Digiqole ad

Mpamvu ki hari abatishimiye uruzinduko rwa Perezida Kagame i Paris?

Perezida Paul Kagame azagirira uruzinduko rw’akazi ku mugabane w’Iburayi mu gihugu cy’ Ubufaransa; Guhera ku matariki ya 11 Nzeli kugeza ku ya 13 Nzeli. Uru ruzinduko rugiye kugaragaza isura nyayo y’ u Rwanda ku mugabane w’ Uburayi, ariko cyane cyane mu gihugu cy’ Ubufaransa, aho usanga abantu benshi, baba  abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, baba badafite amakuru ahagije y’ ibibera mu Rwanda.

uhureye i bumoso; Perezida w'ubufaransa Nicolas Sarkozy na mugenziwe w'U Rwanda Perezida Paul Kagame
Perezida Nicolas Sarkozy na Perezida Paul Kagame

Ubufaransa ni igihugu cyagiye gishyirwa mu majwi mu bihugu byagize uruhare rukomeye muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994. Kubera impamvu maze kubagaragariza, icyo gihugu kiri no mu bihugu bicumbikiye umubare munini w’abagize uruhare muri iyo genocide .

Muri iyi minsi rero hategurwa urwo ruzinduko, benshi mu batishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera ruyobowe na Paul Kagame, aho baherereye muri ibi bihugu by’uburayi baragerageza kwigaragariza imbere y’ibi bihugu bibacumbikiye ngo hato aho bitabanyomoza mubinyoma byinshi baba barabeshye ibi bihugu ngo bikunde bibahe ubuhungiro.

Ni mugihe kuko aho perezida Kagame asuye muri ibi bihugu agagaraza u Rwanda uko ruri bihabanye cyane n’uko benshi baba barabeshywe kubirwerekeye, akarenzaho no gusaba ushaka gutaha wese ko atamusiga.

Ni muri urwo rwego rero rwo kwirinda  ingaruka zishobora kubageraho aba banyarwanda baba muri ibi bihugu mu buryo bw’ubuhunzi budafite ishingiro, barimo bategura  ibirego by’ibihimbano bisebya abayobozi ba Leta y’ u Rwanda, bahereye kuri Perezida Kagame  n’ umuryango we, cyane hagamijwe guca intege abanyarwanda bayobotse inzira yo kubaka igihugu.

Aha twaboneraho kubamenyeshako abategura ibi binyoma n’ ibirego usanga biganjemo abantu bahunze u Rwanda ku mpamvu z’amakosa yabo bwite bakurikiranyweho mu nkiko, ubu bakaba barashinze imitwe ivuga ko irwanya leta y’ u Rwanda iyobowe muri iki gihe na RNC na FDU, kuri ubu bashatse guhuza imbaraga zabo ngo barebe uko batera kabiri, cyane ko abayobozi b’ iyo mitwe bafite ibyaha bikomeye bashinjwa, cyane ibyakorewe ku butaka bw’ u Rwanda.

Nk’ uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Dr. Emmanuel Mwiseneza  umunyamabanga  wa FDU-Inkingi na  Joseph Ngarambe umunyamabanga mukuru wa RNC, abagize iyo mitwe barashishikariza abanyarwanda batandukanye kuzitabira urwo ruzinduko, ariko bagamije kwamagana Perezida Paul Kagame.

Muri urwo ruzinduko, hateganyijwe ko  Perezida azabonana n’ umukuru w’ igihugu cy’ ubufaransa Nicolas Sarkozy, ndetse n’umukuru w’ihuriro rya ba rwiyemezamirimo MEDEF, nyuma akabonana n’abanyarwanda bazaba baturutse ahantu hatandukanye ku isi, mu rwego rwo kubereka aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, ndetse n’ibikorwa biteganywa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere igihugu. Muri uwo mubonano kandi hazabaho umwanya wo guhuza ibitekerezo ku cyateza imbere u Rwanda n’ abanyarwanda.

Uramutse ushatse kumenya byimazeyo ibyerekeye uru uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame mu bufaransa, wasura imbuga za internet nka http://www.presidentkagameaparis.org, ndetse n’ urubuga rwa ambassade y’ u Rwanda muri France ari rwo http://www.ambarwanda-paris.fr.

Wowe kuba umunyarwanda ubyumva ute? dore uko bamwe babyumva:

 

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

20 Comments

  • None Jean Paul uri umunyamakuru cg uri umusomyi?Iyi nkuru yawe ntabwo bigaraga ko uri umunyamakuru.Aya makuru yawe arabogamye cyane keretse niba mu ntego yawe udashinzwe gutanga amakuru akaba ushizwe kusebanya no kubogama.Kuki niba uri umunyamwuga utashyizeho ibitekerezo bya bariya bayobozi ba FDU na RNC biryanye n’impamvu bari gutumiza inama noneho ugakora commentaires zawe uko ubyumva ariko wabanje kuduha amakuru.Ibi babyita gutoba umwuga!L’information est obligatoire,les commentaires sont libres

    • jye ndabona ariko gashumba ntakosa afite niba ari umunyamakuru koko yemerewe no gukora analyse kubyo afitiye amakuru hanyuma kubyo yavuze twebwe abasomyi tukamunyomoza nicyo kiza cy’urubuga nkuru kuko rutanga umwanya wo gucishaho ibitekerezo byacu, ahubwo turebe ngo ibinyoma yaba avuze ni ibihe?

    • uwo waba uri we wese,icyo waba ukora cyose,nk’umuntu ukurikiranira hafi ibibera mu rwanda ndetse no hanze ya rwo,nagirango nkubwireko ibishobora kwandikwa ari ibivugwa n’inzego zizwi zihagarariye abanyarwanda zifite aho zibarizwa,nkawe uvuga ngo RNC cg FDU kuki badatangaza ibyiyunviro byabo?!ubwo nkubajije aho babarizwa mu rwanda wambwira ko wababona he?ahubwo se bakora iki kigaragara cyatuma ugira icyo utangaza bavuze?ubonetse wese avuga ko ahagarariye fdu,uhubutse akavuga ko ari umunyamabanga wa rnc;ubwo wamenya ufata iki ukareka iki? ikigaragara ni uko abasakuza ari abishakira ubuhungiro nk’uko mu isesengura ryakozwe n’uyu munyamakuru byagaragaye.

    • hari aho nenga isesengura ry’uyu jp niba koko avuga ukuri kuki atatubwira ikiri muri iri tangazo ngo tumenye koko niba ari uguharabika aba bitwako batavuga rumwe na leta y’ u rwanda baba bagendereye koko nkubu ntitumenye ni kiri muri iryo tangazo!

  • Ntambwo nanze ko umuntu avuga uko yumva ibintu kuko kuvuga uko utekereza ni uburenganzira budakwiye kuvogerwa ariko umunyamakuru ni umunyamakuru tuba tumukeneho amakuru iyo ayatwimwe kandi akavuga ku kintu ataduhereye amakuru ntabwo aba yujuje inshingano ze.None Kagame we nta byaha ashijwa?ariko kuba yaba ashijwa ntiwamufata nk’unyabyaha kuko nta rukiko ruramuhamya icyaha.Niba ushaka kuba umunyamakuru ba we n’ushaka no kuba politicien nabyo ubifitiye uburenganzira ariko nutandaraza uzatanyuka kandi agaciro kawe gatakare kuko uzabura aho ubarizwa.

    • kuki ushaka kugira ibyo wongera mu nkuru umunyamakuru runaka yakoze afite ibyo ashingiyeho?kuki ushaka kugaragaza ko hari amakuru abura mu nkuru kandi uwayikoze atakugishije inama?mbona ahubwo wowe wakora inkuru ivuguruza iyingiyi aho kugirango uvuge ko hari ibibura;kuko ikigaragara ni uko twese tutabona ibintu kimwe kandi ntanubwo tubyunva kimwe,bikaba aribyo bituma utagira uwo utekerereza.ukuri si ukwawe kandi si ukwange;ngewe mfata ibyo umunyamakuru yanditse nk’ukuri kwe kandi gufite aho gushingiye. wowe wagaragaje ukwawe?

  • ese FDU cyangwa RNC watangaza ibitekerezo byabo uvuga ko ari iki?ko nk’umunyamakuru avuga ibyo yahagazeho kandi afitiye gihamya,rnc ibahe?fdu ibahe? ubu se hari umunyamakuru wemerewe kwinjira muri 1930 ngo abaze ingabireibitekerezo bye ku ruzinduko rwa president kagame mu bu faransa?,ibyo ntibishoboka.

  • Ariko umunyamakuru yaturangiye ahandi twatera akajisho tugasoma bityo yatanze icyo yari afite

  • ARIKO NTITUKAJYE DUHENGAMIRA KU RUHANDE RUMWE KUKO SIMPAMYA KO BARIYA BOSE BARWANYA URUZINDUKO RWA H.E ARI ABAGENOCIDERI CYANGWA ABAHUNZE BAFITE IBINDI BYAHA.NIBA HARI IBITAGENDA NIBIKOSORWE KANDI NIBA HARI ICYIBI CYAKOZWE GIKOSORWE NONEHO ABANENGA BABURE ICYO BAVUGA.KUKO NABO BAVUGA BIMWE BIGARAGARIRA AMASO KU BURYO NAWE UBA UBYIBONERA ARIKO UGAFUNGA KINWA KUGIRA NGO URAMUKE.MURAKOZE MUGIRE AMAHORO, UBUMWE N ‘UBWIYUNGE.

    • ibyo uvuga bigaragarira amaso yaburi wese ni ibiki?ese ibyo ubona nibyo mbona?ubona ibyo ushatse kwereka maso yawe. wowe wabigaragaje niba bihari tukabibona aho kutwunvisha ko hari ibyo umunyamakuru yaduhishe?tanga link?

      • Ubwo urahaze

      • ntawuvuga ajunditse ibiryo

  • Ntakiza nubundi cyava ku bumwe bwa Nyiramacibiri na Kayumba! ubundi wowe urabona urwango banga Perezida w’uRwanda, rutanafite ishingiro rwatuma bamuha amahoro agashakira abanyarwanda icyabateza imbere? Kuki ariko bunva bagirira HE itima??

  • sha nimutuze

  • reka mbabwire imana irinze urwanda ntahoyagiye azagenda amahoro kandi agaruke ayandi.muhumure.

  • Bwana Rucagu abo bise bakurwanya biragara ko batize itangazamakuru kko nanjye nsoma kiriya kiswe inkuru nibazaga biriya wibajije mpita mbona nawe wabivuze.si ikibazo vya content ahubwo n’uko inkuru isona wahita wumva kubogama kdi umunyamakuru atabogama!!Peace kuri President wacu

  • Kuri Kamana muvandi,Kuvuga ko nyirurugo yapfuye siwe uba wamwishe none rero ibigaragara mvuga ni ibi:_uzame urugero rw’umunyamakuru wandika inkuru Leta itishimiye cyane cyane ivuga kuri H.E ngo abe yagira amahoro. _Mpa urugero rw’umunyepolitiki waba uzi wakoreye mu Rwanda agaya Leta ubu akaba ari amahoro . _Mu bucamanza,iyo bavuga ko butigenga babihera ku buryo zicibwa mu nyungu za Leta, umuntu nka Mukezamfura Alfred agacika bavuga ko yagiye kwivuza kandi itangazamakuru ryarababuriye kuva cyera barangiza bakabiha umugisha akigendera.ARKIPESKOPI Ntihinyurwa washinjijwe bikomeye ariko ntakorwaho kubera inyungu za Leta._Maj.gen Rwarakabije widegembya nyamara ntaho ataniye na Munyakazi. Hari n’ibindi byinshi nubishaka uzabibona niba bigushishikaje,ugire amahoro.

  • TWUMVIKANE KANDI TUREKE IKINTU BITA SENTIMENTS ABO MUVUGA NTIMUNGANYA TITRE PRESIDENT YATUMIYE MUGENZIWE KANDI AFITE UKO AMWAKIRA ABAHUNZE BIRABAREBA NIYINDI CAS BADEFILA BATADEFILA BATADEFILA AZAJYAYO KANDI GAHUNDA ZIZAKOMEZA UKO ZIMEZE SO MURI MAKE NTA GUKOMPARA IBINTU BIDASA KANDI BYABA BYIZA UMUNTU AGIYE AMENYA AHO ARI TWESE TWABAYE HANZE CYANGWA SE TWARAHUNZE TUZI UKO BIMERA UMUNTU ARAKWINGINGA NGO UTAHE NONE NGO URADEFIRA VRAIMENT BIRABABAJE KP ARASHINGANYE KANDI N,UMUGABO MUJYE MUSHYIRA MUGACIRO MUREKE AMANYANGA SORRY IBIKORWA KABILA NIWE WAVUZE NGO NIBA MUTANYEMERA BYIBURA MWEMERE IBIKORWA BYANGE NDABWIRA BENE DATA NTAWE NKOMEREKEJE KUREBA IBIKORWA TUKAREKA AMATIKU ABAZUNGU BAREBA INYUNGU UB– USE GENOCIDE NTIBAYIBONYE DEFILE SE IRAHANAGURA ICYAHA PSE MUBE SERIEU.

  • ahhhhhhhhhhhh

  • Muhumure Imana izarinda umuyobozi wacu, ibindi namagambo namatiku, Urwanda ruragendwa, dufite byinshi byakozwe byiza bidutera kuvuga.

Comments are closed.

en_USEnglish