Digiqole ad

Millicom yatangirije mu Rwanda ikigo gishya yise "THINK"

Kuri uyu wa mbere tariki 31 Werurwe, Ikompanyi mpuzamahanga ya Millicom ifite ibigo by’itumanaho bya Tigo, yatangirije mu Rwanda ikigo mpuzamahanga yise “Think” kizafasha Abanyarwanda, Abanyafurika n’ahandi bantu bose muri rusange bafite ibitekerezo by’imishinga y’ikoranabuhanga ishobora guhindura ubuzima bw’abatuye Isi.

Ikigo gishya cy Millicom cyatangirijwe mu Rwanda.
Ikigo gishya cy Millicom cyatangirijwe mu Rwanda.

Think ni ikindi kigo gishya Millicom yahisemo gutangiriza mu Rwanda kubera uburyo u Rwanda rukangurira urubyiruko guhagurukira gushora imari, kandi kikaba ari igihugu cyorohereza ishoramari.

Binyuze ku rubuga www.think.rw, buri muntu wese yemerewe kwandikisha umushinga afite yaba “application” cyangwa serivisi nshya byafasha Abanyarwanda, Abanyafurika cyangwa abantu muri rusange mu buhinzi, mu burezi n’ibindi.

Imishinga itandatu izatoranywa bitarenze uku kwezi kwa Mata 2014, izahabwa ubufasha bw’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 25 na 75 by’amadolari ya Amerika (25.000-75.000$).

Abatoranyijwe kandi bazajya bahabwa inzobere mu ikoranabuhanga zo kubafasha no gukomeza kubamurikirana kugira ngo imishinga yabo itange umusaruro, kandi ni igikorwa gikomeza.

Abo imishinga yabo izatoranywa bazahabwa ibiro byo gukoreramo.
Abo imishinga yabo izatoranywa bazahabwa ibiro byo gukoreramo.

Hans-Holger Albrecht, Umuyobozi mukuru wa Millicom wari witabiriye umuhango wo gutangiza iki kigo yavuze ko asanga u Rwanda ari igihugu cyiza cyo gukoreramo ubushabitsi (business) kandi ngo kirangwa n’udushya.

Yagize ati “Tuzi ko imbere mu gihugu hari ubumenyi n’impano byo ku rwego rwo hejuru, ibyo nibyo tuje gushyigikira kugira ngo tubigeze ku isoko, Nifurije amahirwe abantu bose bazatanga imishinga yabo, twizeye kubona ibitekerezo byanyu tubigeze ku buzima.”

Hans-Holger Albrecht, Umuyobozi mukuru wa Millicom atangiza iki kigo.
Hans-Holger Albrecht, Umuyobozi mukuru wa Millicom atangiza iki kigo.

Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert yavuze ko iyi gahunda itaje ntije guhindura umurongo w’igihugu mu bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga, ahubwo ije kuwushyigikira.

Kimwe mubyo Min. Nsengimana ashimira “Think” ko izanye, ni ugufasha urubyiruko rwari rukunze kuvuga ngo rufite imishinga ariko rwabuze igishoro, kuko amabanki atajya apfa gushyigikira imishinga y’ikoranabuhanga, ahanini bitewe n’uko nta mpuguke ziba zifite zo kuyisesengura.

Yagize ati “Aba rero bagiye gufasha urubyiruko gushyigikira iyo mishinga yabo ive mu bitekerezo bitangire kujya mu bikorwa bigirire akamaro abantu kandi bitange n’akazi kuri ba nyirabyo.”

Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert avuga ijambo mu itangizwa rya Think.
Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert avuga ijambo mu itangizwa rya Think.

Ku ikubitiro uyu mushinga washowemo Miliyoni y’Amadolari ya Amerika, azafasha mu gushyigikira iyi mishinga, dore ko abazatoranywa bazajya bahabwa ibyangombwa bakeye byose.

Bimwe mu bikoresho abatsinze bazajya bifashisha mu kugerageza application zabo.
Bimwe mu bikoresho abatsinze bazajya bifashisha mu kugerageza application zabo.

Daddy SADIKI Rubangura
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mutekereze no ku ari mu cyaro tatagira internet kuko amahirwe muyaha bamwe gusa

  • Ni byiza guhora mutekerereza abanyagihugu icyabateza imbere ariko nashakaga kumenyako ari urubyiruko gusa,nukuvuga abatarengeje 35ans.

  • Murakoze, Umuntu wese yemerewe kwohereza umushinga we cg se igitekerezo cye tutajyendeye ku myaka.

  • nome hakenewe izina ry’umushinga gusa cyangwa hazabaho noa gahunda yo gusobanura umushinga. (gusa mujye mudusubiza kuko akenshi ntabwo dusubizwa ku bitekerezo tuba twatanze mujye mudusobanuriza please!)

Comments are closed.

en_USEnglish