Digiqole ad

MINICOM ihagaritse imikino y’IKIRYABAREZI

 MINICOM ihagaritse imikino y’IKIRYABAREZI

Muri iki gitondo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda isohoye itangazo rivuga ko ihagaritse by’agateganyo imikino y’amahirwe ikoresha imashini (slot machines) imaze iminsi izwi ku izina ry’Ikiryabarezi. Iyi mikino ababyeyi benshi bagaragaje ko iri kurumbya no gutera abana ubujura bw’amafaranga bayajyana muri iyi mikino.

Imikino y'ikiryabarezi yari yarararuye abana
Imikino y’ikiryabarezi yari yarararuye abana yabaye ihagaritswe

Itangazo rya MINICOM ryasinyweho na Minisitiri Francois Kanimba riravuga ko “nyuma y’ingezura ryakozwe na MINICOM kuri iyi mikino y’amahirwe, hakagaragara ko hari bamwe mu bemerewe gucuruza iyo mikino batubahiriza neza amabwiriza n’amategeko ayigenga.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda ashingiye ku itegeko ryo mu 2011 rigenga ibikorwa by’imikino y’amahirwe, ndetse ngo ashingiye ku mpungenge zagiye zigaragazwa n’abaturage mu turere tumwe na tumwe turimo izi mashini, yamenyesheje abanyarwanda ko iyi mikino ihagaritswe by’agateganyo ngo hanononsorwe uko byakorwa ntawe bibangamiye.

Muri iri tangazo MINICOM yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze hamwe na Police y’u Rwanda gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo cyo guhagarika imikino y’ikiryabarezi.

Ikiryabarezi nk’uko bakise, ni imikino y’amahirwe hakoreshwa igiceri cy’ijana mu kugerageza amahirwe yo gutombora amafaranga menshi kurushaho.

Ababikinnye bagiye bagaragaza ko ari ubujura kuko ntawe birangira ariye amafaranga menshi kuko amaherezo baribwa ayo bazanye ndetse hakaba hari abagiye baribwa n’imitungo yabo inyuranye.

Abanyarwanda ariko bakise ‘Ikiryabarezi’ (kurya – abarezi, abarezi ni nko kuvuga abaswa) kuko ababikina ari abantu batajijutse. Mu babikina kandi higanjemo abana, aba usanga cyane biba ababyeyi amafaranga bajyana muri iyi mikino ubu yahagaritswe.

Ababyeyi ahatandukanye mu gihugu, cyane cyane mu du-centres  two mu byaro, bakaba bari bamaze iminsi bagaragaza ingaruka z’iyi mikino ku burezi n’uburere by’abana babo.

1111

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Rwose MINICOM ndayishimiye cyane. Ahubwo bihagarare burundu kuko IBIBI BYAKOZWE BIRAHAGIJE.
    Byari bitumazeho abana bibahindura ibirara n’abajura pe ! Rwose ubuyobozi bwacu bureba kure ku buryo buri wese bimugaragarira.

    • Binyibukije umuntu twiganye ULK (post graduate) wakoze Research yerekana uburyo ibya TOMBOLA, BETTING, GUMA GUMA, GUSUHUZA KU MARADIO,……, biteza igihombo kinini urubyiruko (guta umwanya, gutakaza amafranga, kubaho mu nzozi gusa,…)

  • Ntacyumva vuba abaturage nka Leta yacu. Yoooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo bravo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
    twajya twongera kubona abana dutuma. abagabo bacu barajya bataha kare byibuze tuganire nta mujinya wo kuba bahombeye muri icyo kiryabaswa.mbega igihugu!!!!!!!!!!!!!!!! Bibeshye amayira. iwacu umuturage arataka Leta iti humura ni ko bigenze. Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee. Umutekano n’uburere bw’abana bacu twabibonye bitugoye nta mpamvu yo kutuzanamo icyatuma bisubira inyuma. Ayo mahirwe nabo nibayabane iwabo.Murakze cyane.

  • Mwari mukwiye gushyiraho iryo tangazo

    • Wri ukwiye Gusoma neza ahubwo wowe

  • Ibyo byuma nibabifunge burundu kuko byari bimaze gutera ibibazo bitagira ingano mu muryango nyarwanda. Ahubwo bari baratinze. Benshi twibazaga niba biriya bintu H.E Paul Kagame abizi kuko ababyeyi benshi baratatse cyane, kuko biriya byuma birimo kurushaho kuzana “ibirumbo” mu rubyiruko rw’u Rwanda.

    Hari naho abanyeshuri bamwe bari basigaye bagana biriya byuma ugasanga barakererwa ku ishuri, ndetse hari bamwe bahabwaga amafaranga yo gufata ifunguro rya saa sita ku ishuri bakabanza kukayajyana muri biriya byuma ngo barashaka indonke/kunguka, noneho ahubwo ayo bashyizemo agaheramo/bikayabarya, bagakuramo kubura ifunguro rya saa sita.

    Hari ngo n’abagabo bari basigaye bafata amafaranga yo mu ngo zabo bakayashora muri urwo rusimbi, hanyuma bagahomba, bikaza kubaviramo intonganya no gushwana n’abagore babo.

    • @Habisi
      Ese kuki wumva ko H.E. Paul Kagame agomba kubimenya? igihugu nta nzego kigira? Abayobozi se ntibashoboye ku buryo ibintu byose bigomba gukemurwa n’umukuru w’igihugu? Iyo myumvire yawe irafutamye rwose n’abatekereza nkawe bakwiye kwisubiraho.

    • Ariko KAGAME azacyemura byose nkaho ariwe gihugu?inzego zose ntizihagarariwe????

  • biranejeje cyane bari bayatumazeho peee

  • Ariko ngewe sinumva ko ibi bikwiye! Sinkina iyi mikino ariko kandi nta kuntu umuntu ufite imyaka irenze 18 kandi ushobora gusoma kdi ukumva Terms and Conditions zo gukina wavuga ko yamugomesheje. Icyo navuga ni uko bareba ko hatajyamo abana bari munsi y’imyaka 18 naho ubundi iyi mikino ntacyo itwaye. Erega mwibubukeko ari imikino nk’indi kdi yemewe kw’isi hose!Murakoze

    • @JP we, ntabwo bivuze ko imikino yemewe ku isi hose no mu Rwanda iba yemewe, cyane cyane ko ahandi haba hari amategeko abigenga agakurikizwa bidasubirwaho, naho hano mu Rwanda usanga ari potopoto.

      Ubwo se ko uvuga ngo ni umikino nk’indi, ngo kandi yemewe ku isi,ubwo uzemera no mu Rwanda hazemo “umukino w’ubusambanyi mu ruhame” nk’uko mu bihugu bimwe tutavuze bikorwa?? Shame on you.

    • @JP we, ntabwo bivuze ko imikino yemewe ku isi hose no mu Rwanda iba yemewe, cyane cyane ko ahandi haba hari amategeko abigenga agakurikizwa bidasubirwaho, naho hano mu Rwanda usanga ari potopoto.

      Ubwo se ko uvuga ngo ni umikino nk’indi, ngo kandi yemewe ku isi,ubwo uzemera no mu Rwanda hazemo “umukino w’ubusambanyi mu ruhame” nk’uko mu bihugu bimwe tutavuze bikorwa?? Shame on you.

      • @Tasire, Muvandimwe urakoze nubwo utambwiye neza. MINICOM yatanze ibyangombwa kuri iriya mikino. Kuyihagarika itarebye abatubahiriza amategeko kubera gusa kumva amagambo y’abantu badasobanukiwe simbona ko ari byo. Biriya ni uguhombya Business za’abantu. Ari ahandi nyiribusinesses bakureze ntabwo wabona ayo ubishyura. MINICOM nirebe abatubahiriza amategeko ibafungire kandi ibahane kuko ntabwo bubahirije amategeko bahawe. Ikindi kandi muvandimwe tegereza mu gihe gito urabonako iyi mikino izongera igakora. Wibuke ko iyi mikino yemewe mu Rwanda. Imana iguhe umugisha nubwo utumye nkwibazaho

  • Kubihagarikanibyizacyane mushyiremw’imbaraga nyinshi cyane

  • mwavuga mutavuga mumenyeko bino bintu bisora.ubundi c ko ari ibiryabarezi niba utari umurezi kizakurya gt?

Comments are closed.

en_USEnglish