Digiqole ad

MINIYOUTH na MINISPOC zateye inkunga ba Senderi bongera gusubiramo ‘Ibidakwiriye’

 MINIYOUTH na MINISPOC zateye inkunga ba Senderi bongera gusubiramo ‘Ibidakwiriye’

Abahanzi Eric Nzaramba uzwi nka Senderi na Tuyisenge Intore batewe inkunga na Minisiteri zitandukanye zirimo iy’Urubyiruko (MINIYOUTH) n’iy’umuco na Sports (MINISPOC) bongera gusubiramo indirimbo ‘ibidakwiriye’ bari basubiyemo babanje kwirya bakimara ariko igasohoka idafite ireme bifuzaga kubera amikoro adahagije.

Eric Senderi na Intore Tuyisenge bongeye gusubiramo ‘Ibidakwiriye’

Muri Gicurasi, ubwo Perezida Kagame yasuraga intara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba, yashimye indirimbo ‘ibidakwiriye’ y’aba bahanzi gusa abasaba kugira ibyo bahinduramo.

Mu byumweru bibiri bishize, aba bahanzi bari bashyize hanze iyi ndirimbo ‘Ibidakwiriye’ bari basubiyemo bibagoye ngo kuko umwe yari yabanje kugurisha inka undi agwatiriza ikibanza.

Gusa Senderi yari yabwiye Umuseke ko iriya ndirimbo isubiyemo batayikoze uko babyifuzaga kuko amafaranga bari bari babonye biyushye akuya atari ahagije ku buryo yatuma babatunganyiriza indirimbo ifite ireme ringana n’uburemere bwayo.

Ubu ibyishimo ni byose nyuma yo guterwa inkunga na Minisiteri zitandukanye zikabaha amafaranga yo gusuburamo iyo ndirimbo bagakosora ibyo Perezida Paul Kagame yabasabye.

Ati “Turashimira Leta y’u Rwanda, Minisiteri y’Urubyiruko na Minisiteri y’umuco na siporo uburyo baduteye inkunga yo gusubiramo neza cyane Ibidakwiriye nzabivuga.”

Senderi avuga ko iyo bashyize hanze ku bw’iyi nkunga ntaho ihuriye n’iyo bari bari baherutse gushyira hanze kuko iyi nshya itunganyije neza 100%.

Ngo n’amashusho batangiye kuyafata ku buryo azajya hanze mu gihe cya vuba. Azaba agaragaza ibikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha imiyoborere myiza yatoje abanyarwanda kwiyubakira igihugu.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Nonese ko iyi ndirimbo ikeza FPR na chairman wayo, izi ministères ubwo zizasobanura zite uburyo umutungo w’abanyarwanda ukoreshwa mu nyungu z’ishyaka?

    • Ubujiji bwaguhumye amatwi y’umubiri n’ay’umutima.Hanyuma se muri iyo ndirimbo ijambo FPR waryumvise he???Ubundi umutima wawe wuzuyemo urwango rubi cyane ariko uzarupfana.

    • Ikibazo Mpamira ubajije nicyiza cyane. Kuko nokungoma zahozeho abantu benshi babazaga ikibazo kimeze gutyo. Urugero: Impala ziririmba MRND.

  • Mbeg’umujinya n’uburakari uvugana! Bashobora kuba bagukanze ahababaza tu. None se iyi ndirimbo ntiyakoreshejwe mu matora cyangwa aba bagabo ntibamamazag’ishyaka? Ese fanatisme ihum’umutima igafunga n’amaso? Harahagazwe da. Arega turaziranye kandi iki gihugu tukibanamo n’ibikiberamo tuba tubibona bamwe bakitakuma ku mugaragaro abandi bakubik’imitwe ngo bucye kabiri.

Comments are closed.

en_USEnglish