Digiqole ad

Malala Yousefzai yakiriwe na Perezida Kagame

 Malala Yousefzai yakiriwe na Perezida Kagame

Updated 09PM:

Saa kumi n’iminota 40 nibwo Malala Yousefzai yari asohotse mu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’impunzi no gukumira ibiza Seraphine Mukantabana n’abandi bantu banyuranye. Nibwo bwa mbere uyu mukobwa ufite igihembo cy’amahoro cya Nobel ageze mu Rwanda. Nyuma yahise ajya kwakirwa na Perezida Kagame mu biro bye.

Malala Yousefzai ku kibuga cy'indege i Kanombe
Malala Yousefzai ku kibuga cy’indege i Kanombe

Yakiriwe n’abana b’abakobwa b’abanyeshuri b’ikigero cye bamuhaye indabo, barifotoza.

Wabonaga yishimye ku maso nubwo yasaga kandi n’unaniwe.

Malala azanye na se Ziauddin Yousafzai.

Uyu mukobwa wujuje imyaka 19 ejo hashize tariki 12 Nyakanga aje mu Rwanda mu ruzinduko rwo gusura inkambi y’impunzi z’Abarundi  kuri uyu wa kane mu nkambi ya Mahama i Kirehe.

Ageze mu Rwanda avuye muri Kenya aho uyu munsi ku munsi we w’amavuko yari yasuye inkambi ya Dadaab.

Ageze i Kigali ku mugoroba yakiriwe mu biro bya Perezida Kagame ndetse anagirana ikiganiro na Mme Jeannette Kagame.

Malala yakiriwe na Minisitiri Seraphine Mukantabana hamwe n'uhagarariye UNHCR mu Rwanda Azam Saber (inyuma yabo ibumoso)
Malala yakiriwe na Minisitiri Seraphine Mukantabana hamwe n’uhagarariye UNHCR mu Rwanda Azam Saber (inyuma yabo ibumoso) hamwe na se

Uyu mukobwa ngo ni we wisabiye kuza mu Rwanda gusura inkambi ya Mahama. Malala ngo ari kumwe n’abandi bantu bagera kuri 15 barimo na se n’abakozi ba Malala Fund.

Malala Yousafzai ni we muntu muto ku Isi wahawe igihembo cya Nobel kubera guharanira uburezi bw’umwana w’umukobwa ari nacyo Abataliban bashakaga kumuhora mu 2012.

Igihembo cy’amahoro cya Nobel mu 2014 aba umunyaPakistan wa mbere ucyegukanye.

Nyuma yo kuraswa akaza gukira ariko yabanje kuba muri Coma, muri Nyakanga 2013 yavugiye ijambo ry’amateka ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye bituma ahita aba ikirangirire mu guharanira uburezi bw’abana cyane cyane ab’abakobwa.

Aho yavukiye mu kibaya cya Swat niho yahereye akiri muto cyane agaragaza ko ashaka ko abana b’abakobwa bahabwa amahirwe yo kwiga nka basaza babo.

Ubwo yuzuzaga imyaka 18 mu mwaka ushize yafunguye ishuri mu kibaya cya Bekaa muri Liban ku mupaka na Syria, ishuri ry’abana b’impunzi.

Nyuma yo kuraswa yaje kujya kuvurizwa mu Bwongereza ahitwa Birmingham, aha ni naho mu 2013 yaje gukomereza amashuri ye muri Edgbaston High School. Ubu i Birmingham niho abana n’umuryango we.

Ubutwari bwe bwo kuvuga ibyo Abataliban batifuzaga kumva bagashaka no kumwica byatumye aba ikirangirire.

Gusa mbere yabwo, mu 2009 yari yaratangiye kwandika inkuru kuri BBC Urdu (nka blogger) zigendanye n’uburenganzira ku burezi bw’abana ariko ntizandikwe mu mazina ye kubera umutekano we.

Mu 2011 ikigo Kids Rights Foundation cyamushyize ku rutonde rw’abashobora guhabwa  “International Children’s Peace Prize”

Mu 2012 nyuma yo kuraswa, Leta ya Pakistan yamuhaye igihembo cy’ubutwari mu gihugu ndetse banashyiraho ikiswe  National Malala Peace Prize kizajya gihabwa intwari zitagejeje imyaka 18.

Muri Nyakanga 2013 yakiriwe n’Umwamikazi Elizabeth II mu ngoro ye i Buckingham, muri Nzeri uyu mwaka atanga ijambo muri Kaminuza ya Harvard muri USA.

Mu kwa 10/2013 yakiriwe na Barack Obama n’umuryango we, aha ntiyanizwe n’ijambo yabajije Obama impamvu y’ibitero bya Drones muri Pakistan, bivugwa ko binica inzirakarengane zirimo abana.

Muri Ukwakira 2014 we n’umuhinde Kailash Satyarthi bahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel.

Mu myaka ya 2013, 2014 na 2015 yaje ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana ku Isi (The 100 Most Influential People in the World) urutonde rukorwa na TIME Magazine.

Yakiriwe n'abakobwa b'ikigero cye
Yakiriwe n’abakobwa b’ikigero cye
Bamushyikiriza impano nawe agaragaza ko ayishimiye
Bamushyikiriza impano nawe agaragaza ko ayishimiye
Bafata ifoto rusange n'abamwakiriye hamwe na se Ziauddin Yousafzai
Bafata ifoto rusange n’abamwakiriye hamwe na se Ziauddin Yousafzai
Nibwo bwa mbere Malala ageze mu Rwanda
Nibwo bwa mbere Malala ageze mu Rwanda
Yashyizwe mu modoka ngo ajye kuruhuka yitegure urugendo rw'ejo mu nkambi ya Mahama i Kirehe
Yashyizwe mu modoka ngo ajye kuruhuka nyuma ajya no kubonana na Perezida Kagame
Perezida Kagame yakira uyu mukobwa ufite igihembo cy'amahoro cya Nobel
Perezida Kagame yakira uyu mukobwa ufite igihembo cy’amahoro cya Nobel
Yamwakiriye ari kumwe kandi na Mme Jeannette Kagame
Yamwakiriye ari kumwe kandi na Mme Jeannette Kagame
Yagiranye ibiganiro nawe n'abo bari kumwe barimo Se umubyara
Yagiranye ibiganiro nawe n’abo bari kumwe barimo Se umubyara
Nyuma yanaganiriye na Mme Jeannette Kagame
Nyuma yanaganiriye na Mme Jeannette Kagame
Mme Jeannette Kagame na Malala Yousefzai
Mme Jeannette Kagame na Malala Yousefzai
Perezida Kagame yakiriye Malala ku biro bye muri Village Urugwiro
Perezida Kagame yakiriye Malala ku biro bye muri Village Urugwiro

Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE & Village Urugwiro

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Rwandaful!!!!
    Welcome Malala to the country of peace and hope

  • Mwitegereze neza ukuntu uyu mwana yambara neza akaberwa ureke abakobwa bacu bagenda bahennye bakadutera umwaku mu birori no mu mahuriro y’ubukwe ndetse ntibatinya no gushwambaraza mu masengero y’Imana! Burya Abislamu nubwo dukunda kubavuga byinshi ariko barera neza abakobwa babo bahorana umuco kamere kandi ntibawuhatirwa!!!

  • Ibi byerekana uburyo president wacu aha agaciro abantu baharanira impinduka nziza. Ibi rero byakabaye umusemburo wongufungura ibitekerezo kurubyiruko rwacu.

  • Ahaaa! Iyi Malala business ???!!! Nzaba ndora! Yewe wa si we!!!!!!!!!

    • Ngo ni Business? Hahahah

      • @ Apollon, Ikitari business muriyisi nikihe?
        Nawe iyo usebya igihugu cyawe, ukita igitare umukara, ikibi ukakita kiza nikiza ukakita ikibi, nawe uba urimuri Business. Kandi urabizi utabikoze utyo ntamugati wabona wogushyira muricyo gifu cyawe.

    • Kwakira umwana nk’uriya ni business imeze gute? Ntimugakabye rwose.

    • Ntamunoza ukund’iki?
      Ijisho rireba ibyizqa ryarapfuye? kuki utabona ibyiza ukabona ibibi gusa?

    • Imisiyanyirabaze ufite ikihe kibazo mu mutwe? Bazirunge zibe isogo koko. Niwo mugani ugukwiriye. Kwakira umwana ukora ibyiza ni iyihe business!

  • HAHAHHHAAAA!NGO IMINSIYANYIRABAZE?KO UTEGA ABANTU IMINSI SE WAREMYE NDE? BANZA URWANE N’URUKURIMO

  • Nari ntangaye hatarimo umuzungu ! Uyu ni Benazir Butto barimo gutegura, abazungu barakabyara gusa, bareba kure. Ubuse ibi byo ntibyakwitwa ihohotera, gufata umwana w’imyaka 19 wagombye kuba ari ku ishule yiga coding ugatangira kumuzerereza isi, akiga kuba ikirura akiri uruhinja ! Wait and see in 10 years.

  • ngo akiga kuba IKIRURA hahahahahahahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaahhhhhhhhhhhahahahahha ndapfuye imbavu zivuyeho ahahaha

    • None se ntureba uko yatangye kugereka akaguru ku kandi nk’ibindi biurura, kandi akiri ku myaka 19 gusa !

  • Ngo agereka akaguru nk’ibirura? Mushobora kuba murwaye mu mitwe yanyu .Ibintu byose bikorwa mu Rwanda mwiyemeje gupinga Ngo murarwanya uwo Imana yashizeho Ngo ayobore u Rwanda mwasenye muri 1994.Muve ikuzimu mujye ibintu , u Rwanda ruzakomeza ruterimbere mwebereye kubyejagura gusa.Les chiens aboient,la caravane passe

Comments are closed.

en_USEnglish