Digiqole ad

Meddy agiye gutaramira abanyarwanda batuye Arizona muri USA

 Meddy agiye gutaramira abanyarwanda batuye Arizona muri USA

Meddy agiye kwitabira icyo gitaramo mu gihe anategerejwe mu Rwanda mu mpera za Kanama 2017

Leta ya Arizona ni imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ihana imbibi na Leta za New Mexico, Utah, Nevada, California, Colorado ndetse ni igihugu cya Mexico mu majyepfo.

Meddy agiye kwitabira icyo gitaramo mu gihe anategerejwe mu Rwanda mu mpera za Kanama 2017

Iyi Leta ituwe n’abaturage miriyoni 6,828,065, akaba ari iya 14 ukurikije uko Leta zigize USA zituwe cyane ndetse ikaba n’imwe mu ma leta acumbikiye abanyarwanda batari bake muri USA.

Kuri uyu uwa gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017, umuryango w’abanyarwanda batuye muri iyo leta, RCA/ARIZONA wateguye igikorwa cy’ubusabane bise ‘Get Together’ bakazataramirwa na Ngabo Jobert Medard cyangwa se Meddy mu muziki.

Ni mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho ndetse no kwiha intego yo kutazatatira igihango mukwimakaza agaciro umuryango nyarwanda wamaze kwiha no kugeraho.

Ibi bikazakorwa no mu gihe mu Rwanda hari igikorwa cy’abakandida barimo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Ally Soudi uri mu bakurikiranira bya hafi icyo gikorwa ari nawe uzaba ayoboye icyo gitaramo nka MC, yavuze ko bizaba ari umwanya mwiza wo guhuriza hamwe abanyarwanda baba mu bice bitandukanye mu mahanga cyane abatuye Arizona-USA.

Ally Soudi umaze kugira uburambe mu kuyobora ibirori bitandukanye biba bikomeye, niwe uzaba uyoboye icyo gitaramo

Avuga ko muri icyo gitaramo hazanatangirwamo ibiganiro byo kurebera hamwe icyarushaho guteza imbere igihugu bakomokamo cy’ u Rwanda no kurushaho kunga ubumwe ndetse banatekereza icyabateza imbere bo ubwabo.

Habineza Jean Claude uhagarariye umuryango w’abanyarwanda baba muri Arizona, yashishikarije abanyarwanda bose kuzitabira icyo gitaramo ndetse avuga ko baba banakumbuye gutaramana nk’abantu bakomoka hamwe.

Ati “Ubu busabane n’imwe mu nzira yo kwidagadura no kwegerana kw’abanyarwanda batuye Arizona, duharanira kwiteza imbere ndetse no kutibagirwa igihugu cyatwibarutse”.

Habineza Jean Claude uyobora ihuriro ry’abanyarwanda baba muri leta ya Arizona

Habineza akomeza ashimira byihariye abanyarwanda bose baba muri Arizona, komite yose iyobora RCA/Arizona ku mbaraga igaragaza ndetse n’abafatanya bikorwa batandukanye.

Ibi birori byateguwe na RCA/ARIZONA biteganyijwe kubera ahitwa Peoria Community Center ho muri Phoenix kuri aderese ya 8335 W Jerfferson St Peoria AZ 85345.

Kikazatangira ku i saa cyenda ni igice z’umugoroba (3:30PM) ku isaha ya Arizona muri leta nzunze ubumwe z’Amerika.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • askyigaliwe, naringizengo nimurwanda agiyekuza!!!!! uyunawe azaza twaramurambiwe

Comments are closed.

en_USEnglish