Digiqole ad

Minisiteri y’ubuzima yahaye ibitaro bya Kinihira imbangukiragutabara

Kuri uyu wa gatanu tariki 31 Mutarama 2014, Minisiteri y’ubuzima ku bufatanye na BTC ((Belgian Development Agency) bahaye ibigo nderabuzima amapikipiki 30 yagiye asaranganywa mu Turere twose 30 tw’Igihugu, n’imbangukiragutabara imwe yahawe ibitaro bya Kinihira mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere ya buri munsi.

Imbangukiragutabara yahwe ibitaro bya Kinihira
Imbangukiragutabara yahwe ibitaro bya Kinihira

Mu kiganiro ya giranye n’abanyamakuru, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr.Anita Asiimwe yatangaje ko bashimira ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’igihugu cy’u Bubiligi mu guteza imbere serivisi z’ubuzima.

Dr.Anita Asiimwe yavuze ko ibi bigo nderabuzima byahawe ibi bikoresho kugira ngo bibafashe muri gahunda yo gukusanya amakuru ku migendekere ya serivisi z’ubuzima zitandukanye ndetse no gufasha bagenzi babo hirya no hino mu tundi turere.

Yagize ati “Tuzakomeza kwesa imihigo muri gahunda yo kwegereza ubushobozi ibigondera buzima mu Turere  kugira ngo bakurikirane ibyo biyemeje nko gukusanya imibare y’abavutse, abatewe urukingo, abatabyitariye n’ababyitabiriye.”

Dr. Asiimwe yasabye ababihawe kuzabikoresha uko bikwiye kandi ntibabirangarane ngo bihite bipfa.

Dr. Anita Asiimwe aganira n'abanyamakuru
Dr. Anita Asiimwe aganira n’abanyamakuru

Erwin Van wandel, ushinzwe iby’ubufatanye muri BTC yashimye u Rwanda uburyo rwateye imbere mu myaka micye ishize kubera gukorera ku ntego cyangwa icyerekezo nka gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS).

Kandi ngo yishimira ibikorwa bakomeje gukorana na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kubaka ubushobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima n’inzego z’ubuzima muri rusange.

Akimara gushyikirizwa Imbangukiragutabara, Rutumatwishima Abdallah, Umuyobozi w’ibitaro bya Kinihira byo mu Karere ka Rulindo yavuze ko iyi mbangukiragutabara bahawe izatuma barushaho gutanga serivisi nziza kuko kuko ubundi bari bafite imbangukiragutabara imwe yo nyine.

abahawe amapikipiki
abahawe amapikipiki
Dr.Anita Asiimwe ari kumwe na Erwin Van Wandel
Dr.Anita Asiimwe ari kumwe na Erwin Van Wandel
Amapikipiki 30 yatanzwe mu Turere 30.
Amapikipiki 30 yatanzwe mu Turere 30.

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ni byiza cyane kuko bizafasha kugera hirya no hino aho bitabaga byoroshye kugera

    • Byaba byiza bagiye batanga AG 100 kuko TF zisaza vuba, zirahenda kandi zinywa cyane. AG 100 niyo moto ishoboye akazi k’ubu kabisa.

  • ariko rero reka mbivuge Dr, ANNITA afite flesheur kabisa nimba nibyakora biba biri SMART njyewe nitwaa……….. ngukuriye ingofero .

  • ariko ubundi bagize Anita ,Ministre wa sante.kandi nihobijya bishyira sinzimpanvu ahubwo bitinda.

Comments are closed.

en_USEnglish