Digiqole ad

Magufuli yenenzwe kwishimira kugira impunzi mu gihugu ngo abone uko agurisha

 Magufuli yenenzwe kwishimira kugira impunzi mu gihugu ngo abone uko agurisha

Ku wa Gatanu Perezida John Pombe Magufuli yabwiye ba Minisitiri n’uwari uhagarariye ishyirahamwe ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (WFP) ko kuba mu gihugu cye hari impunzi 300 000 ari uburyo bwo kugurisha ibigori ku bigo bizitaho. 

Magufuli avuga ko atifuza ko impunzi zihunga ariko ngo nizijya zimuhungiraho bijye biba uburyo bwo kuzibyaza umusaruro

Ibi byababaje bamwe bavuze ko bidakwiye kwishimira akaga abandi barimo. Tanzania icumbikiye impunzi zaturutse mu Burundi no muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Inkambi zabo ziherereye mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania.

Perezida Magufuli ubwo yari mu muhango wo gusinyana amasezerano na WFP ku bijyanye no kubagurisha umusaruro w’ibigori, yavuze ko mu mwaka ushize igihugu cye cyagurishije toni 31 z’ibigori ku ishami rya UN ryita ku mpunzi (UNHCR) kugira ngo ribone uko rigaburira impunzi.

Magufuli avuga ko abahinzi ba Tanzania bagomba guhinga hanini kandi bya kijyambere kugira ngo n’iyo WFP yabasaba toni nyinshi kurushaho zizaboneke.

Ngo ibigori bagurishije umwaka ushize byinjirije igihugu miliyoni Sh928 ni ukuvuga miliyoni $9.2

Yagize ati: “Amafaranga ririya shami riduha ni ayo riba ryarateganyije ngo rifashe inshuti zacu ziba zarahunze intambara mu bihugu byazo. Mureke ntitugapfushe ubusa aya mahirwe. Ibibazo byabo bijye bitubera isooko y’amafaranga.”

Nyuma yo kuvuga atyo imbere ya ba Minisitiri n’uhagarariye WFP akabona ko hari abo bibabaje, Magufuli yigaruye avuga ko ‘atifuza ko mu bihugu bituranye na we haba intambara ariko ngo niba ibaye biba bigomba kubyarira umusaruro abaturage be’.

Magufuli yahise asaba Minisitiri w’ubuhunzi n’abandi gukomeza kureba uko hahangwa ibindi bikorwa by’iterambere byazatuma Tanzania ibona ibyo igurisha ku miryango ifasha impunzi igihe bizaba ngombwa.

Kuri we ngo impunzi ni isoko ryiza. Ngo niyo bamusaba toni 200 000 abaturage be biteguye kuzitanga, WFP ikabona uko igaburira impunzi.

The Nation

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Bien dit Mr Magufuli. Nangwa nawe yabivuze ku mugaragaro abandi bamir’idorari rya LONI bakaruma bagahuha. Iyaba byibuze babahaga ibyo HCR ibagenera leta ntibigavure. Naho ibyo guhunga byo ntawe yateje ubuhunzi nkabandi ntavuze kandi ngo burya usenyurwe umutizumuhoro.

  • Ibyo Magufuri avuga ni ukuri kwambaye ubusa.

  • A ce que Magufuli a dit je n’ajoute rien. Dogoteri burya ni dogiteri kbs.

  • Ntakosa afite nabanawe abqturage be baragurisha naho izindi Leta nizo zishyiriraho abagemura into bigori muri hcr Sha babwire magufuri we ndakwemera

  • Abamagana Magufuri, ubanza bamuziza ko ashaka kubicira isoko. Bamaze imyaka n’imyaka bakora ibyo abwira abatanzaniya gukora neza kurushaho: kungukira mu kaga k’impunzi aho kugahomberamo.

  • Abamwamagana ni babandi batunzwe n’agahinda k’impunzi! Bamwe usanga bazigenera amafaranga 3000 kukwezi! Abandi bagahembwa ibihumbi n’ibihumbagiza ngo bari kwita ku mpunzi! Harya izo mpunzi mwitaho zizasubira iwazo ryari?!

    • @Gitimujisho, usibye amatiku, ninde wamaganye Magufuri? Usibyo ko ziriya 9 millions $ atarizo zigiye gukiza TZ? Rwose nta gihugu gishobora gukizwa no kwakira impunzi. Na Uganda yakiriye impunzi zirenga 1 million nta bukire ishobora kubikuramo. Kwita ku mpunzi si icyaha, usibye ko hari abamunzwe n’urwango mu mitima yabo baba bumva ko impunzi zigomba gutereranwa. Kubijyanye no gutahuka, nyiri ubwite niwe ugomba kumenya igihe agomba gutahira, iyo icyo yahunze kirangiye kuko nta muntu uhunga amahoro, nkuko twumvishe bamwe babivuga. Nta muntu ushobora kubuza undi guhunguka abishaka, cyane cyane ko iyo iwabo hatarenze 200 km, kuko inzira zitabuze. Nkuko bamwe bakora 1000 Km bahunga n’amaguru, gukora 200 Km uhunguka kandi ubisha ntibyakunanira.

  • Les malheurs des uns font le bonheur des autres

  • Nyamara Magufuri nta kidasanzwe yavuze, ari gufatira urugero kubasanzwe bacuruza impunzi muri kano karere, bamwe bajya kuzikura iwabo ngo bazizane mu gihugu cy’ubuhungiro barangiza bakanga ko zitaha, zashaka gutaha bakazihata ikiboko n’isasu.
    Magufuri nawe niyicururize impunzi arebeko byateza Tanzania imbere, abandi bazicuruza bo abaturage babo ntibamenya aho ifaranga ryinjiye ryarengeye. Ubuse nta gihugu kimwe mwumvise cyashakaga kwakira impunzi zivuye mu gihugu cy’abayuda, impunzi imwe bakajya bagiha amadorari 5000 y’Amerika? Suko abanyafurika bamaganya ubwo bucuruzi se ubundi dilu ntiyari yarangiye? Mureke na Magufuri yumve uko amata akamwa mu mpunzi amera.

  • ARIKO KUKI MEDIA YIKI GIHE ISIGAYE ISENYA AHO KUBAKA? NAKURIKIYE IJAMBO RYA DR. MAGUFURI…. TITLE YIYI NKURU YEREKANA KO IYI NKURU IRI EMOTIONAL KURUTA UKULI… MAGUFURI IBINTU YAVUZE BYARUMVIKANAGA KUKO YANAVUGAGA IMPAMVU, GAHUNDA YE YARIYO GUKEBURA ABAHINZI NGO BAMENYE AMAHIRWE ARIHO BAYABYAZE UMUSARURO… Title YIYI NKURU igabanye na content yayo nubwo Baho HARIMO KUBESHYA ko BAMUNENZE akagaruka kwisegura… FAKE NEWS!!!

  • Ukuuri kuraryana !! Nonese ibyo yavuze sibyo?

  • Nibe nawe araziriraho zageze mu gihugu cye! Kuko no kubaha ubutaka nabwo ni ubufasha!
    Naho ibyo akora ntaho bihuriya n’abateza izo ntambara ngo babashe kugurisha intwaro bakora no gushakira abaturage babo kazi keza, abandi bagasahura or na or noir!

Comments are closed.

en_USEnglish