Digiqole ad

Mageragere: Umubyeyi w’imyaka 54 yishwe n’ingona

 Mageragere: Umubyeyi w’imyaka 54 yishwe n’ingona

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Umubyeyi w’imyaka 54 witwa Nyirampakaniye Sperata wari utuye mu Mudugudu wa Ayabatanga, mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge yishwe n’ingona yamufatiye ku ruzi rwa Nyabarongo yagiye kuvoma.

Ifoto ya nyakwigendera Nyirampakaniye Sperata.
Ifoto ya nyakwigendera Nyirampakaniye Sperata.

Uyu mubyeyi ingona yamufatiye muri Nyabarongo mu mudugudu wa Murondo yagiye kuvoma ngo bitegure kujya mu Misa. Nubwo yari ari kumwe n’umwana we n’undi muntu umwe, niwe wenyine ingona yishe gusa.

Amakuru dukesha abaturanyi, aravuga ko ingona yamufashe hafi Saa kumi n’ebyiri n’igice (6h30) z’igitondo. Ubu ngo umurambo we wabonetse, ndetse biteguye guhita bajya kuwushyingura, nubwo bagitegereje ko Police iza gukora Raporo z’icyamwishe cyangwa kumujyana kwa muganga gukora ibizamini bizwi nka “Autopsie”.

Abaturanyi ba Nyakwigendera bavuga ko n’ubusanzwe iyo bagiye kuvoma ingona zajyaga zikunda kubahusha zigatwara nk’imyenda.

Nyakwigendera Nyirampakaniye Sperata wanayoboraga Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Kagari ka Kavumu asize abana bane.

Abaturanyi baje gutabara uyu muryango.
Abaturanyi baje gutabara uyu muryango.
Abaturanyi bababajwe cyane n'uru rupfu rutunguranye.
Abaturanyi bababajwe cyane n’uru rupfu rutunguranye.

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Yoo biteye agahinda.Nyagasani arebe izo mfubyi asize.

  • mubaze umuyibozi wa wasac icyo abivugaho

  • Shame on you James and WASAC. Mukwiye gushyira ingufu mu gukwirakwiza amazi mu gihugu hose abantu bakareka Gupfa bazize ingona kandi n’ubundi baba bagiye kuvoma ibirohwa.

  • No comment!
    (UWITEKA atubabarire: hari ubwo njya ngira ubwoba ko azatubaza twe abajijutse icyo twamariye abatajijutse mu koroshya ubuzima bwabo)

    • Azabibabaza ntashiti, ahereye kuri Prezida wa Repubulika

  • None se babahaye amarobine aho kuvona ibirohwa bya Nyabarongo. Mbega akaga. Umuryango we wihangane

  • Uyu mubyeyi aruhukire mu mahoro. Azize kutagezwaho amazi meza na wasac.

    Uzatsinda amatora ya Perezida azagire icye ikibazo cy’abanyarwanda bakiyoboka imigezi n’ibishanga bagiye kuvoma amazi kuko WASAC yo ibyayo byahindutse igipindi gusa gusa! Azite ku kwigisha abaturage guhindura imyumvire maze anabahe imiyoboro y’amazi meza n’uburyo bwo kuyibungabunga.

  • Mpora nibaza icyo aba baturage bazakora NGO iki ikibazo gikemuke bikanyobera. RDB ntibemerera kuba bakoresha imiti izica (ingona) ikindi Leta ntibaha amazi NGO bareke kuvoma Nyabarongo.

    Ikindi njye numva hajyaho n’ikigega gitanga impozamarira Ku miryango ibura abayo bishwe n’inyamaswa.

    Ibi birakabije kabisa. Mageragere ni mu mujyibwa Kigali, biteye nagahinda kumva ko bavoma Nyabarongo.

  • Izi ngona zikwiye kwicwa ntizikomeze kumara abantu. Ntabwo byumvikana ukuntu ngo RDB yaba ishaka ko izo ngona ziticwa. Ubwo se ari ingona ari n’umuntu ni nde uhabwa agaciro???

    Ko iyo umuntu yishe undi nawe bamukatira igihano cyo kwicwa (n’ubwo ubu cyakuweho) cyangwa gufungwa burundu, kuki izo ngona zo zitakwicwa cyangwa ngo bazishyire mu gifungo cya burundu aho zitazongera kurya abantu.

    • urasetsa nonese ko zikamwa amadovize uriya zariye yinjije angahe????numvise ko ari nizo boroye zivuye ahandi ninka za ntare zo mu kagera ariko nibe nazo zirarinzwe kandi ingona n’inyamaswa mbi cyane.hababaje rubanda abo muri RDB se bahurira he n’ingona iyaba ari abana babo bahavoma biba byarakemutse.

  • Ikibazo cy’amazi cyagombaga gushakirwa umuti kuburyo bwihuse kuko utariwe n’ingona azazira microbe nk’abavoma mu mibande n’abacukura ibyobo bakagurisha amazi mabi. Abaturage nta hitamo baba bafite kuko aya WASAC n’aho bashyize imiyoboro cg amavomo, adakunda kuboneka. Urugero rwa Gikondo Nyenyeri, Rebero ugana n’aho Mageragere.
    Umuryango we wihangane.

  • Ariko se iterambere ritagira amazi ni terambere nyabaki?

  • Imana imwakire. Abe bihangana Nyagasani abakomeze. Icyo nsobanuza ni iki baraba bamujyana kwa muganga ngo barebe icyamwishe kubera iki kandi kizwi? Si ingona yamwishe se baraba basuzuma iki?

  • imana imuhe iruhuko ridashira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish