usanga ahanini ibyo bifuza bisaba ubushobozi bwinshi kandi u Rwanda ari igihugu kikiyuba, kitaragira ubushobozi buhagije.

Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite usoje manda ya kabiri y’imyaka itanu wari watorewe mu mwaka wa 2008.

Abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro mu nteko ishinga amategeko

Abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro mu nteko ishinga amategeko

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

en_USEnglish