Digiqole ad

Mu mafoto 60, Kigali Fashion Week yari akataraboneka

 Mu mafoto 60, Kigali Fashion Week yari akataraboneka

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, Abanyamideli baturutse mu bihugu 11 bamuritse imideli mu myambaro itandukanye, mu gikorwa cyiswe “Kigali Fashion Week 2016” cyabaga ku nshuro ya gatandatu.

Bamurikaga imyambaro inyuranye.
Bamurikaga imyambaro inyuranye.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abanyamideli barenga 60 baturutse mu bihugu 12 bitandukanye aribyo u Rwanda rwanacyakiriye, Burundi, Uganda, DR Congo, Kenya, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo, Ubuhinde, Ububiligi, Ubuyapani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abanyamideli 21 bose bazengurutse ku rutambukiro mu myambaro itandukanye biyereka abari bitabiriye ibi birori byabereye muri ‘Century Park Hotel’.

Itsinda ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda ‘Chic Band’ nayo yacishagamo igasusurutsa abari baje kwirebera iri murika ry’imideli/imyambaro.

Ibi birori by’imbonekarimwe byayobowe n’abashyushyabiriri Makeda Mahadeo, na Keith Karuhuura waturutse muri Kenya.

Umunyarwandakazi, umukobwa mwiza cyane Makeda Mahadeo yari umwe mu bashyushyabirori.
Umunyarwandakazi, umukobwa mwiza cyane Makeda Mahadeo yari umwe mu bashyushyabirori.

Ni ibirori byatangiye ahagana Saa mbili z’ijoro, itsinda ‘Chic Band’ ribanza ku rubyiniro ririmbira abari muri ibi birori indirimbo y’ikaze.

Abanyamideli baserukiraga ibihugu by’u Rwanda, Japan na DR Congo nibo babimburiye abandi biyerekana mu myambaro gakondo y’iwabo irimo cyane cyane amakanzu maremare y’amabara menshi, ndetse n’ababaga barengejo amakoti maremare byiza cyane, n’udutambaro ku mitwe dukoze nk’urugori mu mabara y’amakanzu bambaye.

Ku nshuro ya kabiri baje mu myambaro ya ‘MARINA INDIAN FASHION’ y’abahinde bambaye ibirenge, basaga neza cyane no mu ntambuko nziza banyuranyuranamo bibereye ijisho.

Berekana imyambaro y'Abahinde.
Berekana imyambaro y’Abahinde.

MIZERO Designers bo mu Rwanda bambitse abanyamideli utwambaro duto duto (bikini) nibo bakurikiyeho kumurikirwa imideli, bahagurukije abari aho kubera ubuhanga utu twambaro twari dukoranye aho bageraga imbere akagaragaraga nk’ingofero bifatanye bakayimanura ikavamo ikanzu ndende.

Ikimeze nk'ingofero bagihindurahamo ikanzu, imbere bambariyemo bikini.
Ikimeze nk’ingofero bagihindurahamo ikanzu, imbere bambariyemo bikini.

Nyuma y’aba, haje gukurikiraho abiyerekanaga mu mideli ya ‘LUPITA Collection’, mu myambaro nyafurika, imyambaro y’aba yari yiganjemo ikoze mu bitenge.

Imyambaro nyafurika ni imwe mu myambaro yamuritswe cyane muri ibi birori.
Imyambaro nyafurika ni imwe mu myambaro yamuritswe cyane muri ibi birori.

Mu twenda duto duto tw’amabara menshi n’udutambaro duto ku birenge (bandes) dukoze nk’inkweto, abamurikaga imideli bagarutse biyerekana imbere y’abari aho batambuka neza cyane.

Yabanje kuza yambaye utwambaro tumufashe cyane, n'undi mwambaro umeze nk'utwikiriye ibitugu wari ufashwe n'utugozi.
Yabanje kuza yambaye utwambaro tumufashe cyane, n’undi mwambaro umeze nk’utwikiriye ibitugu wari ufashwe n’utugozi.
Arekuye twa tugozi, umwambaro wasaga n'utwikiriye ibitugu gusa wabaye ikanzu nziza.
Arekuye twa tugozi, umwambaro wasaga n’utwikiriye ibitugu gusa wabaye ikanzu nziza.

UZI Collection bo mu Rwanda nabo bamuritse imideli yabo mu myambaro migufi n’imiremire idozwe kinyAfurika mu bitenge ku bakobwa n’abahungu, biyerekanaga bambaye inkweto ndende na rugabire ku bahungu.

Abanyamideli ‘CE Design’ bo mu gihugu cy’u Burundi bamuritse imideli mu myambaro y’ibitenge byoroshye n’inkweto ndende ku bakobwa, n’abahungu bari baberewe mu dusate dusobekeranye tw’ibyo bitenge.

Abashushanyi b'imyambaro 'designers' baturutse mu Burundi, aba nabo berekanye ubuhanga.
Abashushanyi b’imyambaro ‘designers’ baturutse mu Burundi, aba nabo berekanye ubuhanga.

Igice cya mbere cyarangiye bajya guhindura imyenda

Bagarutse ku rubyiniro bambitswe na Winnie Golden Fashion yo mu gihugu cya Sudani y’Epfo, imyambaro yiganjemo imiremire.

CIA Designers na Charity bo mu gihugu cya Uganda nabo ntibahatanzwe, biyerekanye mu myambaro yabo myiza cyane yarimo utujipo duto n’udushati cyangwa udukanzu natwo duto ku bakobwa na basaza babo mu ma pantalo meza n’amashati bidoze kinyafurika.

Kuri 'red carpet' hatambutseho n'abari baje kwirebera, uyu yatambukanyeho n'umwana bari bazanye.
Kuri ‘red carpet’ hatambutseho n’abari baje kwirebera, uyu yatambukanyeho n’umwana bari bazanye.

Abamurika imideli badatinze, bagarutse biyereka mu myambaro y’Akariza Designers yajyanishaga amakanzu ku bakobwa cyangwa amashati ku bahungu n’inkweto ndetse n’udukapu duto two mu ntoki.

Aba biyerekanye bafite n'ibikapu umukobwa ashobora kwitwaza.
Aba biyerekanye bafite n’ibikapu umukobwa ashobora kwitwaza.

Bajya gusoza abamurikaga imideli baje ku rubyiniro mu mideli yateguwe na Motion Collections, yari amakanzu maremare meza cyane adozwe mu bitenge nyAfurika ku bakobwa n’amashati yabyo kuri basaza babo, ndetse bafite n’akarabo gato mu kanwa, ikintu cyazamuye amarangamutima y’abari aho basaga bahita biyamira n’amashyi menshi.

Umunyamideri Jay Rwanda amurika imideri ya Motion Collections.
Umunyamideri Jay Rwanda amurika imideri ya Motion Collections.

Inzovu African Village nibo baje gushyira akadomo kuri iki ibi birori, bambika abanyamideli imyambaro biyerekanye basezera yari yanditseho Rwanda n’ibikapu binini.

Ibirori byasoje ahagana mu saa sita z’ijoro ari ibyishimo, abanyamideli, ababambitse, abafana, abafatanyabikorwa n’abandi bose banyuzwe n’imideli beretswe.

Andi mafoto:

DSC_0030 DSC_0039 DSC_0043 DSC_0079 DSC_0101 DSC_0108 DSC_0118 DSC_0135 DSC_0147 DSC_0150 DSC_0157 DSC_0195 DSC_0200 DSC_0223 DSC_0239 DSC_0262 DSC_0266 DSC_0293 DSC_0301 DSC_0311 DSC_0313 DSC_0320 DSC_0325 DSC_0333 DSC_0347 DSC_0348 DSC_0352 DSC_0353 DSC_0359 DSC_0372 DSC_0385 DSC_0389 DSC_0414 DSC_0431 DSC_0433 DSC_0436 DSC_0439 DSC_0441 DSC_0450 DSC_0453 DSC_0470 DSC_0480 DSC_0481 DSC_0487 DSC_0488 DSC_0489 DSC_0493 DSC_0756 DSC_0867

Photos: Evode Mugunga

Umubyeyi N. Evelyne
UM– USEKE.RW

 

13 Comments

  • Muti:Umunyarwandakazi, umukobwa mwiza cyane Makeda Mahadeo.Bamuhaye ubwenegihugu buriya nicyo bivuze.Murakoze kutugezaho amafoto meza cyane.

    • Kabati, Makeda aramutse yarahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda yaba ari umunyarwandakazi ufite uburenganzira nk’ubwawe. Ariko noneho si nako bimeze kuko ise umubyara ari umunyarwanda. Kuri wowe umunyarwanda ni uwitwa ya mazina wamenyereye acyurirana! Imyumvire nk’iyi yawe uretse ko yuzuye ubuswa ariko iri no mu byatumye ibintu bicika mu Rwanda aho hari abumvaga ko barusha abandi ubunyarwanda, bagahindura abandi banyarwanda abanyamahanga, bikaza kugera n’aho babica bagamije ndetse kubarimbura!

      • Wowe biragaragara ko wifiyiye ikibazo bwite kikubuza gusinzira kuko hari indanga gaciro utiyumvamo.Kugira abantu abanyamahanga sinzi aho ubivana.Twese twabyirutse tufite ba mama wacu Zaire,Burundi Uganda nta rimwe uzasanga umunyarwanda yitwa Makeda Mahadeo.Ese nkubajije icyo bisobanura mu kinyarwanda wambonera igisubizo?

  • Makeda mperuka ari umu Kenyan niba ntibeshye

    • Ibyo wabikuye hehe boss? Makeda yavukiye muri United States, Papa we ni umunyarwanda naho mama we akaba uwo muri Jamaica. Kenya izamo gute ubwo ?

  • kkk wibeshye

  • Nanjye navukiye iburundi mvuka kubanyarwanda ariko njya ntangara murugo iyo batanze adress batwita kubarundi. Abanyarwanda muzaba civilise ryari?

    • None se niba mwitwara nk’abarundi, akaba ariyo shusho mugaragaza hanze mu baturanyi, dore ko abenshi nabonye mwiha no kuvuga ikinya-rundi kubushake, uragirango bizagende gute ? Muzaba civilized ryari kwanza ?

  • Mbega imyammbaro mibi we! ariko se ko mperuka biyerekana bammbaye batya kandi byahuruje rubanda ko ntawe ndabona yambaye nk’uku ngo agende mu muhanda! nushatse kubigerageza baramukwena, agasiga umugani aho aciye hose!

  • ni moshinion ( moses fashion) ntagwari motion

  • Hhhhhhh! Rugwiro aranshekeje ati “….., iyo batanze adresses bavuga ku Barundi, ati Abanyarwanda muzaba Civilise ryari?” Uwasoma iyi msg ahita abonako utariyumvamo nezako uri umuntarwanda,kuko wari gukoresha “abanyarwanda tuzaba ,si ” Muzaba”
    Ikindi ntiwakabyitiriye abanyarwanda bose niba bikorwa nabamwe mu baturanyi bawe.
    Amahoro abane namwe

  • hahaha MUYUYA John: urakoze hahaha kabisa ahubwo se uriya we buriya ni civilise iBurundi harya nibo bari civilise banza uhe nagaciro ababyeyi bawe bavukiye inaha ibyo bya civilise ube ubiretse ikindi kwitwa umunyarwanda sicyo kitubwira niba umuntu ari civilise cg atari civilise byose ni mumutwe nshuti….hanyuma wowe witwa KALINDA: Uzabanze umunyenye itandukaniro ryibi bikurikira DESIGNERS,MODELING,CLOTHS MATERIELS,STYLE,STAGE,WEATHER nubimenya ntuzasubira kuvuga ngo imyendaq bambaye ko ntaho urayibabonana wabona ujya kwambara nkimyenda yo mubihugu habamo hiver ukayambara iRwanda turi muri summer hahahah

  • NKUNDA IBITEKEREZO BYABASOMYI KUNKURU RUNAKA BIBA BIRYOSHYE KURUSHA INKURU!!!!!! ARIKO SINDAMENYA AKAMARO KIBYO BINTU NGO NI KIGALI FASHION WEEK CG IZO FASHION BAKORA AKAMARO KAZO KUKO SINDABONA UBYAMBAYE MUNZIRA AHO NGENDA ZA KIGALI!!!!! GUSA MBONA ABANTU BABA BABYAMBAYE ATARI SEREOUS HARIMICO YINDI BABA BIFITIYE CG BIYAMAMAZA NABABA BAGIYEYO SINZI AMATSIKO BABA BAFITE NIBA ARAYO KUREBA IZO FASHION CG ARUKUREBA UBWAMBURE BWIZO NKUMI DORE KO NABWO BURI MURI FASHION ZIMURIKWA KURUBU, CG KUREBA IBITUZA BYABO BASORE KUBAGORE

Comments are closed.

en_USEnglish