Digiqole ad

Madagascar: Minisitiri w’Intebe yeguye ku bw’inyungu z’igihugu

 Madagascar: Minisitiri w’Intebe yeguye ku bw’inyungu z’igihugu

Minisitiri w’Intebe w’ikirwa cya Madagascar, Olivier Mahafaly Solonandrasana yeguye ku mirimo ye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imvururu za politiki zishobora kubangamira amatora azaba muri uyu mwaka.

Minisitiri w’Intebe w’ikirwa cya Madagascar, Olivier Mahafaly Solonandrasana yeguye ku neza y’igihugu

Mu kwezi gushize Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwategetse Perezida Hery Rajaonarimampianina gushyiraho Guverinoma nshya irimo Minisitiri w’Intebe ushyigikiwe n’amashyaka yose.
Ibi ntabwo byari byashyizwe mu bikorwa ariko kuba Minisitiri w’Intebe Olivier Mahafaly yegeye ni intambwe nziza.
Mu cyumweru gishize ingabo z’igihugu binyuze mu iwji rya Minisitiri w’Ingabo, Beni Xavier Rasolofonirina yaburiye abanyepolitiki ko nihatagira igikorwa binjira mu kibazo bagashaka igisubizo.
Hari impungenge ko imyigaragambyo imaze igihe muri iki gihugu ishobora kuganisha ku bibazo bikomeye bya politiki nk’ibyaranze Madagascar mu 2009 bikagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
Madagascar kuva yabona ubwigenge ibuhawe n’Ubufaransa mu 1960, iki gihugu kiri mu Nyanja y’Ubuhinde nticyahwemye kugira imvururu za politiki ndetse rimwe na rimwe zikavamo guhirika ubutegetsi, amakimbirane n’imvururu zishingiye ku kutemera ibyavuye mu matora.
BBC
UM– USEKE.RW

en_USEnglish