Digiqole ad

Lt Bugingo yitabye Imana bitunguranye i Darfur muri Sudan

Lieutenant Fidel Bugingo umusirikare w’u Rwanda wari mu ngabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudan mu ntara ya Darfur yitabye Imana azize urupfu rutunguranye kuwa 05 Kanama 2013.

nyakwigendera Lt Bugingo yazize urupfu rutunguranye/photo Internet

nyakwigendera Lt Bugingo yazize urupfu rutunguranye/photo Internet

Amakuru atangazwa na Umuryango.com aravuga ko Lt Bugingo yabarizwaga muri 105bn yakoreraga El Fashel yitabye Imana avuye mu kazi mu buryo butunguranye cyane.

Umwe mubo babanaga yagize ati :” Bugingo yavuye mu kazi k’irondo rya gisirikali (Patrol), avanamo imyenda, yambara kambambili ngo yoge, atarajya no koga yahise yikubita hasi bamuterura yumye (yamaze kwitaba Imana)”.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda , Brig Gen Joseph Nzabamwita yatangaje ko nta kibazo Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa UN muri Darfour zifite kandi ko Lt Bugingo yazize urupfu rusanzwe.

Brig gen Nabamwita yavuze ko ikigiye gukorwa ari ukwita ku muryango we usigaye.

Hari amakuru avuga ko aba basirikare bakora akazi kenshi cyane nubwo bagira umwanya uhagije wo kuruhuka.

Kugeza ubu nta kiratangazwa ku cyaba cyahitanye Lieutenant Bugingo kuko nta kiratangazwa n’abaganga ku rupfu rwe.

Bugingo abaye umusirikali wa gatatu w’u Rwanda uri muri UNAMID uzize urupfu rutunguranye kuva mu mezi atandatu ashize.

akurikiye Pte Callixte Rwagasore wo muri batayo ya gatandatu ikorera Tawilla witabye Imana mu kwezi kwa kabili uyu mwaka na Cpl Nsengiyumva Joseph wo muri batayo ya 53 ikorere Zalingei witabye Imana mu kwezi gushize kwa kalindwi.

Ibyo kuzana umurambo wa nyakwigendera mu gihugu cye bizamenyekana nyuma.

Imana imuhe iruhuko ridashira

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Reka tubwire uwo muryango ngo Imana ibakomeze.

  • intwari n’ihesha ishema umuryango
    nk’umunyarwanda tuguhaye icyubahiro cyawe!

  • Nibamupime barebe niba nawe mutamuroze, ntitukibizera

  • Umuryango wagize ibyago mwihangane kandi imana imwakire mubayo

  • Ni uko rutamenyerwa rwo gatsindwa, naho ubundi inzira ya twese ni imwe.Umuryango n’inshuti mwihangane kandi imana imwakire mu bayo.

  • Muhirwa?? ni bande mutizera ? ubwo wowe rero uruwo kwizerwa rero ?    

  • Imana imuhe iruhuko ridashira natwe abasize nti tuzamutenguha ikivi a size tu zagisoza

Comments are closed.

en_USEnglish