Menya amateka y’icyorezo cya Sida
Icyorezo cya Sida kimaze kwica abantu bagera kuri miliyoni 30 guhera mu 1981, aba bakaba bajya kungana na kimwe cya kabiri cy’abantu baguye mu ntambara ya kabiri y’isi yose. Uretse nabo yishe hari n’abandi ubu babana n’agakoko gatera sida bagize umubare mwinshi.
Ngo Sida yaba ikomoka ku Nguge!?
Abaturage ba Congo Kinshasa b’abahigi baba barishe inguge mbere yuko Sida ivumburwa, hanyuma agakoko kayitera kakinjira mu mubiri wabo kanyuze mu dusebe.
Ni ko Virus ya Sida igaragara mu mubiri w’Inguge zimwe na zimwe, aka gakoko karwaza inguge indwara zidakanganye ndetse ni gake kazica, ariko iyi kageze mu mubiri w’umuntu gasya katanzitse.
1981: nibwo umuntu wa mbere yavumbuweho ubwo burwayi
Hari mu kwezi kwa 6, ubwo ikigo cy’Amerika gishinzwe gukumira indwara(CDC) cyatangazaga ko cyavumbuye ku bagabo batanu baba Los Angeles baryamana bahuje ibitsina umusonga uterwa n’agakoko kitwa pneumucystis cariini (ubu ni kamwe mu byuririzi). Ibintu bitarigeze bigaragazwa n’abantu bafite umubiri ufite abasirikare bakomeye (immune system)
1982:CDC yise iyo ndwara SIDA(AIDS)
1983:CDC yaburiye abantu ko iyo ndwara ishobora kwandurira mu mubonano mpuzabitsina ndetse n’umwana akayanduzwa na nyina umutwite.
Umushakashatsi Luc Montanier yavumbuye agakoko ka VIH(HIV)
1985: Rock Hudson yarapfuye yishwe na SIDA(Rock yari umukinnyi w’amafilimi ndetse akanakora kuri televiziyo yari akunzwe cyane hagati ya 1950-1960)
Nyuma y’uko Sida yivuganye icyamamare Rock, gupima ako gakoko byaratangiye, ndetse no gusuzuma amaraso yatanzwe mbere yo kuyaha indembe.
1987: umuryango ACT-UP wakoze imyigaragambyo usaba ko umuti wa zidovidine (waguraga $10,000 ni ukuvuga 6,ooo,ooo Rwf ku mwaka) wagabanywa ibiciro, uyu ni umuti woroherezaga abarwayi ba Sida bari bamaze kuba benshi muri USA.
1988: Ku itariki ya 1/Ukuboza nibwo bwambere hatangiye umunsi wo kurwanya icyorezo cya SIDA
1989: Roberto Duran Hugs wahoze ari umuboxeur yishwe na AIDS
1991-1992: Magic Johnson yatangaje ko yanduye VIH
▪ Freddy Mercury yishwe na SIDA
1993:CDC yatangije pub z’agakingirizo
1994:rurangiranwa Pedro Zamora yishwe na Sida Ku myaka 22 gusa(niwe wa mbere wumu gay wiyemereye ku mugaragararo ko abana n’ubwandu bwa VIH) akaba yarapfuye ku itariki 11/12/ 1994
1998-2000:nibwo zimwe mu ngaruka z’imiti igabanya ubwandu zatangiye kugaragara
2001-2002:Koffi Annan yasabye kandi hashyirwaho ikigega Global Fund Kirwanya Malari, igituntu Na Sida
2003-2005:President Bush yasohoye $15,ooo,ooo zigenerwa ibihugu 15 ngo bigabanye ugukwirakwiza ubwandu no gutanga imiti .
2006_2007:UNAIDS yatangiye gukangurira abagabo gukebwa kuko ngo bigabanya ho 50% ibyago byo kwandura
2008:Luc Montanier nuwo bafatanyije kuvumbura ako gakoko bahawe Nobel Prize.
Source: webmd.com ,Wikipedia.org
Corneille K.NTIHABOSE
UM– USEKE.COM
4 Comments
ni danger murarye muri menge abha kurya indyo itaribw kenyenge
Ibya sida ni amayobera / ngo ni igihano ku basambanyi, yavuye ku nguge ariko Filime yitwa iluminate ivuga ko yakozwe .
yafatiye aho ruzingiye mureke dutege ijosi niba byaze twifate burundu kugeza tugiye gutegereza izuka.
RUBYIRUKO MWIRINDE MUKORESHA AGAKINGIRIZO.
Comments are closed.