Digiqole ad

Magufuli yaburiye abakobwa batwita bari ku ishuri ko atazemera ko barisubiramo

 Magufuli yaburiye abakobwa batwita bari ku ishuri ko atazemera ko barisubiramo

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania

Perezida wa Tanzania, Dr John Joseph Magufuli yavuze ko ku butegetsi bwe abakobwa bazaterwa inda bari mu ishuri batazemererwa kongera gusubira mu ishuri nyuma yo kubyara.

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania

Magufuli yabwiraga imbaga y’abantu bateraniye mu mujyi wa Chalinze uri kuri Km 100 uvuye mu mujyi wa Dar es Salaam.

Yagize ati “Nyuma yo kuba imibare imwe n’imwe, azaba abaza mwalimu mu ishuri ‘ndeka njye konsa umwana wanjye ari kurira’.”

Perezida Magufuli yavuze ko abagabo batera inda abana b’abakobwa bakwiye guhanishwa igifungo cy’imyaka 30 kandi imbaraga bakoresheje batera inda abakobwa bakazikoramo imirimo nsimburagifungo.

Yagiz eati “Imiryango itari iya Leta ishobora gufungura amashuri yakira ababyeyi. Ariko ntabwo ikwiye gushyira igitutu kuri Leta ngo yakire abo banyeshuri.”

Magufuli ati “Ndatanga uburezi ku buntu ku banyeshuri bafite inyota yo kwiga babyiyemeje, none murambwira ngo nigishe ababyeyi?”

Nyuma y’ibyo Perezida Magufuli wakomewe amashyi, yongeyeho ko iyo umukobwa atwitiye ku ishuri biba bimurangiranye.

Nibura muri Tanzania, abakobwa 8 000 bava mu ishuri buri mwaka kubera guterwa inda bari ku ntebe y’ishuri nk’uko biri muri raporo ya Human Rights Watch.

BBC

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Magufuli ndamwemera cyane.Uburere bugomba kugaruka buri mukobwa akaba azi ikizakurikiraho natwara indaro ariko numugabo wayimuteye nawe bikamubera uko.Ubu hari za ADN zigomba kwifashishwa.

  • Ahubwo no mu Rwanda bari bakwiye kujya abanyeshuri bo muri Primaire na Secondaire batwaye inda ku ishuri babirukana bakava muri iryo ishuri. Ubu basigaye barabatetesheje ngo ni uburenganzira bw’umwana w’umukobwa kwiga, ngo bajye babareka babyare ngo nyuma basubire ku ishuri. Heeeee ibyo ni ibiki!!!

    Bakwiye kujya babirukana bakanahanwa, nibwo bazamenya neza ko ibyo bakora ari bibi kandi bikwiye igihano, naho kubareka ngo bakomeze amashuri bizatuma bamenyera nabi maze gutwara inda no kubyara ku bakobwa mu mashuri babifate nk’ibintu bisanzwe.

Comments are closed.

en_USEnglish