Digiqole ad

Mu gihugu cya Turikiya hagaragaye Vampire

Umusore w’imyaka 23 wo mu gihugu cya Turikiya ari kuvurirwa mu Bitaro bya gisirikare bya Denizli  byo muri icyo Gihugu kugira ngo barebe ko yakira ubukana bwo   kuba inganzwa yo kunywa no kwinyunyuza amaraso akayanyunyuza n’abandi.

Uyu yavashwe nka Vampire
Uyu yavashwe nka Vampire

Direnc Sakarya umuganga uri gukurikirana  uwo murwayi   yatangaje ko uwo murwayi yatangiye anywa amaraso ye ubwo yitemaga ku nda, ku maboko no mu gituza akoresheje urwembe yarangiza akareka amaraso ye mu isafuriya akayanywa nk’uko urubuga 7sur7.be rubitangaza.

Uyu musore yatangiye gahoro gahoro ariko ubukana bwo gukunda kunywa amaraso bugenda bwiyongera noneho atangira kuruma n’abandi bantu  ndetse akanywa amaraso yabo  kuburyo yageze n’aho ategeka se umubyara  kumuzanira amaraso.

Umwe mu baganga bavura indwara zo mu mutwe wakurikiranye uwo murwayi aratangaza ko iyo myitwarire y’ubuvampire y’uwo murwayi ifitanye isano n’amateka y’imibereho ye.

Atangaza ko uwo musore yakuriye mu kagi gato ko muri Turikiya karangwamo ibikorwa by’ubunyamaswa byinshi, akaba kandi yaragiriwe ubugome bukomeye cyane  na nyina wari ufite uburwayi bwo mu mutwe bigatuma akurana iyo mico y’ubunyamaswa.

Ubwo burwayi bwaje kwiyongera   ubwo umwana w’umukobwa w’uwo murwayi wari ufite amezi ane yaje gupfa urupfu rutunguranye azize uburwayi bigahurirana n’iyica rubozo rya nyirarume we.

Kuva icyo gihe  yahise atangira  guta ubwenge ajyanwa kwa muganga. Iyo yavuganaga n’abaganga yababwiraga ko  arimo abantu babiri, umwe muri bo akaba ariwe  wamutegekaga kugirira nabi abandi bantu anamutegeka kwiyahura.

Nyuma yo kuvurirwa muri ibi bitaro baratangaza ako ari gukira ubu burwayi bwo kuba inganzwa y’amaraso cyangwa se kuba vampire ariko ko hari izindi ndwara bijya gusa akirimo kuvurwa.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Umuseke.com murabambere mutumara irungu.

    • Mu izina rya Yesu,baraheze iyo!!

  • Vampires are just spirits-devil.

    • Mu izina rya Yesuu!!

  • Mu izina rya Yesu!!baraheze iyo!

  • k

  • Isi yarangiye.

  • Umuti nta wundi uretse kumusengera iyo roho mbi ikamuhunga.

  • mu izina Rya Yesu.

    • mu izina rya Yesu habe iki?

  • Bamwice atanduza nabandi twese tukazaba ama vampires

  • uyu musore ndabona ababaje peeeeeeeeeee me imana izamufasha abivemo kndi ndabyizeye

  • Iri ni ishyano mbonye. Ese koko ba bantu ba muri filmes babaho? Mwami Yezu utabare uwo muntu n’izo roho mbi zicibwe ku isi mu bantu wacunguje urupfu rubabaje rwo ku musaraba

  • Mwiriwe? Mico kumwica kwaba ari ukumuhora iki? Yagize ibyago ararwara none aho kuvuzwa yicwe? Oya shenge.Tumusengere twese Yezu amukize, kandi iyi myuka mibi yo gatsindwa icibwe ku isi mu bantu bamenewe amaraso na Kristu. Ese iyo Leta yo ntiyari izi kurengera abana kugera aho umurwayi wo mu mutwe akorera umwana muto ibintu bibi bikarinda kumutera ubunyamaswa? Uyu papa we numvise muri iyi nkuru se we kuki atatabaye umwana we ngo akure arinzwe kubabazwa?

  • IYINKURU IRABABAJE, ARIKO NDAGIRA ABABYEYI INAMA BAJYE BAGERAGEZA KURINDA ABANA IMIBABARO.

    • nonese ababyeyi nibo bazarinda abana kuba za vampire?

  • Abantu bavuka aribeza isini nabayituyemo bakabahindura. Nyagasani tujyimbere

  • Mana tabara birakomeye!

  • muje musenga gose kuko yesu ari hafi

Comments are closed.

en_USEnglish