Digiqole ad

Manchester United yihimuye kuri FC Barcelona

Ku mukino wa gicuti wahuje Manchester united na Fc Barcelone, kuri uyu wa gatandatu, mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika, abahungu ba Ferguson bihimuye kuri bagenzi babo ba Barcelone, babatsinda ibitego 2-1.

Ashley Young na Jonathan Dos Santos
Ashley Young na Jonathan Dos Santos

Nyuma yo gutsindwa na Barcelone, mu gikombe cya Champions league, ikipe ya MANU yagombaga kugerera mukeba wayo akebo yayigereyemo. Nyuma gato yaho umusore wa Barcelone “Thiago Alcantara” yari amaze kwishyura igitego cya mbere, Barcelone yabonaga ko byose bigishoboka.

Ikizere cyaje kuyoyoka ku munota wa 76 aho Michael Owen yashyiragamo igitego cya 2, ku mupira wari utanzwe nabi na Sergio Busquets, uhuza nuko Owen yari ahagaze neza, aba ahindukije umuzamu wa Barcelone Victor Valdes ubugira kabiri. Manchester ikaba yatahukanye ityo insinzi ya 2-1, n’agahigo ko gutsinda inshuro 5 mu mikino yayo 5 yakiniye muri Amerika, mu rwego rwo kwitegura shampiyona.

Umuseke.com

5 Comments

  • Ashley Young mumwitege?

  • nuko ari gicuti nyine!

  • man utd still the best,all fans,oyeeeeeeeeeee

  • MANU muyitege muri Champion a yiwabo ni
    ndi mikino

  • YEEEEEEEEEEEGO MUZATUBONA

Comments are closed.

en_USEnglish