Digiqole ad

MTN-Rwanda na U2opia batangije uburyo bwo kohererezanya internet nka Me2U

 MTN-Rwanda na U2opia batangije uburyo bwo kohererezanya internet nka Me2U

Ikoranabuhanga bita P2P (Peer-to-Peer) ryifashishwa mu kohererezanya internet ryatangijwe mu Rwanda ku bufatanye bw’Ikigo MTN-Rwanda na U2opia Mobile. Ibi bizajya bikora nk’uburyo abantu basanzwe bamenyereye bwa’Me2U’, aho abantu bahererekanyaga amafaranga. Umuntu azajya abasha koherereza mugenzi we Megabytes (MBs) ziri hagati y’eshanu na Gigabytes (GBs) 20.

Iri koranabuhanga rikora nka Me2U ngo rizafasha abafatabuguzi ba MTN-Rwanda kujya bohererezanya MBs kugira ngo bakoreshe internet ya MTN. Kugira ngo umuntu abashe koherereza mugenzi we MBs azajya akandi *825*10#.

Ubu, ushobora kujya usaba inshuti yawe cyangwa umwe mu bagize umuryango wawe ka internet kugira ngo ubashe kugira ibyo wikorera igihe ubona ntayo ufite. Ibi ariko bizajya bishoboka ari uko uzi neza ko nta MBs usigaranye. Kugira ngo ubirebe uzajya ukanda*825*11#.

Ubwo yavugaga kuri iki gikorwa umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda, Gasparf Bayigane yagize ati “Iyi gahunda yacu izafasha abakiliya bacu guhanahana MBs kugira ngo bakomeze bakoreshe internet cyane cyane ko ubu yabaye kimwe mu bintu bigenga ubuzima bw’abantu muri rusange. Twizeye ko imikoranire yacu na U2opia izatuma abakiliya bacu bishira iyi gahunda ya MTN Internet Me2U”

Uwari uhagarariye U2opia Mobile witwa Sumesh Menom yavuze ko ikigo cyabo kiyemeje guhanga udushya muri ‘business’ y’ikoranabuhanga kugira ngo abantu bakoreshe internet idacika.

Kuri we ngo kuba abantu bakomeje gukoresha telefoni zikoresha ikoranabuhanga ngo ni ikintu kiza kerekana ko bakeneye uburyo bwo gukomeza kubona internet uko bishoboka kose bityo ngo bazakomeza gukorana na MTN mu gutanga MTN Internet Me2U.

Bayigane we yemeza ko kiriya gikorwa cyabo kigamije gufasha abakiliya babo guhanahana internet mu buryo bwihuse kandi buciye mu mucyo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ibi ni sawa kbs

  • Woow

Comments are closed.

en_USEnglish