Digiqole ad

Minisitiri w’intebe wa RDC yegujwe.

Umwe mu bagize guverinoma ya Congo yirukanwe ku mirimo ye.

Uwari wungirije minisitiri w’intebe w’igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC) François Mobutu Nzanga akaba n’umuhungu w’uwahoze ayobora iki gihugu Mobutu wari unakuriye minisiteri y’umurimo yirukanwe muri leta y’iki gihugu.

Ikinyamakuru cyo muri Congo cyitwa Le potentiel cyanditse iby’uku kwirukanwa kivuga ko uyu mugabo yazize kuba yarataye imirimo ye akajya hanze y’igihugu gutembera aho ngo yanamaze igihe kitari gito. Nyamara amakuru aturuka mu bakurikiranira hafi ubuzima bwa politiki bw’igihugu cya Congo bavuga ko kujya hanze y’igihugu kwa Mobutu Nzanga ngo yaba yarateguraga uko yaziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba mu mpera z’umwaka wa 2011.

François Mobutu Nzanga akaba mbere y’uko asezererwa ku mirimo ye yarakunze kurangwa no gusiba akazi ku buryo bugaragarira buri wese aho ngo n’iminsi yabonekaga ku kazi ntakigaragara yakoraga. Ibi byatumye umukuru w’iki gihugu Joseph Kabira amuhindurira imirimo nabyo bikaba ntacyo byatanze kugeza asezerewe.

Amakuru amaze iminsi avugwa mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni ay’uko Perezida Kabila yahagaritse icukura iryo ari ryose ry’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko. Icyi cyemezo kikaba gihangayikishije abanyekongo babagaho babikesha bene iyi mirimo.

Johnson Kanamugire
umuseke.com

 

 

 

en_USEnglish