Mpayimana yiyamamaza i Karongi ati “dusigasire ibyagezweho”
Umukandida wigenga Philippe Mpayimana uyu munsi yiyamamarije mu murenge wa Rubengera no mu wa Bwishyura. Ahitwa mu Bupfune mu Bwishyura aho yari mu masaha ya saa sita yiyamamaje mu buryo bwo kuganira n’abaturage.
Nyuma ya saa sita yiyamamarije ahitwa ku Mana y’abagore mu murenge wa Rubengera yifashishije indangururamajwi ndetse yakiriwe n’Umuyobozi w’Umurenge.
Uyu mukandida yafataga umwanya akageza imigambi ye ku baturage baje kwitabira gahunda ye, irimo kuvugurura ubuhinzi, kongera ibikorwa remezo n’ibindi cyane bishingiye ku kubaka imibereho myiza y’abaturage.
Abaturage bitabiriye igikorwa cye biganjemo abacuruza ku isoko ry’abagore riri hafi aha bamubaza ibibazo nawe akabasubiza.
Umwe mu bagore yabanje kuvuga ibyo bagezeho hano maze abaza umukandida ati “uzaduha iki Kagame ataduhaye?”
Philippe Mpayimana aramusubiza ati “tuzasigasira ibyagezweho tudasinzira ntabwo tuzamera nk’abanywa akayoga karyoshye.”
Yabwiye abaturage ko azageza amazi mu ngo kandi agafasha abahinzi kuhira no mu gihe cy’izuba bakajya bahinga.
Ati “Ndifuza ko umunyarwanda azihaza ku mazi nk’uko yihagije ku mata.”
Mpayimana yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Rutsiro.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE/ Karongi
8 Comments
Ariko, nk’uyu arakomeza kurushya iminsi kubera iki? Ariko nibutse ko akamaro ke, ni ukwereka Abazungu yuko mu kwiyamamaza harimo abacandida benshi!
Wowe urapanga kwereka iki abo bazungu bawe ko numva aribo baguhangayikishije?!
Mpayimana niyigire muri FPR
Mumureke yishakire imbehe naho iby’ubuprezida byo nyirabyo na Mpayimana aramuzi!!
akajagari gusa. what a mess!
YEMWE BANYARWANDA MUREKE UMUNYARWANDA YIYAMAMAZE NI UBURENGANZIRA BWE. DUSOBANUKIRWE DEMOKARASI KO ARI UGUHITAMO UWO USHAKA.
Ariko basi iyo batwihera Barafinda mumwanya w’uyu! Basi yari kutumara irungu na stress!!!
Barafinda mwanze kumusinyira.
Comments are closed.