Digiqole ad

Moïse Katumbi yaba ashaka gusimbura Kabila?

Nibyo bamwe bari kwibaza nyuma y’uko kuwa gatandatu w’icyumweru gishize uyu muherwe atangaje ko agiye kureka imirimo yo kuyobora Intara ya Katanga ariko atazaba avuye muri politiki ya Congo Kinshasa.

Moise Katumbi Chapwe ngo yiyamamaje mu 2016 byaba bikomeye kumutsinda
Moise Katumbi Chapwe ngo yiyamamaje mu 2016 byaba bikomeye kumutsinda

Katumbi Chapwe aherutse kuvugira mu mvugo y’umupira w’amaguru ya za Penaliti, aganisha ku kuba adashyigikiye ko Perezida Kabila yongezwa manda ya gatatu.

Kuwa gatandatu amaze gutangaza ko agiye kuva ku buyobozi bw’Intara ya Katanga amazeho imyaka umunani, byateje impagarara, ibibazo n’ibitekerezo byinshi mu bakunzi be.

Uyu mugabo unafite ikipe ya Tout Puissant Mazembe, izwi cyane mu karere no muri Africa, ntabwo yigeze yishimira umugambi Perezida Kabila aherutse gutangaza tariki 02 Werurwe wo kugabanya Intara 11 zigize Congo mo Intara 26 nk’uko biteganywa mu itegeko nshinga ryo mu 2006.

Gucamo ibindi bice Intara za Congo, ngo Katanga iyobowe na Katumbi ikaba iya kabiri nini mu gihugu, ngo izagabanywamo inshuro enye. Kuri Katumbi ngo bikazaba ari urucantege ku Ntara ayoboye yari imaze kuba itandukaniro ku zindi.

Kuva ku buyobozi bwa Katanga yatangaje ntibisobanuye kuva muri Politiki nk’uko yabivuze, biravugwa ko uyu muherwe ngo yaba ateganya kuziyamamaza mu matora ataha ya Perezida wa Republika.

Katumbi ubwe ntarabyemeza imbere y’abantu ariko nanone ntabura gusa n’ugaragaza ko bishoboka nk’uko bitangazwa na JeuneAfrique.

Abatavuga rumwe na Kabila nk’abo mu ishyaka rya Mouvement de libération du Congo (MLC) rya Jean-Pierre Bemba (ufungiye i La Haye) no mu ishyaka rya l’Union pour la Nation Congolaise (UNC) rya Vital Kamerhe bemeza ko Moïse Katumbi afite imbaraga zidasanzwe n’abakunzi benshi bityo mu matora ya Perezida yiyamamaje byabakomerera.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • En afrique ..,ishyaka ni rifite imbunda.
    Uyu biragoye ko yahangara Kabira ufite ingabo na gahishyi k’amafaranga na contact zo mu rwego ruhambaye…, kojyera ho uburangare bwa banyekongo ba ntibindeba ibyo byose bgaha amahirwe Kabira.

    Amahanga nativanga mu bya Congo Kabira yazakurwa ho nu busaza bwe !!!!

  • ni uburenganzira bwe kwiyamamaza.

  • Kabila bavuga ko nyina ari umunyamurenge, uyu we se we bazamuvugaho iki? Quel est son origine!!

  • Zaire —> warakubititseeeee
    Hazanaza nuwa Combogde cg Oman ….,ayiyobore daaaa, bigize ba ntibibdeba reka bumve !!!

  • THAT IS COMMON IN AFRICA………………

Comments are closed.

en_USEnglish