Digiqole ad

Micho ni umutoza utanga ruswa – Adel Amrouche

Nyuma y’uko ahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu ya Kenya, umubiligi Adel Amrouche yagiye mu bitangazamakuru avuga ko umutoza w’Amavubi Milutin Sredojovic Micho, nawe washakga kariya kazi, ko ari umuntu utanga za ruswa. 

Adel Amrouche yikomye cyane Micho nyuma y'uko uyu amubashotoye
Adel Amrouche yikomye cyane Micho nyuma y’uko uyu amubashotoye

Amrouche yagize ati “ nta muntu utazi ko Micho nawe yari yatse aka kazi, ariko barakamwimye. Yiyiziye hano muri Kenya kuganira na Sam Nyamweya (uyobora FKF) ngo akamusabe ariko amwima umwanya. 

Bose muri Kenya bazi ko atari umuntu mwiza wo gukorana nawe, ntabwo ari inyangamugayo. Sinzi impamvu angarukaho, sinzi impamvu yanashakaga ako kazi mugihe agifite byinshi atararangizanya n’Amavubi.

amara umwanya munini atanga amafaranga aha ruswa abantu. Niyo mpamvu urebye batanamuhaye akazi, njye naherewe akazi ibyo nari nshoboye ibyo nakoze i Burundi na Congo, simpa ruswa abanyamakuru ngo bamvuge neza nkuko Micho abigenza.

Uyu mugabo atangaje ibi, nyuma y’uko Micho nyuma yo kwimwa akazi bakagaha Amrouche, yavuze ko uwo bagahaye niyo yakora imyaka 50 atagera ku bigwi bye.

Micho ariko akaba kandi yarahakanaga ko atigeze asaba akazi ko gutoza ikipe ya Harambee stars.

Micho niwe wimishije akazi JM Ntagwabira

Micho Milutin ngo amara umwanya aha amafaranga abanyamakuru ngo bamuvuge neza
Micho Milutin ngo afata umwanya agaha amafaranga abanyamakuru ngo bamuvuge neza

Ibi biremezwa kandi na Adel Amrouche wavuze ko umutoza Micho ariwe wagiye muri Kenya ubwe nyuma y’uko abuze akazi, akabwira amagambo mabi abayobozi b’umupira muri Kenya ko Jean Marie Ntagwabira adakwiye guhabwa akazi ko kungiriza Amrouche nkuko yari yabyifuje.

Amrouche ati “ Sinzi amagambo yamuvuzeho, ariko ntibyari byiza kuko nashakaga gukorana na Jean Marie baramwangira. Jean Marie ndamuzi ni umuntu twari gukorana neza ariko yamuvuze nabi cyane baramwangira.

Maze gusinya amasezerano nahamagaye Micho mubwira ko ibyiza ari uko yafata umwanya agatekereza ku mukino u Rwanda rufitanye na Mali mu kwa gatatu akareba niba yajyana u Rwanda mu gikombe cy’Isi. Akareka kwirirwa mu bitangazamakuru asebanya.”

Adel Amrouche yahawe akazi ko gutoza Harambee stars ahigitse abatoza bandi barimo Micho, Raymond Domenech watoje Ubufaransa, ndetse na Bobby Williamson.

New Times

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • MBIBUGA kumugani wa cya kiragi;kamaro k’amatwi weeeee n’ukumva!!
    Micho ntaho yageza u Rwanda ahubwo n’ikiraro bamwe bungukiraho;nibitohozwe neza,iperereza ryimbitse nibiba ngombwa yinjire MABUSO,yarembeje u RWANDA arwiba,arutsindwisha,ababaza abafana b’AMAVUBI,cg se NASEZERERWE hajyeho umwenegihugu,udahombya Leta nkiri shyano, ufite umutima ukunda igihugu. Jye sinzasubira kuri Stade kureba AMAVUBI uyu mucancuro akiyatoza finishhhh.

  • Amatiku.com

  • nibakore akazi bareke amganbo ibikorwa birivugira

  • Nyamara ibyo bavuga kuri Micho byinshi nibyo….

  • Kuva naba mu Rwanda uyu niwe mutoza wadutesheje agaciro, atubihiriza umupira, dusigaye turi abanyuma mu karere. Kandi abanyarwanda nta gihe batabyaye abandi basore nkabadushimishije mubihe byashize.

    Tuzatabarwa na Nyagasani, naho abatanga akazi kubatoza ntabwo bakidushimisha pee, duheruka kwishima muri 2004 tugifite Ratomil, icyo gihe abasore bacu barabicaga bigacika, nta kipe yo mukarere yadukoragaho.

    Ubu byabaye amateka

  • mico nta kosa afite ikosa ni iry’abamuzanye adashoboye kandi ukuntu yabonye akazi bakakima steven kesh na latomir bigaragara ko ruswa yayitanze

    • Ni ukuri nanjye niko mbibona !

    • Ako kantu,ukoze hasi unyibutsa ibuye!

  • Micho ntagihe batavuze amanyanga ye,Kazungu Regis nabandi sinzi icyo bakomeje kumubikamo!cg nabo abaha ka ruswa.

    • ntukabaze niba Sheihe ar’umuyisiramu cg
      ngo ubaze niba Papa ur’umukirisitu gusa
      akumiro num…wa nyir’urugo; sibya kusemwa

  • Nukuri njye ndabona niba koko Mico yaragiye gusebya umunyarwanda wacu JMV,numwanzi wacu njuye ntabwo narinzi ko nabera bajya mu tugambo.
    Ubu se ko amafaranga JMV yari guhembwa atari kujya mu mufuka we,yaruhijwe n’iki,nyamara JMV na Eric uwabaha Equipe bayigeza kure ahaaaaaaaaaaaaaaaa nzabambarirwa n’umwana w’umunyarwanda.

  • ibyo ntawe utabizi ko yaje mu mavubi ayitanze,kuko yahatanaga numutoza watwaye igikombe cya can (nigeria),none dore???!!!!!

  • abayobora umupira wamaguru baratwicira umupira mico muramurenganya agaciro ku rwanda ntacyo kamubwiye icyangombwa kimushishikaje nuko ahembwa naho ubundi ruswa yaratanzwe ahubwo nyakubahwa President wa repuburika na dutabare mico aradutesha agaciro bikomeye

  • Ibigwi by’uyu mucanshuro arata n’ibihe? Buri gihe akarimi keza ngo nibamuhe umwanya azatoza abana.Icyo gihe ahora asaba kizasohora ryari? Yaratubihirije ntabuze kimwe.Kuva yagera mumavubi niyo yasaba ko abantu binjirira ubusa ntabo yabona, abona ababuze indi gahunda.

  • murabona mico atadutesha agaciro nkabanyarwanda? mico ntamutoza umurimo ahubwo abamushyizeho ni bagire ubunyangamugayo bakore ikringombwa mico atahe naho ubundi namwe murebe aho tugeze muri classement mondial naho yadusanze arutwa numunyarwanda wacu eric nshimiyimana

  • abayobora umupira wamaguru baratwicira umupira mico muramurenganya agaciro ku rwanda ntacyo kamubwiye icyangombwa kimushishikaje nuko ahembwa naho ubundi ruswa yaratanzwe ahubwo nyakubahwa President wa repuburika na dutabare mico aradutesha agaciro bikomeye

  • njye ahubwo nimvishe ngo ejo yagiranye ikiganiro nabanyamakuru ngira ngo agiye kubabwira ko yeguye!!!! kuko ntamusaruro yigeze!.

  • NI DANGER !KABISA BIRASHAVUJEE MUGABO NIBA ARINGENE BIMENZE?

Comments are closed.

en_USEnglish