Digiqole ad

Burundi : Icyunamo hibukwa Ntaryamira

Imyaka 17 irashize perezida Ntaryamira yitabye Imana

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 6 Mata 2011 wari umunsi w’ikiruhuko mu Burundi, hari mu gihe bibukaga imyaka 17 ishize perezida Cyprien Ntaryamira ahanuwe mu ndege yarimo.

Uyu nyakwigendera perezida Ntaryamira Yahanuwe mu ndege ku kibuga mpuzamahanga cy’ i Kigali cya Kanombe , akaba yari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda, perezida Juvenal Habyarimana hari na none kuwa gatatu tariki ya 06 Mata 1994. Iyi ndege yarimo kandi n’abaminisitiri babiri b’u Burundi aribo Simbizi Cyriaque na Ciza Bernard.

Photo: Perezida Cyprien Ntaryamira

Leonce Ngendakumana ayoboye ishyaka Sahwanya-Frodebu, akaba n’umwe mu bari muri uyu muhango, yatangaje ko kuva nyakwigendera Sipiriyani Ntaryamira yitabye Imana n’abo bari kumwe bose ko nta ndishyi y ‘akababaro yigeze igenerwa abo mu miryango y’ abo bose babuze ababo . Akaba yasabye yasabye ko amaleta y’u Burundi n’u Rwanda yakorana kugira ngo ukuri gushyirwe ahagararagara.

Kuri Uyu munsi kandi habaye misa yo kwibuka Nyakwigendera Sipiriyani Ntaryamira, hanabaye n’igikorwa cyo gushyira indabo ku mva ya Nyakwigendera Sipiriyani Ntaryamira. Bimwe mu byibukijwe muri iyi misa n’imvugo yamuranze aho yagize ati « Ndasaba Abarundi bose kurangwa na disipulini »

Ntaryamira Cyprien yavukiye mu Burundi ku musozi wa Gitwe i Mageyo muri Komini Mubimbi ya Bujumbura, ku itariki ya 6 Werurwe 1955. Yayoboye u Burundi mu gihe cy’amezi 2 gusa, kuva kuwa 5 Gashyantare 1994 kugeza kuwa 06 Mata 1994 ari nabwo yahanuwe mu ndege. Uyu muhango ukaba wari witabiriwe na perezida w’uburundi Pierre Nkurunziza , abayobozi bakuru b’iki gihugu n’ abahagarariye amashyaka atandukanye muri iki gihugu.

JONAS MUHAWENIMANA
Umuseke.com

2 Comments

  • Kuki se mu rwanda batibuka Habyarimana?

  • Bamwibuke se kuko yaharaniraga amahoro nka Ntaryamira?

Comments are closed.

en_USEnglish