Digiqole ad

Mbarushimana yavuze ko aburanishwa yarakatiwe, kandi ngo yakaburanye ari umwere

 Mbarushimana yavuze ko aburanishwa yarakatiwe, kandi ngo yakaburanye ari umwere

Mbarushimana Emmanuel mu rukiko

-Yavuze ko akwiye kurekurwa kuko afunze bunyuranije n’amategeko.
-Ati ‘Umuntu agomba gukurikiranwa ari umwere. Jye mu maso ya rubanda sindi umwere.’

Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’U Rwanda buregamo Emmanuel Mbarushimana ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mu iburanisha ryo kuri uyu wa gatatu Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kubanza gutesha agaciro imyanzuro yari yarafashwe n’urukiko Gacaca ifatiwe Mbarushimana. Ibintu Mbarushimana n’abamwunganira bavuze ko Ubushinjacyaha bwasabye ibidashoboka kuko bwabisabye mu gihe kitari cyo.

Emmanuel Mbarushimana wahoze ari Inspecteur w'amashuri muri Butare yoherejwe na Denmark mu Rwanda ngo aryoze ibyaha bya Jenoside. Photo/T.Ntezirizaza/Umuseke
Emmanuel Mbarushimana wahoze ari Inspecteur w’amashuri muri Butare yoherejwe na Denmark mu Rwanda ngo aryoze ibyaha bya Jenoside. Photo/T.Ntezirizaza/Umuseke

Emmanuel Mbarushimana n’abamwunganira bavuze ko ibi Ubushinjacyaha bukuru busaba mu gihe urubanza rwamaze gutangira kuburanishwa bidashoboka kuko ngo bagombaga kuba barabikoze mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa. Kugirango uwo barega atangire kuburanishwa ari umwere.

Ubushinjacyaha bwavuze ko n’ubu kuba babisabye ntacyo bitwaye kuko ngo nta ngingo itegeka igihe ntarengwa cyo kuba ibyo babikoze. Kandi ngo no muri iki gihe babikoze haracyari kare kuko n’ubundi iburanishwa ry’urubanza ntiriraragera kure kuko hatarumvwa abashinja, n’abashinjura . Ngo icyo uregwa amaze gukora ngo ni uguhakana ibyo aregwa gusa.

Uruhande rw’uregwa rwavuze ko iyo Ubushinjacyaha bufashe umwanzuro wo kuregera Urukiko rukuru rugomba kubanza gutanga dossier zuzuye. Kandi ngo uregawa aba agomba kubanza gukurirwaho inzitizi zose, kugirango aburane ari umwere.

Mbarushimana kandi yavuze ko ibi byabangamiye cyane uburenganzira bwe n’inyungu ze. Harimo uburenganzira bwo kuburanishwa ari umwere. Ndetse anavuga ko Ubushinjacyaha butagomba kuvuga ko iburanisha ritaratangira kuko ngo no kwemera cyangwa guhakana mu rubanza nabyo ari iburanisha.

Ati: “inyungu zanjye zarabangamiwe cyane, kuko mu maso ya rubanda sindi umwere…. Ese iyo umuntu ahakanye ntabwo aba aburanye, ikigaragara ni uko ndimo mburana narakatiwe.”

Abamwunganira mu mategeko nabo bunze mury’ umukiriya wabo bavuga ko afunze binyuranije n’amategeko kandi aburanishwa mu buryo bunyuranije n’amategeko banavuga ko agomba kurekurwa kubw’iyo mpamvu.

Umwe mu bunganizi ati: “kuko hari icyemezo (cya Gacaca) cyafatiwe Emmanuel Mbarushimana cyamaze kuba ndakuka, mu gihe cyitaravanwaho Mbarushimana ntashobora gukurikiranwa n’urundi rukiko kuri icyo cyaha.”

Bavuze ko ubushinjacyaha bukuru bwakoresheje amakosa Urukiko rukuru yo kuburanisha umuntu bwa kabiri kabiri icyaha cyimwe.

Babajijwe icyo amategeko ateganya mu gihe yabaranishwa kandi yaramaze gukatirwa n’urundi rukiko. Bavuze ko bitahabwa agaciro ngo kereka ari ikindi cyaha kitari mubyo yahaburanishijwe.

Bityo ngo kuba barareze umuntu wakatiwe kandi imyanzuro ya mbere ntibanze guteshwa agaciro. Ngo Ubushinjacyaha bukuru bwareze uwo butagombaga kurega.

Abuganira Mbarusimana bati “uwo bareze arakatiye kandi akatiye ibyaha arimo kuregwa. Umuntu agomba gukurikiranwa ari umwere.”

Mbarushimana woherejwe n’igihugu cya Denmark ngo aze gukurikiranwa mu Rwanda ku byaha byo gukora Jenocide yoherejwe yaramaze gukatirwa n’urukiko Gacaca kuya 18 Nzeri 2008 gufungwa burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare aho yari Inspecteur w’amashuri muri Komini Muganza.

Kuri uyu munsi Ubushinjacyaha bwasabye ko iyi myanzuro y’Urukiko Gacaca yavanwaho uruhande rw’uregwa ruvuga ko yakagombye kuba yavanyweho mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa.

Iburanisha ritaha ryimuriwe kwitariki ya 25 Mutarama, itariki impande zombi zabanje kutumvikanaho kuko amatariki yandi aza imbere yageragejwe impande zombi zagaragaje ko yaba ari imbogamizi kuri buri ruhande.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ibaze nawe!

  • Abatisinze ataburanye!

Comments are closed.

en_USEnglish