Digiqole ad

Mu mavuna yari amaze ibyumweru 2, Abadivantisiti bagera ku 90.000 barabatijwe

 Mu mavuna yari amaze ibyumweru 2, Abadivantisiti bagera ku 90.000 barabatijwe

*Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa 7 ku Isi amaze ibyumweru 2 mu Rwanda avuga ubutumwa;
*Amakuru agikusanywa aravuga ko babatije abagera ku 90,000 mu Rwanda hose;
*Mu turere twa Ruhango,Kamonyi na Muhanga honyije habatijwe abasaga ibihumbi 11;
*Muri iri vugabutumwa hishyuwe Mutuelle de Santé zirenga 30,000, inzu 200 zubakirwa abatishoboye.

Binyuze mu ivugabutumwa ryaye ‘Amavuna’ rimaze ibyumweru bibiri, Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda riratangaza ko mu turere twa Ruhango, Kamonyi na Muhanga habatijwe abasaga ibihumbi 11, mu gihe mu Rwanda hose bari bafite intego y’ibihumbi 60.

Uyu munsi i Rubavu babatirije mu Kiyaga cya Kivu.
Uyu munsi i Rubavu babatirije mu Kiyaga cya Kivu.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi ku Isi Pr. Ted Wilson amaze ibyumweru bibiri mu Rwanda, akaba ariwe wari uyoboye ivugabutumwa rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Guhishurirwa Ibyiringiro’, we akaba yarakoreye amavuna mu Karere ka Rubavu.

Aya mavuna kandi yitabiriwe n’ikipe y’abantu baturutse hirya no hino ku Isi basaga 200, baje gufatanya n’abakozi b’Imana bo mu Rwanda kuvuga ubutumwa mu Rwanda.

Hirya no hino mu gihugu habarurwaga Amasite (sites) asaga 2,300 yavugirwagaho ubutumwa muri rusange bizwi nk’Amavuna’, muri gahunda Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi bise ‘Total Member Involvement’ (TMI).

Aya mavuna yatangiye tariki ya 13 Gicurasi akaba yasojwe ku isabato yo ku itariki 28 Gicurasi 2016, yabashije guhindura benshi mu ivugabutumwa ndetse ibihumbi n’ibihumbi by’abantu biyeguriye Imana, ndetse babihamya babatizwa. Mbere y’uko aya mavuna atangira, intego yari ukubatiza barenga ibihumbi 60 mu Rwanda hose.

Aho Umuseke wabashije kujya ni mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Ruhango, i Gitwe, hafatwa nko ku gicumbi cy’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, u Burundi na n’uburasirazuba bwa DR Congo, hari hateraniye Abakirisitu benshi cyane.

Umubatizo ku Kivu
Umubatizo ku Kivu
I Gitwe abantu bari benshi babuze aho bajya urusengero rwuzuye bahitamo kujya hanze.
I Gitwe abantu bari benshi babuze aho bajya urusengero rwuzuye bahitamo kujya hanze.

Aha i Gitwe hari abakirisitu basaga ibihumbi birindwi bose bari baje kuhasoreza ibi biterane by’Ivugabutumwa, bari kumwe n’Ubuyobozi w’Itorero ry’Abadivantifiti b’Umunsi wa Karindwi mu turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango.

Muri Kaminuza ya Gitwe ahabereye umubatizo, ari naho bakoreye igiterane gisoza ivugabutumwa, habatijwe abantu 1,458, umubatizo wamaze amasaha atatu n’igice, habatiza Abapasitoro barindwi icyarimwe.

Ubuyobozi bw’itorero bwatangaje ko muri utu turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango habatijwe abantu 11.387 muri ibi byumweru bibiri by’Ivugabutumwa, muri bo, abagera ku 8,000 bakaba babatijwe kuri uyu wa gatandatu, mu gihe abandi babatijwe ku Isabato yo ku itariki 21 Gicurasi.

I Gitwe, hari benshi bahisemo kujya mbere mu buzima bushya.
I Gitwe, hari benshi bahisemo kujya mbere mu buzima bushya.

Imibare y’abantu bose babatijwe ku rwego rw’igihugu iracyakusanywa, ariko hari amakuru avuga ko muri ibi byumweru bibiri, Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ryaba rimaze kubatiza Abakirisitu basaga ibihumbi 90, bivuze ko baba bararengeje intego y’ibihumbi 60 bari bihaye.

Muri ibi byumweru bibiri, ntabwo hakozwe ivugabutumwa gusa, kuko abasaga ibihumbi 30 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza mu gihugu hose, abantu bavurwa ku buntu, hubakwa inzu z’abatishoboye zisaga 200, hubakwa ibiraro n’indi mirimo abakirisitu bakoze ishyigikira igihugu muri gahunda z’Iterambere.

Aba babatijwe ntabwo ari abemeye Yesu nk’umukiza wabo bwa mbere, kuko mu migenzereze y’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi n’umukirisitu wabo waguye mu cyaha yongera akabatizwa.

Ubu bubyutse mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa 7 ngo bwari bukenewe kuko abakirisitu baryo barimo bagabanuka, Ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2002, rigaragaza ko Abadivantisiti b’umunsi wa 7 bageraga kuri 12.2% mu gihugu, mu gihe iryo mu mwaka wa 2012, ryo ryagaragaje ko Abadivantisiti bamanutse bakaba 11.9%.

Nk’uko bigaragara mu ibarura rusange ry’Abaturarwanda rikorwa buri myaka 10, imibare igaragaza ko Ubukristu bugenda bushinga imizi mu Rwanda dore ko bwavuye kuri 93% mu 2002, bagera kuri 96.5% by’abaturage bose muri 2012, ku bera ahanini n’umubare w’amadini umaze kuba mwinshi (Nubwo Abagatolika bagabanuka mu Rwanda, Abakirisitu biyongereyeho 3.5%).

Abantu benshi bakikije amazi menshi Abakirisitu barimo kubatirizwamo.
Abantu benshi bakikije amazi menshi Abakirisitu barimo kubatirizwamo.
Bamwe mu bavugabutumwa bazanye n'Umuyobozi w'Itorero ry'Abadivantisiti ku Isi Ted Wilson..
Bamwe mu bavugabutumwa bazanye n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti ku Isi Ted Wilson..
Pr. Ted Wilson, uyobora itorero ry'Abadivantisiti b'umunsi wa 7 mu byumweru bibiri bishize amaze kugera mu Rwanda mu ivugabutumwa.
Pr. Ted Wilson, uyobora itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa 7 mu byumweru bibiri bishize amaze kugera mu Rwanda mu ivugabutumwa.
Bamwe mubabatijwe bari bambaye imyenda yera.
Bamwe mubabatijwe bari bambaye imyenda yera.
Mbere yo kubatizwa babanza kwemera amahame y'Itorero ry'Abadivantisiti.
Mbere yo kubatizwa babanza kwemera amahame y’Itorero ry’Abadivantisiti.
Mu mazi menshi ya Kaminuza ya Gitwe habereye Umubatizo.
Mu mazi menshi ya Kaminuza ya Gitwe habereye Umubatizo.
Umubyigano w'abakirisitu wari utangaje.
Umubyigano w’abakirisitu wari utangaje.
i Rubavu ku kiyaga cya Kivu naho habatirijwe abatari bacye
i Rubavu ku kiyaga cya Kivu naho habatirijwe abatari bacye

Photos: Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango

30 Comments

  • Ngo 90.000? mukosore iyo mibare rwose kuko niba turi miliyoni 12, 90.000 nabantu benshi cyane.Harya i Maka bakira abantu bangana iki?

    • Wowe se ko ubihana ushingiye kuki? Banza ukurikirane neza habatijwe 95,980 mu Rwanda hose.

    • hahahah ko mbona batarenga 100 i Maka bakira 2.200.000 ahubwo mbajwe na maralia bakuramo naho …..

  • NUKURI ICYI NI IGIHE CYO KWIYARURA TWATASHYE IRI NI IJWI RIHERUKA

    • Nibyo rwose Claude we, twatashye Yesu araje kandi ntibigitinze. Imana ihindure imibereho yacu tube abatahajuru byukuri. Amen

    • uwakubaza se icyo azaba aje gukora ubwo wakimenya???? azaba aje gukora iki??? nkikubwire?
      azaba aje ” kwihakana, mwebwe bantu muvuga ko mwamumenye nyamara ibyo mukora bikagaragaza ko mumuhakana” mube mwiteguye rero ko namwe azabihakana igihe kitazwi azazira( ndashaka kuvuga ko ibyo bimenyetso byanyu nta shingiro bifite).

  • Bavandimwe Dusangiye Guhamya Kwa Y E S U, Nyuma Y’ubu Butumwa Bwo Mu Byahishuriwe Yohana;hagiye Gukurikiraho Gutangazwa Kw’ikimenyetso Cy’ I N Y A M A S W A! Mube Maso Kandi Musenge U M U G O R E Agiye Kuramukwa Buheruka!

    • Ijambo ry’Imana rirabigaragaza kandi rirasobanutse rwose. Igihe nk’iki ntikizongera uretse gutangazwa kw’ibikomeye tukagaragaza uwo twimitse mumitima yacu. Reka dusenge dushikamye kugirango Yesu azasange twiteguye. Imana ibidushoboze mu izina rya Yesu.

    • Bavuga ko bemera Imana ,bakayihakanisha ibikorwa byabo……………ABADIVANTISTI B’UMUNSI WA 7(cyangwa se 5,6,11,24,57…..iminsi yose ni kimwe kandi yose ni iy’IMANA)………………ABADIVANTISTI=ABAFARISAYO

      • Kuko ubujiji ufite bukwemerera kuvuga ko iminsi yose ari kimwe! ariko humura haracyari ibyiringiro kuko ubwo buyobe buzagukurwamo.

      • Agahinda wenda kakwice cg utwite iki? ikitunejeje nuko abarenga ibihumbi 90 babatijwe kdi twe twishimiye icyo ijuru ryadukoreye nabavandimwe bacu Yesu yatwongereye.Gusa ntitwabura kugusengera kugirango igihe kimwe nawe uzabe umugabo wo guhamya ko wahindutse

        • Nizere ko uyu mwene Data “nzovuyimirindi” nawe nubwo ariho akoresha imvugo itari nziza mubwire ko nawe ukuri kw ijambo ry Imana kuzamugeraho niba atarakumenya.Gusa nanamubwire ko YESU atazagaruka aje gutwara Abadiventistes gusa, ahubwo ni abamwemeye bose bakizera izina rye, ndetse bakagenda mu kuri kw’Ijambo ry Imana. Asome icyandikwa kiri muri Bible muri MIKA 6:8 maze nawe amenye icyo Uwiteka adushakaho, Kandi mwifurije kuzaboneka mu bazasanganira uwo MWAMI w amahoro igihe azaba aje.

        • hari ahagira hati ” irire wowe hamwe n’urubyaro rwawe….” Ijambo ry’ukuri ni rimwe si abiri! mwisengere rero,naho njye mu ndeke,kuko mubakenye guhinduka muri buriya buryo bwanyu ,njye si ndimo.

      • barakubeshye.

      • Nemeranya nawe ko kuba mw’idini ataricyo cyadukiza, ariko kumenya ukuri kwa bibiliya ni ngombwa kuko bibiliya nayo iravuga ngo Muzamenya ukuri kandi ukuri niko kuzababatura ubutumwa n’ubwa bibiliya kandi n’ubwo abao Imana yaremye bose nawe urimo. Ibindi N’Imana izaca imanza. Zibukira ibikurwaniramo, uhe umwanya Yesu nawe akwemeze kandi agukize.

        Imana ikube hafi rwose.

    • ABADIVE mugira IBIHUHA weeeeeeeeeeeeeeeee……! nGO IBIMENYETSO by’inyamaswa, sijui! Mujye mubura kwera imbuto, muhere mu bihuha! Wagira ngo kuri mwe BIBLE ni IBYAHISHUWE gusa, nabyo mukorera interpretation nabi.

      Ubu se ko mukoresha INTERNET ra?! Mwayiretse, ko harimo 666! Hahahhahaa……….! Muranyica kabisa!

      • okey. handitswe ngo muzamenya ukuri. Ukuri niko kuzababatura. Gusa humura nawe uri uwacu.

  • Wowe witwa baziga, Ese wemera ko Imana ishobora byose? niba ubyemera se kuki wumva ko itakoresha abagaragu bayo bakabatiza abantu 90 000,ndakumenyesha ko ahubwo ikinejeje kurushaho habatijwe abarenga 95 000, bose tubifurije gukomera mu mwami wacu Yesu.

  • ngendibariza niba 90,000 ari abashya cg harimo nabadive basubiyemo umubatizo kuko bo babatiza 3

    • uzakore research

  • Abadiventiste bavuga ubutumwa neza ariko icyo mbangira nuko bavuga ubutumwa basebya andi madini, Gaturika yo yabagoreweho pe. Ibi bavuga by’inyamaswa, ndetse ntibatinyuka kubuga ko iyo mamaswa ari Papa, njyewe byaranyobeye. Ndibuka amafuna yabaye muri 2000 aho umu pasteri yatinyutse kuvuga ko inyamaswa ari Papa, akavuga Inyamaswa ya nyuma ari Papa uzasimbura Jean Paul II, ariko igitangaje nuko J. Paul II yaritabye Imana, ndetse numamusimbuye nawe avaho. None iyo nyamaswa irihe? na Francisco azatanga asimburwe nundi, nundi, nundi….., kuki abadive bumva ko bazi igihe isi izagira ihereze, mugihe YESU/YEZU ariwe mugenga wa twese yivugiye ko nawe atazi umunsi? Badive ntimukajye mwirirwa mushyashya abantu umutwe. Muribuka ukuntu mwashyushye muri 2000 ngo isi irarangiye? Ariko ntimwumva mufite isoni kuva muri za 1800 aho mwashyizeho umunsi isi irangirira ukagera nturangire mugaseba. None murakomeje. Iryo terabwoba ryanyu niryo rizatuma mubona abayoboke? keretse izinjiji!!! Pls mugaragaze ibikorwa byiza, abayoboke bazaza ….

    • Intambara iri hagati ya Satani n’Imana igomba kurangira,menya ko ubuhanuzi bugendana n’amateka y’Isi, kandi inyamaswa hano ntivuga umuntu ahubwo ivuga ubushobozi n’imbaraga afite zo guhindura ibintu mu mateka. Ikibazo s’inyamaswa ahubwo n’icyo isobanura n’icyo yitiriwe kuko na yesu yiswe intare yo mu muryango wa Dawidi, yitwa n’Umwana w’Intama. Niyo mpanvu Amami menshi muri bibiliya yiswe amazina y’Inyamaswa mu rwego rwo kugaragaza ububasha bwayo n’icyo yakoze gihwanye no kwitwa ayo mazina.
      Hanyuma muri urwo ruhererekane rw’ibinyejana byose habaye intambara hagati y’Imana na Satani,kandi bizakomeza kugeza igihe isi izarangirira.
      Ugiye kubona ko ibyo ubuhanuzi buvuga bugiye gusohora vuba. Tuve mu madini rero turebe Bibiliya,kandi dusabe umwuka w’Imana adusobanurire. Twese dukeneye gucika Satani tukazibanira n’Imana tugakira burundu icyaha n’ingaruka zacyo.

    • Nta butumwa bwiza na buke bavuga…..uzasome ubutumwa bwiza Intumwa Paul yandikiye Abagalatiya
      dufate imirongo mike: Galates 3:10;5:1 na 5:4 uzahita ubona abo ABAVIVE aribo.
      Cyokora bateye imbere mu idini rya Kiyahudi (Judaisme).nta butumwa bwiza rero ukora ibihakana KRISTO……ndabizi ubu barahita bampundagazaho ibitutsi,ariko kandi uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba umwishe!!!! naho kumbwira ko njye ntazi Ijambo ry’Imana!!! ndrizi rwose….ahubwo nibave ibuzimu bajye ibuntu.

  • Amen. Ndumva ayo mavuna yarabaye successful rwose!!!! Glory to God!!!!!!!!

  • mwubahe Imana muyihimbaze kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye muramye iyremye ijuru n’isi n’inyanja námasoko

  • bavandimwe ndabona mwaganiriye neza none abari kunenga inyigisho yo kurangira Ku isi MWe show usengera hoc haraho bigisha ko tuzahora mu isi cy ikingenzi nuko bskubwira NGO nikera ukabanza ukiga,ukagira ibyo ugeraho ..niba musoma bible Reba ibimenyetso Yesu yatanze muri matayo byo kugaruka kwe nubons bitariho baraba bakabya ntago ikingenzi sti uguhangana nukuri ahubwo ibyo udashoboye saba mwuka wera agufashe

    • Ntimukabeshyere umwuka wera!!

  • isi irarangiye peeee!!!!

  • Uwiteka ashimwe cyaneee!!!!!!!!!! kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose!

  • sha musenge kandi mube maso kuko amabuye nibyatsi bizaba ibihamya ko twabwirijwe ibyijwi riheruka guterana amagambo byo mubivemo ahubwo mwiyandikishe mubazataha ubwo bukwe buri wese ni kugiti cye kandi ifirimbi iri hafi uwera agume yere uwanduye agumye yandure!sengera uruhande uzaba urimo ibindi ubireke

Comments are closed.

en_USEnglish