Perezida Andry Rajoerina yarusimbutse
Perezida Andry Rajoelina wa Madagascal yasimbutse Igisasu cyo mu bwoko bwa bombe nicyo yari yatezwe muri iri joro ryo kuwa kane rishyira ku wa Gatanu, iki gisasu cyikaba cyari cyatezwe imodoka ye y’ivatiri nkuko bitagazwa na bamwe mu bayobozi b’iki gihugu.
Ibiro ntaramakuru Reuters dukesha iyi nkuru bivugako ko ibi bitangazwa na Lt. Col. Fidimalala Rafaliarison umwe mu barinda umutekano wa Rajoelina mu biganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho yavuze ko, iri turika ry’iki gisasu ryanyuze mu nzira perezida Andry Rajoelina yakundaga kunyuramo maze nticyagira uwo gihitana mu modoka yarimo .
Imodoka ndetse na amaburende zari ziherekeje umukuru w’igihugu Rajolina ntizahagaze kandi zikaba zangiritse nkuko iri ibitangazwa n’umwe mu ba ofisiye b’ingabo zishinzwe kumurinda. Nyuma y’ibi bitero byibasiye uyu mukuru w’igihugu ibindi bisasu bibiri harimo igifite umugozi wa metero 15 nabyo we byavumbuwe aho byari bitezwe mbere y’uko bigira uwo bihitana .
Minisitiri w’intebe Camille Vitala, yagize ati: ‘birashoboka ko ibi bisasu byari bigamije guhitana umukuru w’igihugu cyangwa se bikaba ari iby’iterabwoba, gusa uko byagenda kose iperereza rizashyira ahagaragara ukuri kwabyo.
Mu kwezi kwa cyenda 2009, Ibisasu nk’ibi bikaba byaratezwe perezida Andry Rajoelina, uri ku butegetsi guhere mu kwezi kwa Werurwe 2009. Rajoelina yabaye perezida wa Madagascal nyuma yo guhirika ku butegetsi uwari perezida Marc Ravalomanana,abishijwemo na bamwe mu ngabo z’ iki gihugu zigometse ku butegetsi bwe.
Jonas MUHAWENIMANA
Umuseke.com