Mu mafoto 60, Kigali Fashion Week yari akataraboneka
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, Abanyamideli baturutse mu bihugu 11 bamuritse imideli mu myambaro itandukanye, mu gikorwa cyiswe “Kigali Fashion Week 2016” cyabaga ku nshuro ya gatandatu.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abanyamideli barenga 60 baturutse mu bihugu 12 bitandukanye aribyo u Rwanda rwanacyakiriye, Burundi, Uganda, DR Congo, Kenya, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo, Ubuhinde, Ububiligi, Ubuyapani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abanyamideli 21 bose bazengurutse ku rutambukiro mu myambaro itandukanye biyereka abari bitabiriye ibi birori byabereye muri ‘Century Park Hotel’.
Itsinda ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda ‘Chic Band’ nayo yacishagamo igasusurutsa abari baje kwirebera iri murika ry’imideli/imyambaro.
Ibi birori by’imbonekarimwe byayobowe n’abashyushyabiriri Makeda Mahadeo, na Keith Karuhuura waturutse muri Kenya.
Ni ibirori byatangiye ahagana Saa mbili z’ijoro, itsinda ‘Chic Band’ ribanza ku rubyiniro ririmbira abari muri ibi birori indirimbo y’ikaze.
Abanyamideli baserukiraga ibihugu by’u Rwanda, Japan na DR Congo nibo babimburiye abandi biyerekana mu myambaro gakondo y’iwabo irimo cyane cyane amakanzu maremare y’amabara menshi, ndetse n’ababaga barengejo amakoti maremare byiza cyane, n’udutambaro ku mitwe dukoze nk’urugori mu mabara y’amakanzu bambaye.
Ku nshuro ya kabiri baje mu myambaro ya ‘MARINA INDIAN FASHION’ y’abahinde bambaye ibirenge, basaga neza cyane no mu ntambuko nziza banyuranyuranamo bibereye ijisho.
MIZERO Designers bo mu Rwanda bambitse abanyamideli utwambaro duto duto (bikini) nibo bakurikiyeho kumurikirwa imideli, bahagurukije abari aho kubera ubuhanga utu twambaro twari dukoranye aho bageraga imbere akagaragaraga nk’ingofero bifatanye bakayimanura ikavamo ikanzu ndende.
Nyuma y’aba, haje gukurikiraho abiyerekanaga mu mideli ya ‘LUPITA Collection’, mu myambaro nyafurika, imyambaro y’aba yari yiganjemo ikoze mu bitenge.
Mu twenda duto duto tw’amabara menshi n’udutambaro duto ku birenge (bandes) dukoze nk’inkweto, abamurikaga imideli bagarutse biyerekana imbere y’abari aho batambuka neza cyane.
UZI Collection bo mu Rwanda nabo bamuritse imideli yabo mu myambaro migufi n’imiremire idozwe kinyAfurika mu bitenge ku bakobwa n’abahungu, biyerekanaga bambaye inkweto ndende na rugabire ku bahungu.
Abanyamideli ‘CE Design’ bo mu gihugu cy’u Burundi bamuritse imideli mu myambaro y’ibitenge byoroshye n’inkweto ndende ku bakobwa, n’abahungu bari baberewe mu dusate dusobekeranye tw’ibyo bitenge.
Igice cya mbere cyarangiye bajya guhindura imyenda
Bagarutse ku rubyiniro bambitswe na Winnie Golden Fashion yo mu gihugu cya Sudani y’Epfo, imyambaro yiganjemo imiremire.
CIA Designers na Charity bo mu gihugu cya Uganda nabo ntibahatanzwe, biyerekanye mu myambaro yabo myiza cyane yarimo utujipo duto n’udushati cyangwa udukanzu natwo duto ku bakobwa na basaza babo mu ma pantalo meza n’amashati bidoze kinyafurika.
Abamurika imideli badatinze, bagarutse biyereka mu myambaro y’Akariza Designers yajyanishaga amakanzu ku bakobwa cyangwa amashati ku bahungu n’inkweto ndetse n’udukapu duto two mu ntoki.
Bajya gusoza abamurikaga imideli baje ku rubyiniro mu mideli yateguwe na Motion Collections, yari amakanzu maremare meza cyane adozwe mu bitenge nyAfurika ku bakobwa n’amashati yabyo kuri basaza babo, ndetse bafite n’akarabo gato mu kanwa, ikintu cyazamuye amarangamutima y’abari aho basaga bahita biyamira n’amashyi menshi.
Inzovu African Village nibo baje gushyira akadomo kuri iki ibi birori, bambika abanyamideli imyambaro biyerekanye basezera yari yanditseho Rwanda n’ibikapu binini.
Ibirori byasoje ahagana mu saa sita z’ijoro ari ibyishimo, abanyamideli, ababambitse, abafana, abafatanyabikorwa n’abandi bose banyuzwe n’imideli beretswe.
Andi mafoto:
Photos: Evode Mugunga
Umubyeyi N. Evelyne
UM– USEKE.RW
13 Comments
Muti:Umunyarwandakazi, umukobwa mwiza cyane Makeda Mahadeo.Bamuhaye ubwenegihugu buriya nicyo bivuze.Murakoze kutugezaho amafoto meza cyane.
Kabati, Makeda aramutse yarahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda yaba ari umunyarwandakazi ufite uburenganzira nk’ubwawe. Ariko noneho si nako bimeze kuko ise umubyara ari umunyarwanda. Kuri wowe umunyarwanda ni uwitwa ya mazina wamenyereye acyurirana! Imyumvire nk’iyi yawe uretse ko yuzuye ubuswa ariko iri no mu byatumye ibintu bicika mu Rwanda aho hari abumvaga ko barusha abandi ubunyarwanda, bagahindura abandi banyarwanda abanyamahanga, bikaza kugera n’aho babica bagamije ndetse kubarimbura!
Wowe biragaragara ko wifiyiye ikibazo bwite kikubuza gusinzira kuko hari indanga gaciro utiyumvamo.Kugira abantu abanyamahanga sinzi aho ubivana.Twese twabyirutse tufite ba mama wacu Zaire,Burundi Uganda nta rimwe uzasanga umunyarwanda yitwa Makeda Mahadeo.Ese nkubajije icyo bisobanura mu kinyarwanda wambonera igisubizo?
Makeda mperuka ari umu Kenyan niba ntibeshye
Ibyo wabikuye hehe boss? Makeda yavukiye muri United States, Papa we ni umunyarwanda naho mama we akaba uwo muri Jamaica. Kenya izamo gute ubwo ?
kkk wibeshye
Nanjye navukiye iburundi mvuka kubanyarwanda ariko njya ntangara murugo iyo batanze adress batwita kubarundi. Abanyarwanda muzaba civilise ryari?
None se niba mwitwara nk’abarundi, akaba ariyo shusho mugaragaza hanze mu baturanyi, dore ko abenshi nabonye mwiha no kuvuga ikinya-rundi kubushake, uragirango bizagende gute ? Muzaba civilized ryari kwanza ?
Mbega imyammbaro mibi we! ariko se ko mperuka biyerekana bammbaye batya kandi byahuruje rubanda ko ntawe ndabona yambaye nk’uku ngo agende mu muhanda! nushatse kubigerageza baramukwena, agasiga umugani aho aciye hose!
ni moshinion ( moses fashion) ntagwari motion
Hhhhhhh! Rugwiro aranshekeje ati “….., iyo batanze adresses bavuga ku Barundi, ati Abanyarwanda muzaba Civilise ryari?” Uwasoma iyi msg ahita abonako utariyumvamo nezako uri umuntarwanda,kuko wari gukoresha “abanyarwanda tuzaba ,si ” Muzaba”
Ikindi ntiwakabyitiriye abanyarwanda bose niba bikorwa nabamwe mu baturanyi bawe.
Amahoro abane namwe
hahaha MUYUYA John: urakoze hahaha kabisa ahubwo se uriya we buriya ni civilise iBurundi harya nibo bari civilise banza uhe nagaciro ababyeyi bawe bavukiye inaha ibyo bya civilise ube ubiretse ikindi kwitwa umunyarwanda sicyo kitubwira niba umuntu ari civilise cg atari civilise byose ni mumutwe nshuti….hanyuma wowe witwa KALINDA: Uzabanze umunyenye itandukaniro ryibi bikurikira DESIGNERS,MODELING,CLOTHS MATERIELS,STYLE,STAGE,WEATHER nubimenya ntuzasubira kuvuga ngo imyendaq bambaye ko ntaho urayibabonana wabona ujya kwambara nkimyenda yo mubihugu habamo hiver ukayambara iRwanda turi muri summer hahahah
NKUNDA IBITEKEREZO BYABASOMYI KUNKURU RUNAKA BIBA BIRYOSHYE KURUSHA INKURU!!!!!! ARIKO SINDAMENYA AKAMARO KIBYO BINTU NGO NI KIGALI FASHION WEEK CG IZO FASHION BAKORA AKAMARO KAZO KUKO SINDABONA UBYAMBAYE MUNZIRA AHO NGENDA ZA KIGALI!!!!! GUSA MBONA ABANTU BABA BABYAMBAYE ATARI SEREOUS HARIMICO YINDI BABA BIFITIYE CG BIYAMAMAZA NABABA BAGIYEYO SINZI AMATSIKO BABA BAFITE NIBA ARAYO KUREBA IZO FASHION CG ARUKUREBA UBWAMBURE BWIZO NKUMI DORE KO NABWO BURI MURI FASHION ZIMURIKWA KURUBU, CG KUREBA IBITUZA BYABO BASORE KUBAGORE
Comments are closed.