Digiqole ad

Mu kwemera Imana kwange ntabwo Africa n’u Rwanda byaremewe guhora bisabiriza- Kagame

 Mu kwemera Imana kwange ntabwo Africa n’u Rwanda byaremewe guhora bisabiriza- Kagame
  • Ati “Ubuzima bwiza ntabwo ari ubw’abandi gusa ni ubwacu twese”

Perezida Paul Kagame wafunguye ku mugaragaro umudugudu w’ikitegererezo wubatswe mu kagari ka Karama, umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko Imana irema Isi itashyizeho umwihariko ku gihugu cy’u Rwanda n’umugabane wa Africa ngo bizahore bikennye.

Perezida Kagame avuga ko nta gihugu cyangwa umugabane byaremewe kubaho nabi

Mu kiganiro yagiranye n’abaturage ibihumbi bari baje ahatashywe uriya mudugudu watujwemo imiryango 240 yari ituye mu bice by’amanegeka, yagarutse ku bikorwa remezo byuzuye hariya birimo inyubako igeretse bariya bantu bazabamo, amashuri, ikigo mbonezamikurire y’abana bato n’ibibuga.

Yavuze ko ibi bikorwa ari urugero rw’ibindi byinshi bishobora kugerwaho ku bufatanye bw’inzego bwite za Leta n’abaturage.

Ibi bikorwa bitashywe mbere habura amasaha make abanyarwanda bakizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Umukuru w’igihugu uvuga ko uriya munsi ukomatanyijemo ibiri irimo uwo Kwibohora n’uw’Ubwigenge, avuga ko biriya bikorwa bishushanya ishusho nyayo yo kwibohora.

Abaturage bagiye gutuzwa muri uriya mudugudu bagaragaje akanyamuneza k’iyi kibereho myiza binjijwemo n’imiyobore myiza ihora ishakira ineza Abanyarwanda.

Perezida Kagame avuga ko buri munyarwanda akwiye ibikorwa nk’ibi bimufasha kubaho neza.

Ati “Twifuza ko n’uwari ufite intege nke wagejejweho ibikorwa nk’ibi ni cyo twifuriza Abanyarwanda bose bataragera ku rwego rwo kuba batuye neza.”

Avuga ko umuvuduko wo guha abaturage ibi bikorwa ugenwa n’amikoro ahari kandi ko ayo mikoro agenda yiyongera uko igihugu kigenda kibona ubushobozi bugenda bugerwaho ku bufatanye n’abaturage.

Yibukije abaturage bahawe biriya bikorwa kubifata neza ariko bakiheraho babyifashisha mu kwiyitaho, bagakaraba, bakagira isuku aho baba no mu byo bakora byose.

Ati “Ni ko kwibohora kuko icyo gihe uba wumva ko ubuzima bwiza ntabwo ari ubw’abandi gusa b’ahandi, ubuzima bwiza ni ubwacu twese.”

Yanabasabye kudahora bategereje gufashwa ahubwo ko bakwiye gushaka ubushobozi bwo kwibeshaho no kuzafata neza biriya bikorwa.

Ati “Amacumbi ntakabasenyukireho, muba mufite mu bushobozi bwanyu kugira icyo mukora kugira ngo amacumbi atabasenyukira hejuru bikabasubiza inyuma.”

Umukuru w’igihugu uvuga ko imibereho myiza iharanirwa, yagarutse ku myumvire inyuranye n’ukuri y’abatekereza ko Africa yaremewe kubaho nabo.

Ati “Abenshi hano ntimwemera Imana, none se mwibwira ko Imana yaremye Isi, ikarema abantu ariko u Rwanda na Africa ikabiremera guhora biraho, biganya, bisabiriza, bikennye, mwibwira ko ari ko byabaye? [abaturage bati ‘Oya’] mwibwira ko Imana yaremye ibyo bice by’isi ivuze ngo bimwe bizamera neza ibindi bimere nabi?

Njye mu nyigisho zanjye zo kwemera Imana ntabwo birimo rwose. Mu nyigisho nzi zo kwemera; muri wowe muri njyewe harimo ubushobozi, harimo uburenganzira, ibyo kumera neza ni iby’abantu aho baba bari hose.”

Perezida Kagame avuga ko urugamba rw’amasasu rwarangiye ariko ko kwibohora bikomereje ku rugamba rw’ibikorwa.

Ati “Urugamba turiho ni urw’umutekano, ni urw’amajyambere tukaba abanyarwanda, abanyafurika dukwiriye kuba turi.”

Perezida Kagame yabanje kwerekwa uko biriya bikorwa byubatswe
Iyi nyubako y’igorofa igiye gutuzwamo abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali
Bubakiwe n’ishuri rigezweho
Perezida aramutsa abaturage
Bati “wayoboye urugambo rwo kutubohora none uri no kutugezaho ibyiza”
Bishimiye kuganira na we
Bishimiye impanuro yabahaye
Imyaka 25 irashize u Rwanda rwibohoye
Gen Kabarebe, Gen Mubaraka na Ron Weiss uyobora REG
Muri morali ibinjiza mu birori byo kwibohora
Umunyarwandakazi yahawe ijambo

Photos © Kigali Today

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Nyuma y’imyaka hafi 60 ibyinshi mu bihugu bya Afrika byitwa ko byigenga, ikibazo nyamukuru si ugusaba cyangwa kudasaba imfashanyo, kuko agaciro k’ibiva muri Afrika bijya mu Burayi na Amerika ari ko kanini ukagereranyije n’ibyo Afrika ihabwa na bariya ba Mpatsibihugu nk’imfashanyo. Ikibazo cy’ingutu, ni ABAYOBOZI BABI batuma ibintu ari uko bikomeje kumera, bahejeje abanyafrika mu bukene, bababuza ubwinyagamburiro, bavangura abo bayobora, bakaronda amoko n’uturere, bakigwizaho ibyiza by’iguhugu byose, bagahitana cyangwa bagahutaza uwamaganye iyo miyoborere mibi yabo, bagakorera ba Mpatsibugu babashyizeho kurusha uko bakorera abaturage bitwa ko bashinzwe. Kandi ibintu byagenda birushaho kumera nabi, aho kuva ku butegetsi ngo hagire abandi bagerageza gusubiza ibintu mu buryo, bakarwana no kubwihambiraho kugeza bashizemo umwuka. Bikarangira abapyinagajwe, banyunyuzwa imitsi, ababishoboye bose barwana no guhunga ibihugu byabo, benshi bagatikirira mu nyanja bajya gushaka amakiriro mu bihugu byahoze bibakolonije. Banagerayo ugasanga barabyiganirayo n’imiryango y’abanyagitugu babajujubije, ariko yo igiye kuryoha mu byasahuwe rubanda, ku bufatanye n’akagambane k’abo ba Mpatsibihugu, bataratezuka ku ihame ryabo ryo gucamo ibice abanyafrika ngo babone uko bakomeza gusarurira mu nduru. Ntitugakomeze kugira abahoze ari abakoloni ba nyirabayazana b’ibibazo Afrika ifite uyu munsi, kuko ba Aziya yarakolonijwe kandi mu buryo bumwe na Afrika. Abayobozi gito batuvukamo nibo bagejeje uyu mugabane aho umwanzi ashaka. Nako n’abo banzi bamwe basigaye batureba bakatugirira impuhwe, kuko babona hari bene wacu b’abanyafrika badukorera ku.mugaragaro ibibi birenze ibyo bo batinyukaga.

  • Igiteye agahinda, nuko inyinshi muri izo mfashanyo Afurika ihabwa ndetse n’inguzanyo, zongeera ubukire bw’abasanzwe bakize bazinyereza cyangwa bazishora mu bitihutirwa kurusha ibindi, aho kugera ku bo zagombye kugenerwa batagira n’urwara rwo kwishima. Bityo abakize bake bakarushaho gukira, n’abakennye benshi bakarushaho gukena.

    • Our president,what you say is true.Nta muntu cyangwa igihugu byaremewe GUSABIRIZA.Ahubwo Imana yaremye abantu ishaka ko bose babaho neza kandi bakundana.Ikibazo nyamukuru nuko abantu banga kumvira amategeko Imana yaduhaye:Bararwana,baracurana,bariba,etc…Ikindi kandi,Imana yaremye isi ishaka ko iba igihugu kimwe,gituwe n’abantu bakundana,badacuranwa.Ibihugu byazanywe n’intambara kubera gushaka gucuranwa ibyo Imana yaduhaye.

  • Kuva ku mfashanyo za hato na hato, zidusuzuguza, zikatuboha kurusha uko zitubohora, maze ugasanga abategetsi baha abatanga izo mfashanyo za raporo ziruta izo baha abaturage bayoboye, icya mbere bisaba nuko abategetsi biga kubaho mu bushobozi igihugu gifite, ntibahore bisumbukuruje ngo babyigishe n’abo bashinzwe. Umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose.

    • Ya Interview ya France 24 Prezida wacu yasuzuguriwemo bikatubabaza twese, ndabona igiye kuba imbarutso y’impinduka nyayo pe! Reka tubihange amaso.

      • no ntakizahinduka, harigihindutse twabibenya kuko badufatira “sanctions” bakabuza n’abategetsi bacu gutemberayo.
        tuti ntabwo abategetsi bacu bakorera ba mpatsibihugu nonese twe dufite uruhe ruhare muribyo bidukorerwa?
        ntitwibeshye kubategetsi bacu burlya aba ar’abahanga bahisemo(bafite ingengabikorwa ”ideology”) role yampatsibihugu n’ugukora kuburlyo baduhitiramo abayobozi baba bafite ingengabikorwa yo kubagemurira.

  • Iterambere lya mbere ni demokarasi, ukishyira ukizana. Ese mu Rwanda iyo demokarasi irahali? Kutubwira amazu atagira amazi, kutwimura mu masambu nta ngurane duhawe, kwamburwa amasambu tukayakodesha kandi tukayahingamo ibihesha abategetsi ubukire burenze ukwemera, … sibyo twakwita kwibohora. Muduhe kwishyira tukizana aho gukubitwa tujya mu Manama atatwungura cyanga amanama y’amashyaka tutarimo cyanga duhatirwa kujyamo. Byadutera intimba cyanga byadushimisha, ikibazo cy’uburenganzira bw’ikiremwamuntu kizahora gikomanga.

    • HUum ! ! Ko mwakaniye ra ! Ndabona mwese murimo gusaba uburenganzira, ubwisanzure, kureshya……bimeze neza neza nk’ibyo umwami Rudahigwa yasabwaga ariko akabitera utwatsi

      • @Pascal Bylon, uburenganzira na Democracy wifuza ni ubuhe? Kuguma mu manegeka? Kutagira amashuri? Kutagira amavuriro? Ibyo birasanzwe mu kinyarwanda ngo ubuze icyo anenga inka aravuga ngo “Dore iryo cebe ryayo”!. Turabizi ko RWanda atari paradiso ariko nanone si gihenomu. Dufite byinshi twagezeho abandi bifuza ariko nanone dufite naho twifuza kugera. Burya Democracy yambere ni igihe umuturage atekanye, afite ibyo kurya, yiga neza kandi akivuza ntankomyi. Kuba rero hari ibice amazi atarageramo si uko Leta yanze kuyabaha, tuzajye tumenya ko impinduka ari urugendo. Tanga umusanzu wawe ntange uwanjye bityo twubake RWanda twifuza.

        • @Didi, ugize uti “democracy yambere ni igihe umuturage atekanye, afite ibyo kurya, yiga neza kandi akivuza nta nkomyi”. None se 38% by’abana b’abanyarwanda bagwingira bate niba bafite ibyo kurya? Ireme ry’uburezi bwacu uko rihagaze se ntubizi? Ubucucike buri mashuri yacu urabuyobewe? Iyo abarwayi bacurikirana ku gitanda kimwe, bamwe mu babyeyi bakabyara bagafungirwa mu bitaro kubera kubura icyo bishyura, abariha mitiweli bagahindukira bakirwariza kugura imiti kuko amavuriro atayifite,ahanini kubera imyanda y’agatereranzamba Leta ifite ayo mavuriro, ibyo ni ibimenyetso by’uko abanyarwanda bivuza neza se? Ntimukajijishe abantu. DEMOKARASI NI UBUTEGETSI BW’ABATURAGE, BUSHYIRWAHO N’ABATURAGE, BUGAKORERA ABATURAGE. Kujijisha ngo oya demokarasi ya mbere ni ibiryo, ni ukwimurira ubwenge mu gifu.

    • Kuba Prezida Kagame atwibwiriye ku mugaragaro ko yemera Imana, ni ibintu byiza cyane. Bisobanura ko adashobora kubohoza ububasha bw’ibanze bufitwe n’Imana yonyine ngo abugire ubwe: kuba umugenga w’ubuzima.

  • Hari ikintu kijya kimbabaza nta munyarwanda urusha undi kumenya ikiza kuri we. Ibi kandi ntabwo bikorwa bivuye mu mifuka yabatuyobora bityo umuntu yabasaba kujya bacisha makeya kuko nta muyobozi wu Rwanda kuva rwabaho utaragize icyo akorera igihugu kandi niko bizakomeza mu myaka 30 cyangwa 100 iri imbere. U Rwanda nabanyarwanda bahozeho kandi bazahoraho.

  • ko mbona abanyarwanda mwarakaye?!! ntanuwishimye pe

  • Gusabiriza kimwe no kuzunguza kugirango ubone icyo abana bawe bararira nta cyaha kirimo. Abakora icyaha nababica ngo kuko bari gucuruza binyuranye namategeko ngo bizana umutekano muke mu mihanda yabo aho za Kigali na Nyarutarama, Nyabugogo. Abo bahisemo kurya bonyine abandi bicira inzara mu maso babatuka ngo numwanda abo nibo bari mu cyaha kandi bazahanirwa.

  • Ariko muransetsa pe!Barubakira amazu abantu muti nta mazi,ubwo amazi naboneka muzavuga muti dore nta mashanyarazi nayo naboneka muzavuga ikindi!!!!!Nukuvuga ngo muri buri kintu cyiza mukora uko mushoboye ngo mugishakemo ikibi.Nimuhumuke muve mu mwanda mutazaraga abana banyu ubwo bugome.

  • Hari abantu banenga ariko wasesengura ugasanga nta bwenge babishinzemwo bahubuka muri byose , ni gute waganya ngo baguhaye inzu ari nta mazi baguhaye !!? Ayo mazi ko bagukoreye igikorwa cyiza bakaguha inzu nawe ugashiramwo akawe ugashaka ayo mazi!! Binyibukije abaturage bahawe imazu nyuma basaba ko leta yabashakiye akazi ngo kuko ayo mazu bazavanamwo inzugi n’imiryango babigurishe , kuri iyi isi dutuyemwo sindabona ubugoryi bwa bamwe hano mu Rwanda bumva ko leta itegerezwa kubaha byose bikanyobera .

Comments are closed.

en_USEnglish