MINEDUC yasanze hari ibigo bitita ku isomo rya siporo
Ministeri y’uburezi ivuga ko mu igenzura bamaze igihe bakora mu mashuri basanze amashuri amwe n’amwe adaha agaciro isomo rya Siporo.
Isomo rya siporo n’ubundi risanzwe riri kuri gahunda y’amasomo yigishwa mu mashuri ariko ngo amashuri yose ntariha agaciro nk’uko bivugwa na Dr Isaac Munyakazi Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.
Dr Munyakazi ati “ubu tugenda tubabwira ko isomo rya siporo rigomba kuba isomo ry’ingenzi ntibarifate nk’isomo riri aho.”
Mu igenzura ngo basanze iri somo rigira agaciro ahari abayobozi bakunda siporo. Nyamara ngo Minisiteri yashyizeho umurongo amashuri agomba kugenderaho mu kwigisha iri somo.
Dr Munyakazi ati “Duhereye nko muri uyu mwaka kuko dusazwe dufite federation ishinzwe ishyirwa mu bikorwa rya siporo mu mashuri nko mu cyumweru gishize twavuye mu cyo bita detection talent aho abana barenga 800 bari bari I Huye mu kugaragaza impano bafite muri siporo”
Ibyo ngo bigamije kuzamura impano muri siporo no kuziteza imbere.
Yagize ati “ Hari amashuri dufite y’ikitegererezo yatoranyijwe yakira abana bafite ubushobozi muri siporo kugirango tubaherekeze mu cyo twita sports development.”
Abana barangije amashuri abanza bafite izo mpano batoranyijwe REB izabohereza muri ya mashuri y’ikitegererezo aho abakina vollbal bazoherezwa muri st Aloys naho basketball bajye i Kabgayi, abafite impano ya football bo ngo bazajyanwa i Rubavu no mu bindi bigo bitandukanye byagiye bitoranywa.
Ministiri avuga ko aya mashuri yagiye atoranywa bashaka kuyongerera ubushobozi mu bikoresho no kubaha abarimu bashoboye.
Mu mwaka wa 2015 Minisiteri y’Umuco na Siporo na Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gutangiza amasomo ya siporo mu bigo bitandukanye byatoranyijwe mu gihugu
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ikibazo mbona ari uko iryo somo rihabwa umwarimu utabashije kuzuza umubare w’amasaha bityo kubera nta nubumenyi arifiteho ntarihe agaciro karyo.Ikiza ni uko ryafatwa nkandi masomo rikigishwa nababyize kandi nyamara abize Sport-Education muri KIE baribuze muri systeme ya education baricaye ubumenyi bakuyemo buri gupfa ubusa aho bipfira niho bwana @Ministor
Comments are closed.