Digiqole ad

Mu bo Rayon Sports yerekanye na Kimenyi wari Umuzamu wa APR FC yasinye

 Mu bo Rayon Sports yerekanye na Kimenyi wari Umuzamu wa APR FC yasinye

Umukino wo mu kibuga hagati ya Rayons Sports na APR FC wasimbuwe no guhererekanya abakinnyi bari bananiwe n’ikipe imwe bajya mu yindi, mu myitozo yo kuri uyu wa kabiri tariki 2 Nyakanga, Rayon yerekanye bamwe mu bakinnyi bari aba APR FC yamaze gusinyisha barimo n’umunyezamu Kimenyi Yves.

Umunyezamu Yves Kimenyi yari amaze iminsi akinira APR FC ubu yageze muri Rayon Sports

Abakinnyi batanu birukanwe na APR FC bamaze gusinyira Rayon Sports, ndetse berekanywe mu myitozo yakozwe gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri.

Rugwiro Herve, Sekamana Maxine, Nshimiyimana Amran na Nizeyimana Mirafa ndetse na Kimenyi Yves ni bo berakanywe ku kibuga Rayon Sports ikoreraho imyitozo mu Nzove.

Ku rundi ruhande APR FC iherutse gusinyisha amasezerano abakinnyi Manishimwe Djabel, Manzi Thiery, Mutsinzi Ange, na Niyonzima Olivier bita Sefu bose bavuye muri Rayon Sport.

Yasinye amasezerano muri Rayon Sports nubwo yari amaze iminsi ahanganye na yo
Rayon Sports yanasinyishije abakinnyi bo mu kibuga hagati bakiniraga APR FC
Ubu bahindutse abakeba ba APR FC bahoze bakinira kimwe n’uko abavuye muri Rayon bahise baba abakeba kuri yo

Yvonne IRADUKUNDA
UMUSEKE.RW

0 Comment

  • APR yerekanye kata ko izi gutegura muRwanda tu

Comments are closed.

en_USEnglish