Digiqole ad

Mme J.Kagame ati “umwana natozwe imyitwarire myiza no kubaha”

 Mme J.Kagame  ati “umwana natozwe imyitwarire myiza no kubaha”

Mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwana w’umwana w’Umunyafurika wahujwe n’umunsi wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana wabereye mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa 18 Kamena, Madamu Jeannette Kagame yasabye ababyeyi kwita ku bana bose nk’ababo babarinda icyahungabanya imikurire yabo.

Madamu Jeannette Kagame yahaye abana ibinini by'inzoka
Madamu Jeannette Kagame yahaye abana ibinini by’inzoka

Mu karere ka Nyagatare hizihirijwe uyu munsi, muri iki gihembwe cy’amashuri, abana 24 092 basubijwe mu ishuri, mu gihe abakuwe mu buzima bwo mu mihanda ari  693, muri bo abangana na 578 bamaze gusubizwa mu miryango bari basanzwe barererwamo.

Jeannette Kagame avuga ko kuva kera umwana yahabwaga agaciro gakomeye kuva akiri muto, aho yifashishije imigani migufi ibigarukaho, nka  “ umwana ni umutware”, avuga ko umwana wese aba akwiye kurererwa  mu muryango kandi neza.

Agendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwka igira iti “ uburere bw’umwana n’umusingi w’ejo heza h’umwana”, Jeannette Kagame yavuze ko iyi nsanganyamatsiko yibutsa ababyeyi inshingano zabo ku bana babo n’abandi bose muri rusange.

Jeannette Kagame yavuze ko mu Rwanda hari intambwe yatewe mu guha agaciro abana nko kurengera abana hagendewe kuri politiki n’amategeko biha amahirwe abana bose guhabwa uburere bunoze

Ati ” Ubundi ijambo uburere ni rigari, risobanuye icyo umuntu ahabwa mu buzima kuva yonswa, bakinamutwite kugira ngo bimubere impamba azavemo umuntu wuzuye, ikanamufasha kugira uko yitwara.”

Yongeraho ati “ Uburere butozwa umwana akivuka agahabwa ibyangombwa byose, byaba imirire myiza , gutozwa imico myiza,  kugira isuku, bituma agira ubuzima bwiza bigatuma atsinda neza mu ishuri, kumutoza imyitwarire myiza no kubaha …”

Mme Jeannette Kagame yibukije ababyeyi ko uburere bw’ibanze ari bo bagomba kubutanga bityo inshingano za Leta zikazaza zifite aho zihera

Yanavuze ko abarezi birirwana n’abana ku ishuri bafite inshingano zikomeye ku burere bw’umwana, abasaba kubayobora mu nzira nziza izabageza aheza.

 

Uhagarariye UN ngo kuvukira mu Rwanda ni amahirwe…

Lamin Manneh uhagarariye UN mu Rwanda yashimiye Perezida Paul Kagame n’umufasha we ku ruhare bagize mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana, no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Lamin Manneh yibukije abari bitabiriye uyu muhango ko bagize amahirwe kuko bavukiye mu gihugu kiyobowe n’umuperezida wubahiriza akanashishikariza abandi kubaha uburenganzira bw’abana n’abandi banyagihugu.

Yagize ati ” mwa bana mwe muraha, mufite amahirwe, mufite umuyobozi ukunda igihugu, ukunda abakirimo,  igihe cyose aharanira kuzamura uburere bw’abana n’Abanyarwanda. »

Muri uyu muhango, abana 200 bahawe ibikoresho by’ishuri, naho umubyeyi umwe muri buri kagari ahemberwa gutanga inyigisho zubaka.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Mbega insanganyamatsiko? Ngo “….uburere bw’umwana n’umusingi…” cg mwari kwandika: “…uburere bw’umwana ni umusingi ….”? Ikinyarwanda kigeze aharindimuka pe!!! Rero n’Inteko y’igihugu y’ururimi n’umuco yaragitobatobye, ntacyo tukiramira!!

  • Uyu mu mama agomba kuba akunda abana pee. Message atanga zirasobanutse rwose. Jye na mwisabira ikintu kimwe. Hari ibintu bisa nibigenda buhoro muri iki gihugu cyangwa se bisa naho byananiranye; abana bo mu muhanda. Jye mbona uyu mu mama afatanije nabo bakorana yabahwitura hakajyaho ingamba zo gufasha abana bose kuva mu muhanda bakagana ishuri,abandi bakajya kwiga imyuga itandukanye mu bigo byashyirwaho hirya no hino mu mijyi cyane cyane KIGALI, HUYE, NYANZA, RUBAVU, MUSANZE, na RWAMAGANA.

    • Uyu mu Mama rwose uwamuha kuyobora Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yashobora guhangana na kiriya kibazo cy’abana bo mu muhanda. Aramutse ahuye na bariya bana akabaganiriza, ndizera ko nta numwe muri bo waba yumvise impanuro ye, watinyuka kongera gusubira mu muhanda.

  • Umubyeyi iteka ryose arigaragaza, uburyo yita ku bana, akabarinda icyo aricyo cyose cyabahungabanya. Duterwa ishema no kuba tugufute nk’umubyeyi nyakubahwa Jeanette Kagame. Ujye ukomeza uduhere abana uburere, n’ubuzima buzira umuze. Turakwishimira cyaneee

  • uri umubyeyi bigaragarira amaso yaburi wese uko wita kuri buri mwana wese w’umunyarwanda, nukuri abanyarwanda ntitwabona icyo twikwitura mubyeyi mwiza, kwita kumwana w’umunyarwanda wabigize intego , ibi byagakwiye kubera buri mubyeyi aho ari hose isomo rikomeye cyane

  • Kuki adatanga amazi meza ahubwo agatanga ibinini bivura indwara ziterwa no kutagira amazi meza ? Ni ukubera iki arimo avura symptoms aho kuvura indwara nyirizina ?

    • amzi meza aratangwa mu gihugu hose, ibi byose ntibyakorerwa iycarimwe , uko waba ukize kose , ibintu byose bisaba igihe, kandi ni zo ndwara uriho uvuga ziravurwa umunsi ku munsi , aratanga inkiko hano cyeretse niba utazi gukingira icyo aicyo

      • Nta rukingo rw’inzoka zo munda rubaho, biriya binini bivura inzoka gusa’ Urukingo rwazo ni amazi meza, nabo ibinini byungura uruganda rubikora hamwe n’ukora business yo kubirangura akabibesheshya abo bana.

  • None se koafite byinshi ko ntarumva hari umwana w’imfubyi yafashe ngo amurerane nabe?

    • @Umurerwa, ubizi gute?

    • ibyo singombwa ko abibwira isi yose afite abana benshi afasha buri kimwe kandi ni benshi kurusha uko ubitekereza, ni umubyeyi benshi bariho baramushima ku buntu agirira umwana w’umunyarwanda, benshi bamuvuga imyato, naho wowe uba ushaka ko anakubwira nibyo yarariye ? humhumhu, uyu mubyeyi turamushima kui byinshi amaze kugeza kubana babanyarwanda kandi ko ahora araje ishinge ni imibereho myiza yabo

Comments are closed.

en_USEnglish