Digiqole ad

Mayange-Bugesera: Umukobwa yishwe bunyamaswa

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru taliki ya 23 Ukwakira 2011 rishyira kuwa mbere, ubwo umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 witwa NYIRANZABANDORA Chantal, wari uzwi cyane ku rihimbano rya KADABARI yajyaga mu birori bya mugenzi we w’umuhungu wiga kuri ETO Nyamata ahagana mu ma saa kumi (16h) z’umugoroba akaza kwicwa.

Uyu mukobwa yicishijwe ibyuma
Uyu mwana w'umukobwa yicishijwe ibyuma

Iryo joro ntiyagarutse mu rugo ahubwo ahagana mu ma saa sita z’amanywa ku wa mbere niho hatoraguwe umurambo we, mu mufuka, wakorewe ibyamfura mbi,yishwe bunyamaswa,yacujwe imyenda(kugera ku ikariso) n’inkweto yagiye yambaye,yakerewe ijosi,yacocwe kugira ngo akwirwe mu mufuka yatwawemo ajyanwa kujugunywa,yatewe ibyuma,yanaboshywe amaguru.

Yabonywe na Polisi ari nayo yatwaye umurambo we kujya gukorerwa isuzuma  “autopsie” ku bitaro bya Kakiru.

Uyu mukobwa yishwe yiteguraga gukora ibizami bisoza umwaka wa 6 bizakorwa mu cyumweru gitaha,Diregiteri w’ikigo yigagaho(APEBU) akaba yari aherutse kumuha impano(cadeau/gift) amushimira amanota meza yari yagize mu bizami by’ikigo.

Polisi iracyakora iperereza dutegereje ko igaragaza abagome bakoze biriya bakamenyekana bagahanwa by’intangarugero.

Turanenga itangazamakuru ryaba irya Leta cyangwa iryigenga ryicecekeye kugeza ubu iyi nkuru ikaba itaratangajwe ngo ivugweho ndetse ubu bwicanyi bwamaganwe.

Inzego z’umutekano nazo zishobora kuba zariraye muri kariya gace kuko aho ibyo byabereye ari hafi y’aho Polisi ikorera i Nyamata n’ibiro by’Akarere ka Bugesera.

Abaturage nibakangurirwe kugira umutima w’urukundo buri muntu akunde mugenzi we nk’uko yikunda bareke amashyari n’inzangano byoretse u Rwanda kugera kuri genocide.

Umurambo washyinguwe kuwa kabiri,taliki ya 25-10-2011 ahagana mu masaa mbiri z’ijoro ababyeyi babonye uwo murambo bagiye kuwambika bahuye n’ihungabana kubera urupfu rwa kinyamaswa uriya mukobwa yishwe.

IMANA IMWAKIRE KANDI IMUHE KURUHUKIRA MU MAHORO.

Inkuru y’Umusomyi w’UM– USEKE.COM
NTEZIRYAYO Francois  

20 Comments

  • I will support death penalty unti I die.

  • sha mana yanjye ese abantu ko bakajije umurego mu kwica abandi, bugeseraariko ho harakabije, turagira dute koko. polisi se yo wayirenganya ko itacunga inkoramaraso zose ngo izishobore. igihano cyo kwicwa nigisubizweho……..ambaaaa, turashira aho bucyera

  • Ariko mana, koko aba bagome bakorera shitani koko wabadukijije! Koko uyu mwana w’umukobwa yazize iki? Abagome nk’aba jyewe numva baba bakwiye kwicwa kugira ngo n’abandi babitekerezaga barebereho!

  • OMG!!!! why the people behave like animalzz????
    ariko nigute umuntu, muzima utekereza ya shimishwa no kwica mugenzi we, amuziza ibyiyisi bitagira umumaro?? kuki abanya rwanda bakunda kumenya amaraso yabagenzi babo?? birambabaje cyanee. imana imuhe iruhuko ridashira1

  • Ngizo ingaruka za Jenoside. ntaho abishe abantu bagiye erega. nukuba maso no gusengera Igihugu cyacu

  • Abo bishi be bashakishwe bakanirwe urubakwiye kabisa!!! gusa nawe watangaje iyi nkuru ntitwabura kukugaya kuko ntuba uvuze aho umukobwa akomoka nuwariwe ngo abamuzi babatabare,mbega wagombye kuvuga ibirenze kubyo watanze kuko urabona ko nawe inkuru yawe ibura ikintu.

    • Uwo mukobwa akomoka mu Bugesera-Mayange-Maranyundo;yari umunyeshuri urangiza mu mwaka wa6 w’amashuri yisumbuye kuri APEBU;yari akiri ingaragu;yishwe afite imyaka 21;yarashyinguwe.Mwasura umuryango we mu mudugudu wa Maranyundo ku muhanda wa6 uzamukiye ku biro by’Umurenge wa Mayange.
      Icyo nakubwira nuko uriya mukobwa yishwe mu buryo bwa kinyamaswa mu bushinaguzi ndengakamere.
      Imana yihanganishe umubyeyi we n’abavandimwe n’incuti.
      Ntituzamwibagirwa.
      FX

  • uy’umwana w’umukobwa Imana imwakire kandi,twihanganishije umuryango we,n’ah’ubundi bamwe mubanyarwanda kuva Genocide yaba babaye inyamaswa nta b’umuntu bagifite nugusenga dukomeje Imana ikadutabara.Icyakora aba bakoze ubu bugome ndega kamere nibafatwa bazahanwe byintangarugero.

  • Njye kubwange mbona polisi ubwayo itihagije
    kuko ntabwo izabera hose icyarimwe ahubwo
    nkatwe abaturage tugomba gufata iya mbere mu kwicungira umutekano kandi buriwese akiyumvamo mugenzi we ntamufate uko yiboneye.

  • POLICE ikore iyo byakabaga bariya bagizi banabi bafatwe umuryango wasizwe wihangane

  • mwami yesu tabara tabara abanyarwanda bari kuzira ubusa ,,ariko icyonzi nuko
    abo bigize inyamaswa imana izabahonda ngaha aho nibereye…

  • @Abdullah we nanjye ndagushigikiye!!!ubundi hari ibyaha bikabije pe!!!!! uwishe nawe agomba kwicwa wenda nka nyuma ya 6 mois. kandi akicirwa muri public.
    cyokora urwanye numuntu ukamwica we agafungwa hakurikijwe imyaka afiye.

  • Nshui z`umusaraba ibi birakabije ariko mbabwize ukuri kagahano k`urupfu kagarutse benesebahinzi bakumirwa tu, ubwicanyi babugabanya sha.

  • UBUBUGIZI BWA NABI BWAKOZWE NAB0 BICANYI BAZABIRYOZWA.KANDI KURUWO MUKOBWA WITABYE IMANA MUSABIYE IRUHUKO RIDASHIRA.PEACEJ

  • imana imwakire

  • ngaho mundebere koko uwomwana azize iki?hari uwavuze ati urwishe yanka ntaho rwagiye ,banyarwandanda tube maso interamwe ntaho zagiye zishaka kugarura aka 94.abazima bari muritwe twishakemo umuti kuko amasomo twahawe ntacyo byatubwiye gusa nizerako ukuri kuzanesha ikibi.imana imuhe iruhuko ridashira.

  • nange nihanganishije umuryango w’uriya mwana gusa nange birandenze ariko ndi umwana w’umuntu ntacyo ncoboye gukora naho ubundi rwose Imana ikwiye kudutabaraaa.

  • Birababaje cyane. Ntawakwirwa akoma.
    Ariko, police nigaragaze ko yize iby’iperereza, maze ishakishe abakoze iryo bara. Kandi babishyizeho umwete bababona niba ubu bataraboneka.Abatuye ako karere bose bafashe police gushaka abo bagizi ba nabi,

    Ababyeyi n’abavandimwe b’uyu mwana bihangane.

  • pole sana kwa familiya ya huyo binti

  • God!! Cummunity Policing ibe strong, kuko police ntiyacunga umutekeno w’abanyarwanda 100% buri wese nabe umu polisi yumve ko umutekano ari inshingano ye, twirinde ommission banyarwanda, nitugire umutima utabarana, nidukundane rwose ubugome nta musaruro bugira, buduhesha akato muri society, bukaduteza mauvaise reputation ku bindi bihugu, ariko nyamara even if death penality has been abolished in Rwanda, may it comes back, if not assassination& murder will be increase such as that, may Lord keeps all Rwandese in his way.

Comments are closed.

en_USEnglish