Digiqole ad

Minisitiri Nyirasafari yifuza ko buri mudugudu ugira irerero

 Minisitiri Nyirasafari yifuza ko buri mudugudu ugira irerero

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Eseperance

*Ngo mu irerero umwana atozwa ikinyabupfura, kubana no gukina n’abandi…

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yifuza ko muri buri mudugudu haba irerero ry’abaturage aho ababyeyi bajya basiga abana mu gihe bagiye mu mirimo. Ngo niho hantu haba hari umutekano wizewe umubyeyi asiga umwana kuko atozwa ikinyabupfura, gukina no kubana n’abandi, agahabwa indyo yuzuye kandi ngo ntabe yahura n’ihohoterwa.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Eseperance

Yabitangarije mu karere ka Kamonyi ku wa kane ubwo yari avuye gusura irerero abaturage bo mu mudugudu wa Nyabitare bishyiriyeho, barishyira mu rugo rw’umuturanyi none ubu ngo ritanga umusaruro mwiza cyane.

Minisitiri agira ati: “Hari umudugudu tuvuyemo wa Nyabitare aho twasanze abaturage barishyize hamwe mu mudugudu bashyiraho irerero mu rugo rw’umuntu. Ababyeyi basiga abana bato noneho bigatuma ababyeyi bajya gukora ariko n’abana basigaye ahantu hari umutekano hizewe.”

Ati “Abana batozwa ikinyabupfura, kubana n’abandi, gukina, bagahabwa n’indyo yuzuye n’ababyeyi bahasiga abana bagira umunsi wo guhura bakaganira ku burere bwiza bukwiye guhabwa abana.”

Ngo yarabyishimiye cyane kandi yifuza ko iyo gahunda yagera muri buri mudugudu wo mu gihugu, kuko ngo binarinda umwana ihohoterwa rimwe na rimwe bakorerwa n’abakozi babarera.

Ati: “Ni ikintu jyewe  nashimye cyane kandi nifuza ko gikwiriye kuba mu midugudu hose  kugira ngo abana bagire ahantu hizewe basigara  tubarinde n’ihohoterwa. Murabizi ko inyangabirama zidatinya no guhohotera utwana duto tw’imyaka  micye  ugasanga basambanyijwe. Hirya no hino byibuze tugire  irerero muri buri kagali ariko tugamije ko buri mudugudu wagira aho abana basigara.”

Yavuze ko iyi gahunda Leta iyishyizeho umutima kuko ngo izi ibyiza byayo mu mikurire y’umwana no kumutegura kuzagira ejo hazaza heza. Kandi ngo yiteguye gutanga ubufasha ku baturage kugira ngo aho irerero ritaragera na bo babashe kurishyira mu bikorwa.

Ati: “Ndagira ngo mbibashishikarize kandi mbizeze ubufatanye bw’ubuyobozi kuva ku buyobozi bukuru kugeza ku nzego z’ibanze.”

Iyi gahunda ababyeyi bavuga ko ari nziza kuko ngo abana cyane cyane abo mu miryango yifashije bahura n’ibibazo byinshi iyo basigaranye n’abakozi.

Nyiraneza Claudine agira ati: “Iyi gahunda rero igize ahantu hose byaba ari byiza cyane, kuko tuvuge nko mu miryango ikize aho ababyeyi baba bafite akazi barererwa n’abakozi, ni ha handi usanga umukozi yonsa umwana, ugasanga urasiga amata y’umwana umukozi akayanywa, ugasanga aramwigisha gutukana n’izindi ngeso mbi aba abona akora, cyangwa ukumva bamuhohoteye bakamusambanya afite imyaka itageze no ku 10.”

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • None buri ministre ugiyeho azajya azana udushya twe !

    Ikibazo gikomeye ntabwo ntabwo kiri mu kubura aho dusiga abana bato twagiye mu mirimo, ikibazo kiri mu bana bari mu kigero cy’imyaka 8~18. Nibo usanga bata ishule (primaire na 12 YBE), bakajya kuba muri ruhurura za Kigali, ugize amahirwe inkeragutabara ntizimutwikishe essence ubwo agakurira muri ubwo buzima bubi (uretse ko ngo abenshi banapfa batarageza ku myaka 25), abakobwa bo bagahita baterwa inda, nabo bagasigira izo mpinja ba nyirakuru (arizo usanga zirwaye bwaki cg zaragwingiye mu turere twinshi, imibare iri hejuru ya 40%) hanyuma bo bakaza Nyabugogo kuzunguza agataro, Dasso ikaba ibonye abo izajya isambanya cg yaka ruswa ya 1 000.

    Abategetsi muzageza ryari no kubeshya, muhisha incompetence yanyu ?

    • Rooney! ntaw’uta akanyago atagahambuye,Mme la ministre wasanga baramuhaye “Budget” ariko se niba agize igitekerezo kiza kuki ibyo bikorwa babyubaka mumidugudu? Nibabanze bashyire ibyo bikorwa muri za Ministere cyangwa se ahandi hahurirwa n’abantu benshi(masse) abantu nibamara kubaka icyo kizere bazabone kubishyira mumidugudu( service de proximité) aho buri mubyeyi ashobora gukora urugendo ruto ajya konsa mu masaha ye ya pause cyangwa. urugero(nk’abamama bakorera muri banque/ Bakagira iyo service hafi y’akazi kabo, naho mu midugudu azongeraho na budget ya security y’abo bana.

  • Ibi birasaba ubwizerane buhagije, kuko gupfa gusigira umwana wawe w’umwaka umwe umuntu utizeye ari ikibazo. Ese umwana aramutse ahumanye byabazwa nde???

Comments are closed.

en_USEnglish