Digiqole ad

Micho Milutin na Ntagwabira nubwo bitaremezwa nibo bari buramutswe Amavubi

Kuri uyu wambere nibwo Ikipe y’igihuge Amavubi yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino wa Erithrea mu rwego rwo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’isi mu majonjora y’ibanze.

Umutoza Micho
Umutoza Micho

Nubwo biherutse gutangazwa ko Eric Nshimiyimana ariwe wari kuzatoza iyi mikino yombi, amakuru dukesha www.ruhagoyacu.com aravugako yamenye ko uriya mutoza Micho  Sredejovic Milutin yungirijwe na Jean Marie Ntagwabira aribo bari butangazwe nk’abatoza bashya bakazanatoza uyu mukino.

Icyakora Eric Nshimiyimana nawe ngo ntazajugunywa hanze kuko azaguma muri staff y’umutoza Micho nk’umwungiriza.

Jean Marie Ntagwabira na Micho, bagaragaye bicaranye baganira kuri iki cyumweru kuri Stade I Nyamirambo ku mukino wahuzaga APR na MUKURA, baba ngo bari buramutswe iyi kipe kuri uyu wambere cyangwa ejo kuwa kabiri.

Abandi batoza batanu bategereje ko bahabwa amahirwe ni umunyaNigeria Stephen Okechukwu Keshi, Umufaransa Patrice Neveu, Abaserbe  Ratomir Djukovic na  Branko Smiljanic.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

en_USEnglish