Digiqole ad

Mani Martin yashimishije cyane abataramanye nawe muri Greenwich Hotel

Mu gitaramo cya muzika gakondo cyabaye mu mpera z’icyumweru muri Greenwich Hotel, abitabiriye iki gitaramo bagaragaje ibyishimo kubera ubuhanga bw’uyu muhanzi ndetse n’abandi bafatanyije na Mani Martin gutarama muri iyi Hotel.

Mani Martin, umaze kuba umuhanzi ukomeye mu njyana gakondo
Mani Martin, umaze kuba umuhanzi ukomeye mu njyana gakondo

Mu ndirimbo ze zakunzwe, mu muziki wa Live n’itsinda rye Mani Martin yaririmbiye abari aho, umuhanzi w’umunyarwenya bita “Ambasaderi w’abakonsomateri” nawe arabasetsa karahava.

Akanyamuneza kari kose ku bantu benshi bitabiriye iki gitaramo, ubwo kandi Mani Martin yahitaga abatangariza ko ariwe munyamuzika wegukanye igihembo cya Salax Award nk’uwahize abandi bakora injyana gakondo mu mwaka wa 2013.

Mani Martin yashimiye cyane Greenwich Hotel kuba iha agaciro abanyamuziki ndetse igaha amahirwe abakunda muzika bakahakorera ibitaramo nk’ibi.

Ni ku nshuro ya 20 Mani Martin yari akoreye igitaramo muri Greenwich Hotel aho kuri iyi nshuro cyari cyitabiriwe kurusha mbere.

Greenwich Hotel iherereye i Remera urenze ku Kisimenti ku nyubako iri hepfo gato ya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ku muhanda ugana i Remera mu Giporoso.

Abahanzi bafatanyije na Mani Martin nka Ras Kayaga nabo bagaragaje ubuhanga mu kuririmba, kuvuza guitar no gucuranga ibikoresho gakondo.

Mu mpera z’ukwezi kwa kane ikindi gitaramo nk’iki kirateganyijwe muri Greenwich Hotel, isanzwe itanga serivisi zose za Hotel ku bayigana.

Kuri Greenwich babanje gutaramirwa n'umuhanzi Franky usanzwe ukunda kuhataramira kenshi
Kuri Greenwich babanje gutaramirwa n’umuhanzi Franky usanzwe ukunda kuhataramira kenshi
Amasaderi w'Abakonsomateri umaze iminsi asetsa abantu cyane mu bitaramo bitandukanye i Kigali
Amasaderi w’Abakonsomateri umaze iminsi asetsa abantu cyane mu bitaramo bitandukanye i Kigali
Ntabwo cyari igitaramo cy'abajene gusa, hari n'abantu bakuru
Ntabwo cyari igitaramo cy’abajene gusa, hari n’abantu bakuru
Mani Martin n'itorero rye rya gakondo bacurangiy abantu biratinda
Mani Martin n’itorero rye rya gakondo bacurangiy abantu biratinda

 

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Dushyigikire abahanzi nyarwanda

  • ndamwemera numuhanga

  • Ibyo Ambasaderi avuga ni byo.Ikindi ni uko ari Atome-copy/paste.Murakoze.

  • Man Martin arashoboye iwe muhanzi wambere dufite kugeza ubu mu ba jeune abandi baza nyuma ye 

Comments are closed.

en_USEnglish