Digiqole ad

Mugore menya uburyo ukwiye kwita ku mugabo wawe

Abagore benshi bibaza uko bafatagabo babo kugirango bahore babiyumvamo ndetse no kuba bagira impungenge ko babaca inyuma biveho.

Ibi ni bimwe mu bintu by’ibanze byagufasha kwigarurira umutima w’umugabo wawe:

1. Kubaha umugabo: Mufate nk’umutware, umwereke ko agufatiye runini

2. Gucisha macye: Niba hari akabazo kabayeho mu rugo, ntugakunde kwisaza cyane ngo umwereke ko atagukira.

3. Kugira isuku ( mu rugo, by’umwihariko mu cyumba cy’uburiri): Ibi bizatuma umugabo wawe yumva akwishimiye kandi bimuhuze kuba yatekereza kuguca inyuma.

4. Kwita ku bana: Abagabo benshi n’ubwo batagaragariza abana urugwiro, ntibivuga ko batabakunda rwose. Ahubwo baba bashaka ko nyina w’abana yuzuza inshingano ze.

5. Kwambara ( umugore yikwije): Ibi byereka umugabo ko wiyubaha, umwubaha kandi umwubahisha bityo bigatuma akomeza kukwishimira.

6. Kwakira umugabo neza:  igihe atashye, ukamenya ko agomba gukaraba, kugaburirwa n’ibindi bijyanye no kumwakira, ukamwitaho ndetse ukamwereka ko kuba atashye ubyishimiye cyane.

7. Guhora ucyeye:  Gerageza guhora wambaye neza ni ukuvuga imyambaro imeshe inateye ipasi buri gihe, waba uri mu rugo, mu kazi n’ahandi hose.

8.  Kumutekera: Umugore akwiye gutekera umugabo igihe yiriwe mu rugo kuko biri mubishimisha umugabo.

9.  Kumuzanamo ibiganiro: Umugore niwe ugomba gufata iya mbere akaganiriza umugabo ku bintu bitandukanye, cyane ibyerekeranye n’urugo nyuma y’udukuru dusekeje.

10.  Kwirinda kumutura umunabi: Umugore ntagomba kwereka umugabo ko abababaye mu gihe umugabo nta ruhare yabigizemo.

11.  Kwita ku rugo: Umugore agomba kwita ku muryango we, ni ukuvuga abo mu rugo by’umwihariko.

12.  Kwirinda kumubangamira: Umugore agomba kuba afite imico myiza, ni ukuvuga agerageza kwitwararika ku mico y’umugabo ngo atavaho amubangamira.

13.  Kumuhesha ishema: Umugore agomba kubaha umugabo bidasubirwaho kandi akamuhesha ishema n’icyubahiro mu bandi.

Gusa ibi byose ntibikuraho ko buri mugore wese agira uko yubaka urugo rwe cyane ko n’abagabo badahuza imyitwarire. Bityo rero ubupfura bw’umugabo wawe nabwo bwagira uruhare mu mibanire yanyu n’uburyo agufata.  Gukunda.com

78 Comments

  • SHA ABAGABO BARATETESHWA,IBI WABIVAMO

    • it is the reason why yhey are called ABAGABO,NGO WABUZWA NIKI KUBIVAMO SE?ARIKO DA UBONYE UTABYIVIRAMO WAREKA KUBIJYAMO, EREGA WIBUKEKO BIRIYA BYOSE BURYA N’UMUGABO BIMUREBA KUKO NIWE COORDINATEUR W’URUGO; IKINDI IYO HARI IKIBAYE WENDA KIBI CG KIZA BAVUGA NGO: KWA Urugero Kwa NTAMA BUT NOT kwa niyirantama.Pour dire que n’Umugabo bimureba!

    • icyo wabakorerea cyose ntibanyurwa!kabone niyo wamuheka!

      • nanjye ntyo? ufite irari rindi ntiwarimukuramo keretse nyagasani wenyine! uwanjye we ati nzi ko unkunda utandeka, akanca inyuma namubaza icyo yabuze ati ntacyo ni irari ryakuze gusa!!ngaho ngo nimunyumvire namwe!!

    • iki ni kikwereka abanebwe nyine UMUGABO numutware wurugo niwe urwubahisha sha mbonye umukobwa uteye gutya nkaba natekereza no mukabari nukuva kukazi nirukira murugo

  • ibi bintu birimo kubangama kabisa kuki abagabo ndeba ntacyo babazwa ni ukwiyicarira gusa bakitetesha!!!muzashireho n’ibyo abagabo basabwa!!

  • ego nyagasani, nukuzajya dushaka abagabo babanebwe rero! ndabona rwose ubunebwe bwahawe intebe ku bagabo!!

    tekereza ngo akababaro kawe kataturutse kuri we ntikamureba?? ahaaaaa

  • Ibi babyita gukabya!!!Ubwo se umugore yahindutse umukozi kuva ryari?ngo no guhora yibombaritse ngo adakoma rutenderi?ibyo byaba ari ukuborora nabi,kandi ibyo wakora byose abagabo puuuuu!!!

    • nanjye ntyo rata!

    • Mutamba,uvuze ukuri rwose iyi nkuru isa naho iterera urugo umugore wenyine kandi urugo ari urwa babiri.Ariko nimurebe izo nshingano zose zihzriwe umugore kandi nawe akora akazi wenda kinjiza amafaranga nk’umugabo(aha ndavuga ko aba atiriwe murugo ) agataha ananiwe nk’uko mugenzi we ananirwa.Jye rero hagombye kubaho kumvikana no kwihanganirana hagati y’abashakanye kandi abagabo nabo bakunva ko bishobora kubaho ko inshingano zabo murugo zahinduka mugufasha abagore babo nk’uko iz’abagore zahindutse bitewe n’igihe tugezemo.

  • Bagore beza ntimugire impungenge.Biriya byose n’abagabo bazi neza ko bibareba kandi ko bagomba gufata iya mbere mukwita kungo zabo.Uwabyanditse yibagiwe kubiha titre ikwiye,umva yaragombaga kubyita MENYA UBURYO UKWIYE KWITA K’UWO MWASHAKANYE.

  • IYI NYANDIKO NDABONA ITEJE IMPAKA NDENDE.IBITSINA BYAHAGURUTSE PE.

  • Uzanshake ni ko nteye kabisa

  • nta mugore wabikora n’iyo haba iki ahubwo ni abagabo babikora

    • wowe witwa pol,uvuga ibyo utazi umugabo ubikora wamubonye he?niba ari wowe ivugire ku giti cyawe namwe ubwanyu murabizi ko mwikunda kugeza ubwo mufuhira nibibondo byanyu ngo umugore yitaye ku mwana kukurusha nkaho uwo yitaho atari uwawe .icecekere ijoro ribara uwariraye!!

      • hahahahahaha

      • hahahahahahahaha

  • abagabo ntibanyurwa,bahora buri gihe bashakira amakosa abagore kugirango bakunde bigaragaze ko ari abere!

  • nge sinumva igitangaje cg kigoranye kuko ngewe ndemeranywa nuwanditse ino nkuru rwose erega iyo wabikurikije nawe(umugabo wawe) byanga bikunda akugaragariza ko abibona kandi rwose ntanikivunanye kirimo iyo wabimenyereye kuko mwembi hehe ni intonganya.

  • Umva nshuti zanjye mbibwirire; Njye ndubatse, tureke kubeshyana!!!!!
    Ibi bintu ntibigoye namba, haba ku mugore cyangwa se ku mugabo. Birizana cyane, nta ngufu bisaba nta efforts zidasanzwe zisaba, bisaba ikintu kimwe gusa: Kuba warashatse uwo UKUNDA nawe AGUKUNDA.
    Umuntu ugukunda ntiwamuyoberwa. Gukora biriya byose, ndetse n’ibindi bitanditswe hano, nta bifata nk’uburetwa, yumva ari igitego yatsinze; ntibimunaniza birizana; icyo atazi arakiga; ahora ashaka icyagushimisha kandi iyo akigezeho yishima mbere y’uko wowe wakigenewe wishima.
    Ikindi iyo uri umugore ugashimisha umugabo wawe, iyo umubwiye ikikubangamira aracyumva agashaka uburyo yagihindura. Kugira ngo ubashe guhindura umugabo wawe, ntibisaba kugira ubundi buhanga bwihariye mu kumvisha abantu icyo ushaka (persuasion), bisaba kuba UMUKUNDA
    Bantu mushaka abantu kuko ngo bafite CASH, ARI BEZA cyangwa se n’ ibindi byinshi muzi; muzakora ubukwe nyabwo, ariko ntimuzagira urugo nyarwo; muzagira imitungo yemeza, ariko ntimuzagira imitima ikeye…………Ikibabaje kandi, umwe muri mwe cyangwa mwembi muziga ingeso mbi zitigeze zibarangwaho mu buto bwanyu. Cyangwa se muzubura izo mwari mwararetse cyera….
    Ikindi kandi; burya ubona uwo ukunda ibi utabimukorera, uzareke gushaka.
    Birashoboka ko wavamo umugore mwiza ku mugabo ariko ukaba umubyeyi mubi: Shaka umugabo azagufasha
    Birashoboka ko wavamo umubyeyi mwiza, ariko ukaba umugore mubi: Ibyarire akana ibyo gushaka ubyihorere
    Birashoboka ko utavamo umubyeyi mwiza ntunabe umugore unyuze umugabo: Gushaka kwawe ntaho bitandukaniye n’imyigaragambyo
    Ngayo ni uko !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    • Umbaye kure mba ngukoze mu ntoki. Ibyo uvuze byose nibyo. Igituma abantu babyumva ukundi ni conception yabo y’urugo. Urugo ni urukundo ibintu birashakwa bikaboneka niyo bitaboneka kandi duke tw’ineza turuta byinshi uririramo.

    • URI UMUGABO W,UMUTIMA PEE!!

  • yewe, utazi umugabo aramubarirwa, ahora ashaka ibyo hanze, iby’iwe ntabyitayeho. uwange namwozaga ibirenge atashye ariko ntibyamubujije kunyirukana agasigarana umuyaya nari ntunze, ihorere! abagabo ibyabo ntiwabivamo

  • Nshuti zanjye, Imana yonyine ni yo wasenga ikaguha umugabo mwiza naho ubundi ni ibibazo. None se kuri bamwe nta nama y’umugore keretse mu bibazo. Uwavuze cash yabeshye kuko njye namushatse ari umukene ariko mu bukire ndibagirana, mbese nta mugabo wemera ikosa ahora ari ay’abagore. Ubwo rero uwatanze iyi nkuru azatange n’ibyo umugabo yakora ngo anezeze umugore dore ko nabonye ko ari yo mpamvu usanga umugore asigaye yifuza abandi bagabo.

    • Mukomere cyane. Maze gusoma izi nkuru: iya Kami, Dede na Nestor numva hari icyo navuga. Nyamara Nestor aravuga neza! Ubu nashatseho, mbona ari ngombwa ko mpunga urwo rugo nyuma y’igihe kijya ugera ku myaka 3 gusa. Ariko niba hari ikintu kibi kibaho nabonye ni urugo iyo rwakubereye rubi. Ubuzima bwiza nabugize ntararushaka na nyuma nduvuyemo. Unambonye ukagereranya n’igihe nari ndurimo wabyibwira. Kandi ntitwashakanye dukennye, ndetse na nyuma intera zagiye ziyongera. Burya rero, twe kujya dukabya; abagabo babi n’abeza babaho kimwe n’uko n’abagore babi n’abeza babaho: niba aha mbeshye munyomoze. Ariko bavandimwe, nk’umugore wanjye yankoraga ibyo yiboneye byose, yewe kuva turi no muri salle ya reception y’ubukwe. Acudika n’abo bakorana, (babiri mu bihe bitandukanye), batanandusha n’intera, ndetse harimo n’uwo bakungikanaga tutarabana, aza no kwishakira undi, noneho aho tubaniye bimunanira kumwikuramo. Noneho nabimuganirizaho, akansubiza ngo: NAKORA IKI KO NASINYE (twasezeranye) – ibyanjye ni birebire, ariko mvuze aka ngo nawe wibaze umugore ujya kugukangisha ngo mwarasezeranye, hejuru y’amafuti afite, kweri! Kandi ikibazo nabonye ku bagore (gusa si bose), abo b’abanyamafuti usanga bashoboye no kuvuga cyane, biyerekana nk’atagatifu, nk’abakorera ibishoboka byose abagabo babo, n’ibindi. Mu nama nziza natanga, reka tujye twisuzuma, cyane cyane duhere ibintu bitangira kugenda nabi, turebe icyabiteye, turebe ko nta ruhare tubifitemo; aho kwigira abatagatifu hanze kandi ntacyo hatumarira, hanaduseka iyo iwacu byatunaniye.

  • Erega ni ugusenga kuko si uko abagabo badakunda abagore babo,cyangwa se ko abagore batabakorera ibyiza bishoboka, ahubwo ni umugambi mubisha wa satani wadutse wo gusenya ingo. None rero bagore beza, iyo mirimo myiza yose muyongereho gupfukama muhamagare Imana,yo ibasha gukemura ikibazo cy’irari, ryo ntandaro yo guhemukirana. Imana ikomeze guhambiranya imiryango y’u Rwanda n’umugozi w’urukundo kandi iyihe umugisha

    • nibe nawe rata mike ibitekerezo byawe birubaka

  • Nje narumiwe,va ku Bagabo

  • niba utarashaka ntukabikore utazicuza icyabiguteye, umugabo ni umwana wundi have utazicwa n’agahinda. umubabaro wose ntagize mu bufpubyi bwanjye nawugize nitwa ngo nshatse umugabo. nsigaye nenda gushwanyuka umutima.

  • NIMWINUMIRE MWABANA BABANYARWANDAKAZI MWE.BURYA UKO DUHANGAYIKA NABO BARAHANGAYITSE.UZI UMU MAMAN WATANYE ABANA UMUGABO NGO AGIYE KWIGA CANGWA GUKORA KURE Y,URUGO AKAGENDERAKO?ARIKO KANDI NYABUSA BURYA DUTEYE UBURYO BUTANDUKANYE.NKUKU TUVUGAVUGA IBIBAZO BO NTACYO BATANGAZA BARINUMIRA.BAKUNDA UMUNTU UBAGURIRA ICYIZERE BABA BAHARI,CG BARI KURE,NTAKUMUBAZAGIZA NGO wiriwehe,warikumwe nabande ,n,utundi tubazo mugihe twebwe tuba dushaka ko batubaza uko byari bimeze muihe cyose tutari duhari.kDI ABAGABO BO BASHAKA KO IGIHE YITANZE AGAKORA IKINTU UMUSHIME KDI UMUBWIRE KO UTIBESHYE UMUKUNDA ,KO KWISI NTAMUGABO WABONYE USHOBOYE NKAWE,MUGIHE TWEBWE IYO UTUBWIYE UKO DUHITA TUVUGANGO”EHHH,UBU ARAREBYE ABONA MEREWE NO KUBA UMUKOZI.bayeyi muhekeye urwanda,murababaye ndabizi kdi natwe turiho turaza aho muri,nimwihangane ntimubabare mumitima,mugerageze urwo rugo rwababereye nk,icyumba cyafunzwe imfunguzo bakazita,mugerageze kuruhindura rwiza gahoro gahoro,abashatse neza namwe mukomeze urukundo umuwanzi ntazabone aho yinjirira,muhore muri saint valentin kdi please MWIRINDI GUTONGANIRA IMBERE Y,ABANA MUTABANGIRIZA UBWONKO.AMAHORO Y,IMANA KUNGO ZO KWISI ZOSE.

  • sha gewe byanyobeye ,mungire inama,umugabo asigaye atagihindukira,none nabonye afite insutib yumugore kandi ufite umugabo,mungire inama,uwo mugore muhamagare mutuke,cyangwa nanjye nshake numero yumugabo we tube inshuti.ko nshenye.mumbwire umugabo wanjye ndamwubaha,uko bishoboka’none na ration ngo mutahe,urubariro rwo nabaye silibateri,ubuse nshake unshima ahandys?mungire inama,mpamagare se uwo mugore mwinginge,…….

    • Wegere Pasteur wawe niba ukijijwe aragufasha iyo ni question de la cure d’ame ( Uperereze nibura ufite Bachelor muri Theologie kuko aribo baba bafite amasomo ahagije ya pastorale) plz umwegere kandi nawe il faut prier kuko iyo ari urugamba kandi Jesus arwana cyane. thx alot..

  • sha umugabo wanjye ndamukunda,ariko arampemukiye,…shuga mamy ziramujyanye,…ngeweho ndaririra mumyotsi,bavandimwe IMANA itabare ingo.naho abagore iduhe kwihangana nka bikiramariya.

    • Gatesi ikibazo ufite kirakomeye ariko ganira n’uriya mugore witonze,umwereka ko ubizi; niyanga ubiganirize umugabo we ariko atari mu buryo bwo kumusenyera,ubundi urebe neza icyo umugabo yakuburanye yaba yaragiye gushaka ku muturanyi.Naho gutangira gushurashura uzahakura imbwa yiruka.
      UREBE INZOZI IGICE CYA 2 : umugore wa SAM azaguha inama.

  • Reka mbababwire nta mugabo unanirana umugore yakwitayeho akakumenya ntagidashoboka ariko ukamwubaha nawe bien sur,mwa madamu nimwe mudashibotse nahubundi umugabo ni nkumwana c’est que femme veut Dieu le veut none se niba imana icyemera umugabo yacyanga ate ahubwo bamwe bunvise uburinganire nabi bagirango nu gukanda abagabo niyo mpanvu nimutareba neza bazajya bafata imyanzuro ya kigabo nyine aho kugirango nvuge ndare kuri polce,nakuretse nkigendra erega namwe nti muzi ko muli benshi,none se ntimuzi hari benshi barekereje,nabagira inama ko uwagize imana akamubona yamufata neza,waribona uugabo urara ku muhanda ategereje uwo atazi aho umugore uzi bwenge yareberaho,murakoze

    • arbertos nkubwire,burya si buno ibyo byemezo bya kigabo bituma uta urugo ni ibihe?niba kandi abagore barabaye benshi hera none ubirukamo ibyo uzakuramo uzabibona,nabagore bazi gukora numuta azitunga cg na nyagasani amutunge ibyo ntibitume wigira akaraha kajya he ngo ngaha abagore babaye benshi nabagabo bimburamumaro nabo barahari,

  • biragaragara ko iyi message yanditswe numugabo. Je pense k afite uwo yashakaga kubibwira by’ umwihariko.

  • Gatesi ndakubaza gato? ujya usenga? niba aribyo egera pasitori wawe azakugira inama. ikindi niba udasenga gerageza kumusengera kandi umukunde ujye umufata neza uko aje, hanyuma ubyereke Imana izamukiza.

  • Bagore beza,Mitima y’amago, buri tugerageje tugashira mu bikorwa ziriya nshingano ni sawa kuko 1erement waba wikiranuye numutima nama wawe nkumugore murugo 2emement bishobora no guhindura numugabo wawe mugihe atari ntamunoza ARIKO IKIRUTA BYOSE NUKUZIKORA ZIHEREKEJWE N’AMASENGESHO KU MANA KUKO ARIYO BURYA IZITWUBAKIYE. NYAGASANI YEZU AKOMEZE AZITWUBAKIRE KUKO NIZO JURU RYA HANO KWISI.

  • bonjour ntamugabo mubi ubaho keretse uwavutse nabi aliko icyo umumenyereje mukibana iyo uhinduye biba birangiye ni nkabana so ugomba guhora witwararitse kandi ikintu nabonye mukubana biragoye nukwihanganirana kandi yavuga ubona yarakaye ugaceceka hari abagira amahane iyo uvuze cyane yagukubita imico caracter byibura zenda gusa muturage ku munyamugi ntibihura kuba mwenda guhuza imico birakenewe cyane kuba mwarabaye ahantu henda gusa byibura kuko benshi ntibahuza.

  • Ndabagisha inama basomyi burubuga rwacu rutugira inama rukaduha namakuru meza.

    Mfite ikibazo gikomeye kandi numva mpangayitse cyane! nakuzwe n’umusore ubwo njye nigaga muri Secondaire we akora, gusa atarigeze yiga kaminuza kuko yarangije secondaire anjya mukazi, mubyukuri nkiri umunyeshuri yanyitangaho uko ashoboye gusa njye natinyaga kuba nakundana n’umusore numvaga ntagahunda mfite kwiga nibyo byari bindangaje imbere cyane kurusha ibindi byose muri icyogihe.

    Yakomeje kunyereka cyane ibikorwa byiza pee akirinda ikintu cyambabaza akababazwa no kuba nabaho nabi agahora ahangayikishijwe nubuzima bwanjye mugihe nari mfite aba family bo bafite na cash kandi ntibananyiteho ntihagire numenya ko mbaho ahari, ngeze mumwaka wa 6 nari maze kumwiyumvamo hahandi numvaga andutira abantu beshi cyane muri family, dufite aba family beshi cyane kandi bafite cash ariko ntanumwe utwitaho umenya uko tumeze maman agahangayika cyane adushakira uko twabaho wenyine ntihangire nuwamenya ko turi abo muri family zabo, niyo wanjyaga iwabo kubasura bakubwiragako nta mafaranga bafite kandi utanayabasabye.

    Igihe kiragera umukunzi wanjye mwemerera kuzabana nawe ndagiza kwiga secondaire mbasha no gukomeza kaminuza, muri icyo gihe nari maze 2 ans muri kaminuza fiance wanjye yannsabye ko twakora ubukwe gusa nkumva nzakora ubukwe ndangije kwiga.niwe wanyitagaho muri byose byishuri ndetse na family aynjye akayitaho, family maman nabarumuna banjye baramukundaga cyane kuko yatwitagaho . naje kurangiza kwiga dutangira kwitegura inyubukwe bwacu,izo ngirwa famliy ngo ni bamasenge na badata wacu bumvise ko ngiye kuzabana nuwo muhungu bazanamo ibyironda koko birakomera kuko ntiduhuje ubwoko na fiance wanjye ariko inyo bavugaga njye sinabshaga kubaha akanya ko kubatega amatwi kuko aho umuntu wajye yadukuye aho bo batigeze banamenya ko papa ariwe mwene wabo yasize abana numugore ntibatwiteho ariko undi muntu wahandi akatwitaho akandihira ishuri kugez andangije akagaburira maman nabarumuna banjye akishyurira barumuna banjye bose ishuri mugihe abo bitwa bene wacu ntanuwageraga imuhira aje kudusura. batangira kumbuza kuzabana nawe njye nkabura nuko babasuhiza kuko numvanga ibyo bavuga tazi ibyo barimo baza kubyitambikamo ariko maman we na barumuna banjye bo ntibabikozwaga ngo ndekanye na fiance wanjye kuko niwe muntu watuneshejeho igihe tukiri kwiga.
    ikibazo gihari ubu nubwo ntawari ufite icyo amariye nuko ngo ntagomba kubana nuwo dudahuje ubwoko ngo kandi ko ntawuzaza mubukwe bwanjye?

    NDABASABA MWESE MUSOMA URU RUBUGA NGO MUMFASHE KUMPA IBISUBIZO NAZANJYA NSUBIZA ABABANTU NGO NI ABA FAMILY BANJYE KUKO BANTERA UMUTIMA MUBI NKANABURA NUKO NABAVUGISHA
    MURAKOZE

    • uzite kubigufitiye akamaro utitaye ku bwoko!ubwo se umwanze ukazahera ku ishyiga nibyo byagushimisha?Imana yaremye Umuntu mu ishusho ryayo ntabwo yaremye amoko ntukite kubyo abakoroni batuzanyemo.

    • Humura Urukundo ni rwo rwambere, kandi ntuzabane nawe kuberako yafashije iwanyu, cg yagufashije uzabane nawe kubera ko agukunda kandi nawe umukunda. Ntihakagire ikiguca intege igihe urukundo ruri hagati yawe nawe.

      • Rachel,
        Uzafate igihe witonde, usenge, ubundi wumve icyo umutima wawe ukubwira.Uhitemo ukurikije icyo umutima ukubwira kuko muri abo bandi bose ntawuzagutunga.Icyindi ntuzatinde mu makoni kuko nabyo bigira ingaruka.

    • Yesu aguhe umugisha!
      Inama jye nakugira mukobwa mwiza mwana w’Imana n’uko ugomba kumenya y’uko nyuma y’ubu buzima hari ubundi.Rero, uramenye umuntu ntakakwikoreze ibyaha by’iwe ngo nawe ubyemere. Ibi mbivugiye y’uko ku munsi w’urubanza abo bavandimwe bawe utazaba uri kumwe nabo n’ubwo ari ab’igiciro muri ubu buzima tukirimo. Si n’umva impamvu wakwanga kubana n’umuntu umutima wawe ukunze nawe agukunze ngo kubera UBWOKO bwe nabyo ubuhatswe n’imiryango kandi yagutereranye bigeze aho.Gusa haha ngaha si mvuga ko imiryango nayo uyihakana kuko byanga byakunda nayo n’iyagaciro.Ariko URUKUNDO ntirugira nationalité, ntirugira ubwoko, ntirugira diplome, ntirugira ibara ry’uruhu… Muri make UUKUNDO = IMANA kuko udakunda ntaba az’Imana.
      Muri make Uzakunde uwo umutimanma wawe ukwemeza niba nawe agukunda ibindi ubihe amatwi n’amaso. Ni batabutaha uzareke abana b’Imana babutahe ariko. Icyakora ubashije kuzarushingana nawe uzaba uri umwe mu bigisha ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda ndetse unabereye benshi icyitegererezo cy’urwanda rushya naho rukeneye kugera.
      NB: Si ngutegetse nakugiraga inama amahitamo na decision ya nyuma n’ibyawe.
      Murakoze mugire amahoro y’Imana kandi ubwayo ibyivangemo ibigukemurire.Humura UKO BISHINYITSE SIKO BISHIKURA sha!!!!

  • uzababawire yuko ubyubwoko ntajambo bigifite muri iki gihugu cyacu.

  • muraho neza
    ibi bintu nanjye ndabyemera ariko hari igihr ubikora uwo ubikorera ntabibone akkunaniza cyane hanyuma rero kamer yabbyuka ugasanga bimwe na bimwe ntybyubahirije hakaba ndetse hari n’igihe bigendera rimwe maze ugasanga nta mahoro arangwa mu rugo rwanyu.ni byinshi navuze ariko ikibiga kiranyishe!

  • RACHEL WE UTIGIJIJE NKANA NAWE IGISUBIZO URACYIFITIYE, NONE URAMUTSE UMWANZE ABO BATAKURIHIYE ISHURI BAZAKURONGORA?ABO BAKIGENDERA KU MOKO UZABABWIRE KO BAKIRI KU NGOMA YA KAYIBANDA BATARI KU YA KAGAME.
    KORA UBUKWE ABO NIBATABUTAHA NTIBUZABURA ABABUTAHA WE KUBABAZA UMUKUNZI WAWE KANDI WE ATARIGEZE KUBITEKEREZA, KUKO BYAGUSHYIRAHO UMUGAYO N’URUBANZA.
    UZAMPE INVITATION NANJYE NZAGUTWERERA.

  • UMVE GATESI WE,

    NTABWO IKOSA RIKOSORWA IRINDI, AHUBWO IGIHE KIRAGEZE NGO UGARAGARIZE UMUGABO WAWE URUKUNDO RUDASANZWE, SHAKA UKO WAGANIRA N’UMUGABO WAWE KANDI MU BUGWANEZA UTAMURAKARIYE, UMENYE IMPAMVU YABIMUYE BIRASHOBOKA ATABYEMERA AKAGUHAKANIRA UGUMYE WIYOROSHYE ARIKO KANDI UREBE KO YABA YARISUBIYEHO, NIBA BYANZE , SHAKA INSHUTI ZE ZA BUGUFI CYANE CYANE IZO MU MURYANGO WE WA BUGUFI BAMUGUFASHE WENDA YAZISUBIRAHO. IBYO BYOSE UBIKORE MU KWIHANGANA GUKOMEYE UGERAGEZA KURANGIZA INSHINGANO ZAWE ZOSE KURI WE, KUGIRA NGO EJO ATAZAGIRA ICYO YITWAZA ASHAKA IMPAMVU.
    ONGERA AMASENGESHO, AKENSHI MUGANIRE UTARAKAYE, KANDI UGIRE KWIHANGANA KUKO NAKO GUTERA KUNESHA.

  • Well said and done, dear you brothers and sisters,

    THE ETHNIC FACTOR IS BULL SHIT. IT IS DISCRIMINATION. IT IS FASCISM. FULL STOP.

    BAVANDIMWE. Reka rero mbabwire mberulire. Iteka nkurikira amakuru y’ingeri zose, ariko ayerekeye umubano mu bantu, ayerekeye ubumwe n’ubwiyunge nyakuri, ayerekeye urukundo hagati y’abashakanye, ayerekeye imibereho y’impfubyi za genocide, ….ngayo amakuru antera “Akayihayiho=Compassion” irenze…….

    Yego imidugudu, koperative, mutualité, imihanda, amashuri, ibitaro, indege, ict, n’ibindi n’ibindi ni ITERAMBERE koko ntabwo mbishidikanya, ariko*ariko*ariko, ibi byose jyewe mbikuba zero, iyo nsanze nta terambere dufite mu mitima yacu…….

    ++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++
    ICYITONDERWA. Abenshi turibeshya, ngwaha twateye imbere, kandi iyo witegereje neza usanga atari byo 100%. Muri uyu murongo ntabwo nikuramwo…..

    Nimureke mbahe urugero rutoya, umuntu asanga muri iyi message yanjye, iyo asomye yitonze agasesengura:

    Yego “….imibereho y’impfubyi za genocide” ngomba iteka kuyihoza k’umutima, ariko jyewe nsanga mfitemwo kubogama gato, ntabwo nkwiye guhinira aho, ngo nterere agati mu ryinyo!!!

    Ngaho nimumbwire: Kuki ndakomerezaho ngo ntekereze n’izindi mpfubyi, kuki nibagirwa gutekereza umwana w’impfubyi itari iya genocide, umwana watakaje ababyeyi be bombi mu mashyamba ya Congo, umwana wambutse hafi AFRIKA yose ku maguru.

    Mbese impfubyi y’intambara yo si impfubyi???!!!

    Mbese yo ntikeneye impuhwe za njye za kibyeyi, mbese yo ntikeneye ubuvugizi bwanjye, nk’umuntu usheshe akanguhe, umuntu wabonye amahano ariko akagira amahirwe arenze kamere, umuntu wabonye ingoma zihindura imirishyo….

    UMWANZURO. Yewe muntu weeeee, yewe Ingabire-Ubazineza weeee. Uramenye uramenye, uramenye mwene Murindangabo, shenge weeeee, uzabeho uko wavutse, impfura-bupfura…..

    Uwo muhuye wese, umuhereze umukono, umusetse umusekere, umutetere umutambire. Kandi iteka utange UMUGISHA. Nkuko nawe wawuhawe…..

    Umunyarwanda yise umwana we UWIBAJIJE. Ni ngombwa kwimenye, ni ngombwa kwibaza nkisubiza, ni ngombwa kugira umurongo unoze ngenderaho. Mbere yo gutunga agatoki mugenzi wanjye, ngomba kwisuzuma, maze nkibaza nkisubiza…..

    Murakoze muragahorana IMMANA

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • SIMBUKA ET ANSELME murakoze kunama zanyu,gusa ndashaka ko mumbwira,uwo mugore nzamuhamagare mucape?

  • sha rero byo uyu mudamu nimwiza cyane pe

  • Ndashimira cyane mwe mwambaye inama ndabahsimye cyane! impamvu umuntu yifashisha abantu batandukanye mubitekerezo nuko hari inama bakugira zitandukanye, nzaban nawe naho badutereranye abanyamiryango bakatwamagana ariko ntacyo. mugire ibihe byiza

    • Imana iguhe umugisha, kandi urugo rwanyu ruzuzremo umunezero, ibya moko ntagaciro bigifite muri iki gihe turimo. Mugira amahoro ya Nyagasani.

      • Chere Rachel, ndagushimiye cyane ku cyemezo cya kigabo ufashe!! Imana muri kumwe kandi izagukorera ubukwe inakubakire urugo wishime!!uzampe invitation nzabutaha

  • jye ndumva icyangombwa ari ukuba ukunda
    chelly wawe,kuko abo ba family ntibazakubakira ahubwo ujye ubabwira ko nabo bakwiye kureka amacakubiri ahubwo bagaha agaciro urukundo rwanyu ikindikandi SALOMO MU MIGANI ATI”INSHUTI NYANSHUTI IRAMBA KU MUNTU IMURUTIRA ABAVANDIMWE”ibyo ntizatume wanga inshuti ahubwo bitume urushaho kumukunda.

  • sha rwose ibyo nibyiza cyane twese imana izadushoboze kuza bishyira mu bikorwa,birasobanutse.

  • yewe nimwivugire mufite uruvugiro!!! nibura mwe muzi nuko ingo zimera! ubona ko akubwiye nabi kuko yigeze kukubwira neza!!! ubihirwa kuko uzi ibiryoshye uko bimera!!!! abatarashatse se batarihebeye Imana namwe zananiye muzirimo, uwagowe ni nde?????? mbabarira unsubize. uwamumpa ngo urebe keretse icyo atashaka gusa. namwe muravuga ngo nti muri abakozi?? erega Eva niwe wagiye gusarurira Adam urubuto arumusangisha mu rugo!!! la simplicite est la meilleur de toutes les qualites.

  • Bonjour ma chère CATH,

    et bien voilà un commentaire qui me réjouit vraiment et me fait du bien au coeur….

    “….la simplicité est la meilleure de toutes les qualités”…..

    Oui, oui, c’est très étonnant mais c’est vrai!!!!

    Biranshimishije gusoma iki gitekerezo cyawe, kuko ari ingirakamaro kuri jyewe. Ntabwo ari buri munsi, mpura n’umuntu utekereza gutyo…..

    Mu by’ukuri, kwiyoroshya, kwihangana, kwicisha bugufi, gukomeza umutsi ni impano yamfashije cyane mu buzima, mbere y’izindi zose. Kandi nyine usibye amakabyo, kimwe n’Abanyarwanda benshi, nanyuze muri rwinshi, nanyuze mu byago, nahuye n’umuruho urenze kamere….

    Cyakora ndakumenyesha ko, icyo bita “SIMPLICITÉ = KWIYOROSHYA” ari umuco nahawe na Mama Wambyaye. Uwo mubyeyi yo kavugwa, yari umuntu uzi kwiyoroshya kabisa. Ndetse jyewe, usibye kubeshya, nsanga uwo muco ari ikintu umuntu asangana ABANYARWANDAKAZI, hafi ya bose….

    Ndangije nkwifuriza kuramba. Immana-Rurema, yo yakwiremeye Shenge weeee, iguherekeze kandi ikurinde, aho uri hose. Kuko ITANGISHAKA, nibishaka izaguhe umukunzi mwumvikana, umukunzi wiyoroshya(!), maze mufatanye urugendo rw’ubuzima….

    Murakoze muragahorana IMMANA.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • izo advice ninziza cyane pe!!! ariko mwashyiraho niza bagabo uko babigenza bikaba byiza cyane
    .

  • sha nanjye byambayeho umugore yagenze ku mugabo wanjye bakundanaga kera nawe aratwarwa ntabizi ariko kubera ukuntu umugabo wanjye namwitagaho nawe akabona ko mukunda uwo mugore ntiyigeze abasha kumutwara kandi nibyo yashakaga sha nabagira inama yo gusenga naho ubundi abagabo kugenda biroroha bisaba kumwereka urukundo rwinshi naho abatomboye bakabona abagabo batagira irari babishoboye bajya banabaheka kuko nubutwari

  • YEWE NJYE IZI NAMA ZIRANYUBATSE CYANE RWOSE!KDI MBABWIZE UKURI IYO WITAYE KU MUGABO ARAHINDUKA MUZAGERAGEZE MUREBE!
    NJYE NARABIKOZE AKORA NIBYO ADASANZWE AKORA,EREGA BAMEZE NK’ABANA BATO BASHAKA NGO UKOMEZE UBITAHO KDI NA WE AKWITAHO IYO UMUHAYE AGACIRO!

  • ABAGABO NTIBAKIKUNDE NONE SE IBYO WAKORERA UMUGORE BYO NI IBIHE ?

  • Muraho nshti ti basomyi ba umuseke.com!
    ndifuza inama zanyu zitandukanye ku kibazo mfite kandi kimpangayikishije kuburyo nuwo mbibwira wese abura uko yagisubiza ndetse binantera upfunwe kugisha abantu banzi (jyewe) inama, nagishije na muganga inama nawe ampitishamo ko arijye uzifatira icyemezo

    MUTI GITEYE GUTE?

    MAZE 1YEAR NUBATSE MUBY’UKURI UMGABO WANJYE NDAMUKUNDA KANDI NTANIRINDI KOSA NAMUSHINJA! ARIKO NYA KUBANA NAWE NGO YARI YARATANDUKANYE NUNDI MUGORE, UMUGOREWE WA 1 YARAMUTOROTSE ASANGA MUKURU WE FRANCE NTIYAGARUKA ARIKO NGO NAWE NTAKINDI BAPFUYE URETSE IKIBAZO WE UBWE YIFITIYE
    NI WAMUGABO MUBY’UKURI UTUBUTSE AHO NTASINZIRA NAGATO KUKO MWIJORO ABYUTSA NKA 4-6 INSHURO ZOSE, KANDI IMINOTA MIKE AMARA NI 30 MINUTE YOSE, KANDI NI MUNINI CYANE AFITE IBIRO HAHANDI NABANYE NAWE MFITE 65KG ARIKO UBU MFITE 45KG KANDI AMFATA NEZA NTAKINDI KIBAZO NGIRA ARANTETESHA UKO ASHOBOYE N’UMUGABO MWIZA MUBURYO BUNDI BW’UBUZIMA, ARIKO INGNGO YO MU BURIRI IRANYISHE CYANE HAHANDI TUBIGANIRAHO NAWE AKAMBWIRAKO ARIKO ATEYE ADASHOBORA KWIHANGANA KANDI ANDEBA KUBURYO NO MURI WEEKEND KUMANYWA NAHO NTANUBWO NJYE UBUSHAKE BWO MUBURIRI NKIBUGIRA HEJURU YUKO UWO TUBANA AMEZE.

    TWAGIYE KWAMUGANGA BARAMUPIMA BASANGA ATARI NGOBWA KUMWAMBIKA IMPETA KUKO AFITE NGO UBUREBURE BUSAZWE KANDI NAJYE BASANZE NUJUJE CM UMUGORE AGOMBA KUGIRA HARI N’IGIHE NAWE ABONA KO AMBANGAMIRA AKAMBWIRA KURARA MU KINDI CYUMBA ARIKO BYAGERA MW’IJORO AKANSANGAMO, KANDI NTACYO MUSHINJA KINDI NDETSE NK’UMUNTU TWAKOZE UBUKWE BYOSE BIKABA NIBAZA UKO NZAMUTOROKA NK’UMUGORE WAMBERE NKAYOBERWA, UKO NAZAHINGUTSA IKI KIBAZO KURI MUSAZA WANJYE NABYO BIKANYOBERA GUSA BOSE BAMBAZA IMPAMVU NANUTSE CYANE UKO BWIRA NUKO BUCYA NANUKA KANDI NTACYO NAMUBURANYE NKABURA ICYO NSUBIZA.

    MUMBABARIRE MUNGIRE INAMA UKO NAKWITARA MURIKI KIBAZO MFITE?
    NDABANGAMIWE CYANE KANDI MUKUNDA NTAKINDI KIBAZO KIBAHO TUGIRANA.

    INAMA ZANYU NINGIRAKAMARO KURI NJYE

    • Fanny kubaka urugo ni icyo bivuze!ni ukwihanganira defauts za mugenzi wawe nawe akihanganira izawe.Cyakora niba mukiri aba gene marrie(30-40)birumvikana ko akifitemo imbaraga n’ubushake bwinshi bwo gutera akabariro.Nkurikije uko ubivuga umugabo wawe ni igihasha kuko atarngiza kandi ama tour menshi.Njye nakugira inama yo kwemera urwaje kuko ni ni ibyakanya gato(imyaka mike)kuko mumyaka nka 42 azahita aba ikiremba burundu,hamwe uzasigara umwifuza bikanga bitewe n’uko izaba itakeguka.Ibyo niko bigendekera ibihasha byose cg abafata byabindi bita viagra.Ubworero nagusaba kubawihanganye ahubwo hagati aho ukagera geza kubyakira no kwiyitaho ufata ilyo yuzuye.Sha hari umugore wantekerereje ukuntu umugabo we yari yaramujujubije kuri ubwo buryo,ariko nyuma yo kugirwa inama yo kujya abata kuri ushirombo(ganja)mugihe cyo kuryubaka,ubu yivugirako basigaye barangiriza rimwe kandi bitakimubangamira nka mbere.Sha akabaro kawe ndakumva ari rero nanjye ndunga muryanandi da,niwowe wogufata umwanzuro.Ngaho Imana igumye kukurinda.

    • sha nanjye ko ariko meze ubu nzabigenza nte? kurangiza byarananiye pe! ndaswera isaha igashira ariko sindangize ariko njyewe ntabwo ndakora ubukwe ahubwo Fanny nabona umuti w’umugabowe nanjye azambwire pe..

    • Hi Fanny! Sha ikibazo cyawe kirakomeye, ariko ugomba kukiganiraho n’umugabo wawe mukagikemura.Mushobora nko kwifashisha abaganga bo hanze niba abaganga bo mu Rwanda ntacyo babigufashamo. Ariko rero ibibazo biragwira! Abagore bamwe ngo abagabo ntacyo babakorera HAKABA NIGIHE HASHIRA N’UKWEZI, ABANDI NABO NGO BARARA BAKORA KAKAHAVA YEWE NJYE NDUMVA NTA MUNOZA. UBWO SE NONEHO TUZAHITAMO ABAGABO BADAKORA? CYANGWA ABAKORACYANE?

      Fanny ihangane wasanga uzabona umuntu umuvura. Kuko guhunga siwo muti.

  • kumufasha mu gutera akabariro ntacyo bivuze se ?

  • Hello my dear FANNY,

    mu by’ukuri abantu bateye nka we ndabakunda kabisa. Kuva navuka nkunda umuntu uvugisha UKURI kandi mbere yo kunenga abandi akitangiliraho….

    Nizeye nkomeje ko bangenzi bacu dusangiye ijambo hano kuri runo rubuga bazihutira kugira icyo bavuga ku kibazo cyawe. Na njye nzakurikirana nibiramuka bibaye ngombwa ngire icyo mbunganira.

    UBUREMERE BW’IKIBAZO. Usibye rero amakabyo, ikibazo cyawe kirakomeye, ni ngombwa gufata ihene igihebeba….Okay!!!

    Kuva kuri 65 ukagera kuri 45 kg birakabije. Icyi kimenyetso cyonyine kiratwereka ko ufite “Negative stress= Dis-stress” ikabije k’umutima wawe no mu bwonko bwawe…..

    IGIHASHA. Kuva na kera, iwacu i Rwanda habagaho abagabo bateye nk’uwawe. Usibye amakabyo bene uwo mugabo araswera, agaswera, agaswera!!!!…..kabone niyo wamuzanira NYIRARUNYONGA ntabwo ahaga. Bene uwo mugabo, jyewe rero nsanga arwaye. Ibyago tugira, iwacu i Rwanda dufite abantu bake basobanukiwe ibyerekeye “PSYCHOLOGY”. Mbere na mbere ni ngombwa gusobanukirwa igituma umugabo ahora ashyutswe!!!….

    Ubu ndihuta cyane, ubutaha nibiba ngombwa nzabigarukaho….

    UMWANZURO. Humura, humura, humura mwana wacu. Humura mwana w’Immana. Erega nta kibazo kitabonerwa umuti, cyakora nyine, rimwe na rimwe umuti usiga ijisho rimwe lirira naho irindi riseka…..

    Sometimes, in real life, there is no perfect solution…..

    Urabeho ukomere muri ayo magorwa, kuko nayo ni magorwa nk’ayandi.

    Uwawe Ingabire-Ubazineza

  • Rachel reka famille ntiwite mukukuremamo umutima mubi wa macakubiri nironda koko kuko ubwoko ubu nubu sibwo bwubaka icyambere ni umutima w’umuntu nonese ko ushaka kwirengangiza ko we hari igihe yakwitayeho izo famill zitabareba utarakurebye mubibazo ntaza nakurebe mu byiza di mu (bukwe) kuko familly ntikubakirwa gusa mwe mupfa kuba mukundana kandi mwizerana ubundi musenge umwanzi satani atazabatera murugo rwanyu abo bashaka kubasenya bakazabaha amenyo babishima hejuru kuko naje gusanga amoko ntacyo apfana n’umutima w’umuntu.

  • ahaaaa!ko hari abahanga bazi kwihangana ra!!wa mudamu we rero inama nguhaye’komeza wihangane kandi umusengera uwo mukuru wu muryango wanyu noneho uzarebe amaherezo,kuko intwalo yo kunesha urugamba ni ukwihangana,erega urwo narwo ni urugama ,kurara udasinziriye ukwezi kuga hita ukundi kukaza.gusa nawe unjye ukomeza umuhugure agera geze kwihanga kuko nyekako yihanganye akagabanya kuku btyutsa atapfa.sawa urugo ruhire.

  • ABAHEZE MU NGO KUBERA KUBA INSHEGE 9IBISHEGABO) BIRABAKOMEREYE BARUMVA BIDASHOBOKA,NIBAGUME IWABO BABARIREYO CYANGWA UBWO BAZAGENDA BAGIYE KU DIVORUSA(DIVORC)

  • RACHEL WITONDE BYAMBAYEHO BAMBUZA UMUGABO KUBERA UBWOKO NDASHEGA NDAMUSANGA YARANTETESHEJE AMPARARUTSWE UBU ASIGAYE AMBWIRA KO NANZE KUMVIRA BENE WACU UMUNSI BAMBUZA KO ATARIWE WANSHOBORA RUBANDA RWOSE UBU RURANYISEKERERA ABAMBUJIJE BATI AWA UBU SE NAWE YABONA BENE WABO BO BAMUMBUZAGA UBU YARABUMVIYE BAMUHAYE UNDI MUGORE ATUNZE RWIHISHWA NGE MFITE UMWANA UMWE WE NIBATATU NGO NTAMARASO YANDI YUBWOKO BWACU ASHAKA NUWOMFITE APFUYE YAKWISHIMA AGAHINDA SI UGUHORA URIRA UZITONDE NUBWO UMURYANGO NTACYO UKUMARIYE ARIKO IMPYISI YIWANYU IKURYA IKURUNDARUNDA

    • umva muvandi aho bijya kugenda gutyo nigihe nawe uba wamubwiyeko iwanyu batamushaka cg badashaka ko mubana,nubwo mwabana ntibimuva mumutwe kuko nyuma nawe abitekerezaho agasanga adakunzwe bityo ingaruka zikakuzaho ubundi iyo bimeze bityo ugerageza kubirangiriza muri famille yawe naho iyo bigeze ku mugabo wawe biba ibindi,Imana ikomeze ifashe ingo zose zibe amahoro

  • Hello you dear Countrymen and-women,

    dore rero icyo nkundira ikoranabuhanga rya ICT, rya Interneti by’umwihariko. Bene izi mbuga ni ingirakamaro, mba mbaroga. Umuntu nka njye ahigira byinshi yihitira, mu rwenya.

    Kuri kiriya kibazo cya FANNY, abandi Bavandimwe bagitanzeho inama nziza cyane. Zose ni impamo, ndazishyigikiye. Gusa ndagirango nzishimangire kandi ngire ibitekerezop bikeya nongeraho.

    ICYITONDERWA. Mbere na mbere ndagirango mbwire buri wese usoma iyi nandiko ko kiriya kibazo nkizi neza neza. N’ikimenyimenyi, nkiri muto, nkiri umusore, umusore umwe w’intarumikwa nari nteye nkuriya mugabo wa Fanny, cyangwa nka uriya musore KIKO, watanze ubuhamya bwanyuze cyaneeeeee. Muri make ntarashaka, nigeze kugira icyarimwe abakunzi b’abakenyezi batatu. Bose nkabanyurizaho umwe k’uwundi, ariko mu by’ukuri simbashe guhaga. Ahubwo rimwe na rimwe mu mpera z’icyumweru nkigira mu ndaya-buraya. Nimureke rero noye kubarambira. Ariko mumenye ko ntavugira kuvuga gusa. Ibyo nandika hano byambayeho, ndetse birenze ibi, nuko ndashaka gukanga abasomyi!!!!

    URUKUNDO. Umugabo uhora ashyutswe, umugabo bita mu Kinyarwanda „Igihasha“ aba afite ikibazo gikomeye. Umuzi wacyo ni urukundo ruke. Bene uwo muntu aba yifuza gukunda no gukundwa byahebuje, ariko ntabibone. Urukundo nyarukundo, mama weeeeeee. Well, my heart was longing for tenderness and love. Real Love!!!

    Ikosa nakoze narisobanura mu magambo make akurikira: aho kwicara hasi, aho kwitonda, uho kureba imbere k’umutima wanjye, narebaga gusa hanze. Narebaga hanze, maze buri kantu kose gashobora kunshimisha nkakisukamwo. Amagorwa yanjye ni uko bene iyo nyota, bene iyo nzara ntabwo ishira, kabone niyo wakwisukamwo toni za zahabu, diyama, divayi, wisiki, mutzig, amata y’ikivuguto n’ibindi n’ibindi. Kabone niyo waswera buri munsi umwe mu bagore beza kw’isi yose. Ibiri amambu, aho kugirango inzara ishire, yariyongeraga. That is what they call sexual addiction. In my case, it was a real sexual obsession!!!!

    RECOVERY. Muri make, nagize amahirwe arenze kamere. Immana yanyoherereje umukunzi-kazi unduta mu myaka kure, yandushaga imyaka 13. Yahise ikibazo cyanjye agitera imboni. Maze buhoro buhoro, ariko adatezuka, amfasha kumva ko mfite ikibazo gikomeye cyaneeeee.

    Uwo mukenyezi yo kavugwa, ubu yitabye Immana. I will remain eternally grateful to her. Yarankundaga koko, yaranganirizaga cyane ati: ntabwo ukeneye coitus nyinshi, ukeneye mbere ya byose tenderness. Nubwo ntashoboraga kumutega amatwi bihagije, ariko numvaga icyo ashaka kumbwira. Yantekeraga ibiryo biryoshye, yamvugishaga neza, mbese yamfataga neza kabisa!!!

    UMWANZURO. Usibye kubeshya, muri icyo gihe, nari icyo mu Kinyarwanda bita „Rutwe Rukomeye“. Numvaga ibintu byose mbirenze, mbese nari umutesi-butesi!!! Nicyo gituma namaze imyaka myinshi mu mwijima. Ariko nyine, icyo gihe, jyewe ubwo buzima bubi cyane, numvaga ari iraha ryahebuje!!!

    KRISTU-UMUKIZA, yaje kumpereza ukuboko, maze ubwe ankura mu rwobo nari ndimwo. Nakeneye ubuvuzi buzobereye, ariko na njye nashyizeho akanjye. Kugeza ubu ni UMUHIGO wanjye bwite: umunsi k’uwundi, intambwe ku yindi, buhoro buhoro, ngendera mu nzira nziza, ku murongo unoze, kuzageza lirenze, mama weeeeee.

    Inzoga kimwe n’ibindi biyobyabwenge nabivuyeho. Guswera ndaswera ariko sinkabya, kuko mu mutima wanjye harimwo URUKUNDO. Sexus ni ikintu kiza, ariko ntabwo aricyo cya mbere nkeneye. Ndasohora, ndahaga, ndishima kandi ngashimisha mugenzi wanjye. Inzara ikabije narimfite, yo gatsinwa, yarashize!!!

    There is always a sense of eternal tenderness and love. Inside and around me. Touching my soul for ever and leaving me completely serene. O ETERNAL TENDERNESS!!!!

    AYA MAHIRWE NYIFURIJE BURI WESE. BURI WESE UKIRI MU MWIJIMA.

    Murakoze muragahorana Immana.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • Rachel njye numva urukundo ari rwo rwangombwa niba koko uwo musore yarabikoze abikuye ku mutima nta mpamvu yo kudashakana nawe umuziza ubwoko my dear.Ureke abavuga bavuge Imana ntabwo itanga umugisha ngo nuko washakanye na mwenewanyu.Gusa igikuru nuko mwese mukunda Imana mugakizwa neza naho aya moko mureba azarimbuza benshi nibatihana;usenge cyane Imana izagusubiza humura ukomeze ubaze Imana niwumva ibikwemeza en tous cas n’hésitez pas muzashakane kuko tuzi ingo nyinshi zabantu bahuje ubwoko zirara zishya zabasambanyi,etc

  • Ncuti reka Mbasangize kuri izi nshingano noneho ku mpamde zombi, umugabo n’umugore, ngirango hari icyo zafasha kuri iyi sujet:

    Bene data muri Yesu Christu, muraho mumeze neza? Nkuko Imana yacu yadukunze ikaduha umwana wayo, kandi muri we tukaba twarahawe byose, akarusho tukaba twarahawe aba DAMU BEZA n’ABAGABO beza, reka twishimire iyo Mana yacu dusangira hamwe aya magambo ya Pastor MOSES WANGILA. (KUBATAZI URUFARANSA M– USEMUZE,IT IS IMPORTANT)

    10 Commandments of successful husbands (Amategeko 10 asabwa kugirango abagabo bubake neza)
    1. Donne à Dieu la 1ère place dans ta vie et que la 2ème place revienne à ta femme ainsi qu’à ta famille. Le travail, le ministère, les loisirs viennent après ces deux premières priorités. Job 23 ; 12
    2. Ne prends à la légèreté tes responsabilités en tant que leader, protecteur et mari. 1 Corinthiens 11 ; 3
    3. Prends soin de ta famille (connaitre les besoins de la famille et les satisfaire) et donne tout ce qu’il faut. 1 Timothée 5 ; 8
    4. Know that your wife is your helpmate not your helpmeet.
    5. Partage ton secret avec ta femme car elle est ton partenaire et non ton employée. 1 Pierre 3 ; 8
    6. Entre dans ta maison dans la joie et non avec un esprit de critique.
    7. Ne critique pas ta femme et ne la néglige pas devant les enfants, les amis et les membres de ta famille. Genèse 2 ; 23
    8. Ne prends pas ta femme à la légère car elle te connait bien, elle connait même ta nudité.
    9. Ne compare jamais ta femme à ta mère ni à d’autres femmes que tu aurais pu épouser.
    10. Vis une vie morale honorable (Etre Fidèle). Ephésiens 5 ; 29

    10 Commandments of succesful wives (Amategeko 10 asabwa kugirango abagore bubake neza)

    1. Donne à Dieu la 1ère place dans ta vie et que la 2ème place revienne à ta mari ainsi qu’à ta famille. Le travail, le ministère, les loisirs viennent après ces deux premières priorités. Job 23 ; 12
    2. Dépense avec soin et sagesse l’argent de la maison et évite les comptes bancaires ou épargnes secrets. Proverbes 31 ; 16
    3. Parle avec sagesse et évite les commérages.
    4. Ne compare jamais ton mari à ton père ni à d’autres hommes que tu aurais pu épouser.
    5. Occupe-toi de ton mari et donne-lui tous les soins possibles, aussi petits soient-ils (bonne cuisine, propreté,…)
    6. Aime ses enfants car cela signifie grand-chose devant lui (ne pas les injurier ni les maltraiter). Proverbes 22 ; 12
    7. Ne sois pas un chef, connais ta position devant ton mari. Les époux dans le mariage doivent se soumettre l’un à l’autre (Ephésiens 5 ; 21) : la femme se soumet à la direction de son mari et l’homme se soumet aux besoins de sa femme.
    8. Aie un caractère chrétien : évite les querelles, sois une femme de foi.
    9. Souviens-toi toujours que ton mari et toi êtes égaux en importance et non en position.
    10. Vis une vie morale honorable (Etre Fidèle). Ephésiens 5 ; 29

    Imana ibahe umugisha
    Source: Ni Summary y’inyigisho za PASTOR MOSES WANGILA ( 02/05/2012). Theme: THE MIND OF GOD FOR COUPLES

  • ninah urakoze cyane kuduha amahame ashingiye ku ijambo ryimana.uranyubatse,ujjye ukomeza kuduha ubumenyi.

Comments are closed.

en_USEnglish