Digiqole ad

Mu bana 2 189 bakiriwe n’imiryango, 65 gusa ni bo babaye ababo bwite (Adopted)

 Mu bana 2 189 bakiriwe n’imiryango, 65 gusa ni bo babaye ababo bwite (Adopted)

Dr. Uwera Kanyamanza Claudine umuyobozi wa komisiyo y’abana avuga ko mu bana basaga 2000 bakiriwe abamaze kuba adopted mu buryo bwa burundu ni 65 gusa

* Imyaka 4 irashize gahunda ya ‘Tubarere mu muryango ‘ itangiye,
*Intego yari uko mu myaka ibiri nta mwana wari kuba akirererwa mu kigo cy’imfubyi,
*Abana 1 184 baracyari muri ibi bigo…

Hashize imyaka ine mu Rwanda hatangijwe gahunda ya ‘Tubarere mu muryango’ igamije gukura abana barererwa mu bigo by’imfubyi bakajyanwa mu miryango, mu bana 2 189 baamaze kubona n’imiryango ibarera, 65 gusa ni bo bamaze kuba abana b’imiryango yabakiriye mu buryo bw’amategeko, ibizwi nko kuba ‘Adopted’.

Dr. Uwera Kanyamanza Claudine umuyobozi wa komisiyo y'abana avuga ko mu bana basaga 2000 bakiriwe abamaze kuba adopted mu buryo bwa burundu ni 65 gusa
Dr. Uwera Kanyamanza Claudine umuyobozi wa komisiyo y’abana avuga ko mu bana basaga 2000 bakiriwe abamaze kuba adopted mu buryo bwa burundu ari 65 gusa

Iyi gahunda itangizwa muri 2012, Leta y’u Rwanda yari ifite intego ko mu myaka ibiri nta mwana wari kuba akirererwa mu kigo cy’imfubyi.

Mu myaka ine ishize, haracyabarwa abana 1 184 bakirererwa mu miryango dore ko abamaze kubona ababakira ari 2 189 muri 3 372 barerwaga mu bigo by’imfubyi ubwo iyi gahunda yatangizwaga.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana, ivuga ko muri aba bana 2 189 babonye imiryango ibakira, abafatwa nk’abana bwite b’ababakiriye (ibyo bita Adopted) ari 65 gusa.

Aba bana 65 gusa ngo ni bo imiryango iba yaramaze kugira ababo bwite mu buryo bw’amategeko, ikabandikisha ku buryo baba babagomba nk’ibyo bagenera abo bibyariye.

Komisiyo y’igihugu y’abana ivuga ko imiryango myinshi yo mu Rwanda itarumva akamaro ko kwinjiza mu buryo bwa burundu (adopte) uwo mwana baba barera.

Abana 521 muri 1 184 bakiri mu bigo bibarera nta miryango bakomokamo izwi, Komisiyo y’abana ikavuga ko ari zimwe mu mbogamizi zituma hakomeza kugaragara umubare munini w’abana batabona ababakira.

Iyi komisiyo inavuga ko hari bamwe mu bayobozi b’ibigo birera abana bimana imyirondoro y’abana kuko baba bafite inyungu bakurikiye mu kurera abana zirimo gusaba inkunga bakishyirira mu mifuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo, Uwera Kanyamanza Claudine avuga kandi ko kwemerera umuryango ko ujyana umwana, bisaba ubushishozi buhagije kugira ngo uwo mwana azahabwe uburere bukwiye.

Ati “ Ni gahunda twitondera, ntabwo wafata umwana ngo uhite umushyira mu muryango, uwo muryango ubanza kumenya uwo ari wo, ukamenya impamvu agiye gufata uwo mwana ndetse n’ubunyangamugayo bwe, ni ibintu bifata igihe.”

Bamwe mu baakiriye abana, bavuga ko impamvu abantu batitabira gutwara abana ari ko ubumuntu bwakendereye muri kamere yabo.

Kansayisa Anne Marie ufite abana 10 yibyariye n’abandi bane arera agira ati « Icya mbere ni ukutagira ubumuntu, icya kabiri ni ubushobozi buke, ikindi ni ukwikunda. »

Ananenga abantu baba bafite abana bafitanye amasano barererwa mu bigo by’imfubyi. Ati « Umuntu udafite ubumuntu nta mpuhwe zimuranga, kuko hari n’abana bakiba mu bigo kandi bafite imiryango bakomokaho.»

Ibigo na Minisiteri zifite mu nshingano uburera n’imibereho by’abana byakunze gutungwa agatoki na bamwe mu bayobozi bakuru barimo n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame aho yasabye izi nzego gushyira imbaraga mu kurangiza ibibazo bikiri mu burere bw’abana barimo n’ababa ku mihanda.

Kansayisa Anne Marie arera abana 4 nabiwe 10 avuga ko abana bose
Kansayisa Anne Marie arera abana 4 nabiwe 10 avuga ko abana bose

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Mwarangiza mugakomeza mugafunga ibigo by’imfubyi ngo abana nibajye mu miryango, kandi abayijyanywemo ababakiriye batabafata nk’abana babo ku buryo bwuzuye, bamwe ahubwo barafungiye feri mu muhanda! Iyo ibintu byanze kubitsimbararaho havamo iki?

  • Ariko icyambwira nibura niba aba bafunga ibigo by’imfubyi n’abashishikariza abandi kwakira abana ko bo hari abo bakiriye mu ngo zabo ,bakabarera nk’abana babo. Bakabera abandi urugero b’adopta bariya bana, bakaba bari muri bariya 65 nibura babigezeho.Nibwo nzemera ko harimo impuhwe ntakindi kibyihishe inyuma.

  • Ese niba mukora ubuvugizi bwabo bana ngo babone ababashyira mu miryango, mukavuga imibare isigaye itarabonerwa imiryango gusa ariko mutavuga naho ibyo bigo biherereye ngo abakeneye kugira izo mpuhwe n’urukundo rwo kujya gufatamo abana, ibi byo n’ibiki? Mujye mutanga information zinoze ntimugatange ibice. Ibyo bigo birihe? biherereyehe? Tel y’ubishinzwe n’iyihe?

  • ese ubu muba mutanze amakuru yahe?mutubwire uko twabigenza ngo twibonere abana utazi agaciro kumwana amurangaraho,nge ndamushaka muteteshe maze nyuma muzaba mureba akange nawe ndumusaza ari muri minister anshajishe neza,number yange niyi nkeneye amakuru ahagije mumpamagare rwose +250787882659

Comments are closed.

en_USEnglish