Digiqole ad

Menya Buhanga ECO PARK n’iriba ry’amateka rya Nkotsi na Bikara

 Menya Buhanga ECO PARK n’iriba ry’amateka rya Nkotsi na Bikara

Buhanga Eco Park

*Buhanga ECO PARK aho Umwami wimye ingoma yakubitirwaga ibyuhagiro (agahabwa imitsindo)

*Iriba yogeragamo rirahari riri mu buvumo

*Nkotsi na Bikara ni iriba ryuzura amazi mu gihe cy’Impeshyi (izuba ari ryinshi) akagabanuka mu itumba

*Iri riba hari Bourgmestre wahatse kuryimura, inzoka zimara igihe zigaragambya ku biro bye

Ubwo nari i Musanze, twasuye Urugo rw’Umwami ruri mu gashyamba keza ubu gafatwa nk’ahantu h’ubukerarugendo bushingiye ku muco, Buhanga ECO Park.

Buhanga Eco Park
Buhanga Eco Park

Aha muri aka gashyamba gaherereye mu karere ka Musanze, muri kilometero nkeya uvuye mu mujyi werekeza i Nyakinama, kazwiho umutuzo uterwa n’ibiti by’inganzamarumbo byari bikikije urugo rw’Umwami ndetse no kuba aho hantu hasa n’ahegutse.

Buhanga ni ahantu Umwami yiyuhagiriraga, agakorerwaho imihango akimara kwima ingoma kugira ngo u Rwanda n’Abanyarwanda bazagire umugisha.

Aho hantu hagaragara imbuga inoze iri rwagati muri ako gashyamba ndetse n’ibiti by’ibigabiro byakuze bifite amateka y’umwihariko. Muri ako gashyamba ni naho hari iriba ryo mu buvumo, Umwami nyiri u Rwanda yiyuhagiriragamo.

Hateyemo igiti cy’inyabutatu kigaragaza ko Umwami yari uw’u Rwanda n’Abanyarwanda bose. Kimwe mu biti by’ibigabiro biri aho, Umusaza Joseph usobanura amateka yavuze ko hari umuntu wahinyuje ibivugwa maze atema ishami, ariko nyuma biza kumubera bibi, abakurambere bamuca icyiru.

Iruhande munsi gato y’iryo shyamba rya Buhanga ku rugo rw’Umwami, niho hari iriba ry’amateka rya Nkotsi na Bikara, iryo riba rifite umwihariko wo kuzura amazi mu gihe cy’Impeshyi(Izuba ari ryinshi), mu gihe cy’itumba amazi akagabanuka.

Ni iriba rikikijwe n’amabuye y’amakoro akunze kugaragara mu karere ka Musanze. Amateka atangaje, ndetse y’umwihariko, ngo hari umugabo wari Bourgmestre mu bihe byo hambere wagerageje kwimura iryo riba kugira ngo abaturage babone amazi, ariko ntibyamukundira.

Akimara kunoza umugambi, ngo yatewe n’inzoka, zimara igihe kingana n’icyumweru zigaragambya imbere mu biro bye.

Uyu mugabo ngo yaje kuburirwa irengero, ariko uyu musaza na we avuga ko ayo mateka yose avugirwa aho yayahasanze.

Ayo yose ni amafoto yo muri ako gashyamba ka Buhanga n’Iriba rya Nkotsi na Bikara:

ECKO Park ni ahantu nyaburanga niho Umwami w'u Rwanda yajyaga gufatira imitsindo akimara kwimikwa
ECKO Park ni ahantu nyaburanga niho Umwami w’u Rwanda yajyaga gufatira imitsindo akimara kwimikwa
Buhanga Eco Park
Buhanga Eco Park
Aka gace gacungwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere RDB
Aka gace gacungwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB
Aha hantu harangwa n'ubwiza kamere bw'ibyatsi n'ishyamba bitoshyecyane byuje ibara ry'icyatsi kibisi
Aha hantu harangwa n’ubwiza kamere bw’ibyatsi n’ishyamba bitoshye cyane byuje ibara ry’icyatsi kibisi
Ibyo biti ngo nibyo bakubitaga umugore utabyara kugira akire
Ibyo biti ngo nibyo bakubitaga umugore utabyara kugira akire
Ibyo biti bibisikana n'ibigabiro byatewe cyera byari bikikije urugo rw'Umwami
Ibyo biti bibisikana n’ibigabiro byatewe cyera byari bikikije urugo rw’Umwami
Icyo giti ni Inyabutatu kigaragaza uburumbuke n'uko Umwami w'u Rwanda yari uw'Abaturarwanda bose
Icyo giti ni Inyabutatu kigaragaza uburumbuke n’uko Umwami w’u Rwanda yari urw’Abaturarwanda bose
Aho ni mu iriba risa n'iri mu buvumo niho Umwami w'u Rwanda yakubitirwaga icyuhagiriro gikagiye imitsindo kugira ngo azategeke neza igihugu
Aho ni mu iriba risa n’iriri mu buvumo niho Umwami w’u Rwanda yakubitirwaga icyuhagiriro gikagiye imitsindo kugira ngo azategeke neza u Rwanda
Aho hantu haba imbuga inoze cyane, bigaragara ko hateraniraga abantu benshi mu bihe byahise
Aho hantu haba imbuga inoze cyane, bigaragara ko hateraniraga abantu benshi mu bihe byahise
Aha hantu hateye amatsiko kubera amateka yihariye hafite
Aha hantu hateye amatsiko kubera amateka yihariye hafite
Uyu ni Joseph usobanura amateka y'aha hantu, se ngo yagabiwe iriba rya Nkotsi na Bikara n'Umwami
Uyu ni Joseph usobanura amateka y’aha hantu, Se ngo yagabiwe iriba rya Nkotsi na Bikara n’Umwami
Umusaza Joseph iyo avuga amateka y'inzoka ifite umubyimba ungana nk'ishami ry'igiti iba hano umuntu yumva bimutera amatsiko yo kuyibona
Umusaza Joseph iyo avuga amateka y’inzoka ifite umubyimba ungana nk’ishami ry’igiti iba hano umuntu yumva bimutera amatsiko yo kuyibona
Inzira y'aha hantu iranoze nk'iyanyurwagamo igihe kirekire
Inzira y’aha hantu iranoze nk’iyanyurwagamo igihe kirekire
Inzira ica mu biti by'inzitane ituma hano hantu hagira isura yihariye y'ubukerarugendo
Inzira ica mu biti by’inzitane ituma hano hantu hagira isura yihariye y’ubukerarugendo
Icyo giti cy'Ikigabiro Joseph avuga ko hari umugabo watemye ishami ryacyo ahinyuza imitsindo, bikamukururira ibyago
Icyo giti cy’Ikigabiro Joseph avuga ko hari umugabo watemye ishami ryacyo ahinyuza imitsindo, bikamukururira ibyago
Aha hantu saa sita ntiwayitandukanya n'umuseso kubera akabeho kaba kari muri iri shyamba rya Buhanga
Aha hantu saa sita ntiwayitandukanya n’umuseso kubera akabeho kaba kari muri iri shyamba rya Buhanga

 

Iriba rifite amateka yihari rya Nkotsi na Bikara:

Iri riba rya Nkotsi na Bikara ngo mu gihe cy'Iki riruzura, mu itumba amazi akagabanuka
Iri riba rya Nkotsi na Bikara ngo mu gihe cy’Impeshyi riruzura, mu itumba amazi akagabanuka
Amazi yo kuri iri riba ngo abaho bayafata nk'afite umugisha
Amazi yo kuri iri riba ngo abaho bayafata nk’afite umugisha
Gikeri hafi aho ku iriba aba yinywera ku gatabi
Gikeri hafi aho ku iriba aba yinywera ku gatabi
Uwo mugano uteye ku iriba rya Nkotsi na Bikara rifite amateka yihariye
Uwo mugano uteye ku iriba rya Nkotsi na Bikara rifite amateka yihariye
Iriba rya Nkotsi na Bikara ryibera aho munsi y'uwo mugana n'icyo giti cy'avocat
Iriba rya Nkotsi na Bikara ryibera aho munsi y’uwo mugano n’icyo giti cy’avocat

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Sha, umuseke njya nywushima, ariko noneho uranyemeje cyane!
    Mbega inkuru ishimishije kubera amafoto meza?!!
    Keep it up guys!

  • Thks guys. Afite amafoto meza mean bafite camera nyayo.

  • ese burya niheza aka kageni!!. ndahanyarukira nanjye nihere ijisho dore ko ari mu ntanzi z’urugo!.

  • bigenda bite kugira ngo umuntu asure aha hantu nyaburanga?

  • Genda Rwanda utatswe ibyiza byihariye waaoh

  • Njyewe iyo nsomye nk’inkuru ku gihe.com cg ahandi isaba ko umuntu ayumva neza arebeye ku mashusho, mpita nirukira ku museke.rw kuko mba mbizi neza ko ninyisangaho, kabisa amashusho y’umuseke aza kunsobanurira ibyabaye nk’uwari ahibereye, keep it up kabisa, ku nkuru zijyanye n’amafoto nabuze amanota mbaha!!!

  • Namwe murasetsa rwose;mwabonye ko Joseph ariwe Muzehe wabaha amateka yaho Nkotsi na Bikara.Hari abandi bamuruta aho muri Nkotsi muzabegere bazabaha amateka nyakuri cyangwa muzegere n’umusaza wari uhatuye naho Joseph ni jeune.

  • umuseke ku ma photo muribanziriza mukanikurikira…. bravo ndabakunda

  • Muzegere umusaza witwa MUYOMBA( afite hafi imyaka 85) utuye hafi aho arabizi neza cyane kurusha uriya Joseph nawe uvuga duke mutwo yabwiwe.

  • Iyi nkuru ni nziza, ariko rwose mubwire abashaka kuhasura aho babariza n’ibisabwa.

  • ESE AHO HANTU HASABWA IKI KUGIRA NGO UMUNTU AHASURE! MUMPE ADRESS CYANGWA TELEPHONE Z’ABAHAKORERA

  • umuseke turabemera muri abambere!

  • ku mugani w’abambanjirije aho hantu ni muyihe ntara ko njye numva ari ubwa mbere? kd se kuhasura bisaba iki ngo tuzigerereyo twihere amaso? mutubwire.

  • muraho neza aho hantu ni mukarere ka musanze iyo ugeze muri gare ya musanze ufata moto ukayibwira ko ugiye buhanga eco park ahita akugezayo ukamuha f1000 gusa naho kwinjira iyo uri umunyarwanda utanga 4000 ubundi ugasura ibyo byiza nyaburanga bitatse igihugu cyacu mukomeze kuryoherwa nibyo byiza.

  • Joseph uriya ni umwana w’ejo ntabwo ari umusaza. Byakabaye byiza iyo mwegera abasaza nyabo bafite amakuru yizewe kuko bimwe barabibonye, naho Joseph uriya we ibyinshi avuga nibyo yabwiwe.

Comments are closed.

en_USEnglish