Digiqole ad

Rwanda Day LIVE: Nta na rimwe u Rwanda rwigeze ruba ruto ku banyarwanda

 Rwanda Day LIVE: Nta na rimwe u Rwanda rwigeze ruba ruto ku banyarwanda

Perezida Kagame ati “nimwe (abanyarwanda) mukwiye guhitamo uko mushaka ko u Rwanda rubaho”

Perezida Kagame ageza ijambo rye ku bitabiriye Rwanda Day i Amsterdam kuri uyu wa gatandatu, yavuze ko abanyarwanda bose ndetse n’ababa mu mahanga igihugu cyabo kibazirikana kandi gikeneye umusanzu wabo mu kubaka igihugu, ndetse avuga ko n’abari mu mahanga badashyigikiye inzira u Rwanda rufite uyu munsi nabo bahawe ikaze mu Rwanda kuko ngo u Rwanda rutigeze ruba ruto ku banyarwanda bashaka kubaka igihugu.

18h10 PM: Perezida Paul Kagame ageze ahabera ihuriro rya Rwanda Day, yakiriwe n’imbaga nini y’abanyarwanda bakoraniye muri Rwanda Day.

Yakirijwe kandi indirimbo y’igihugu yaririmbwe na Intore Massamba afatanyije n’abari muri iki cyumba bose.

Perezida Kagame yagaragaje ibyishimo byinshi mu kuramutsa iyi mbaga yaje kumwakira.

IMG_0182
Abanyarwanda baramutsa Perezida Paul Kagame wari ugeze muri iki cyumba
IMG_0185
Nawe yabaramukanyije ibyishimo byinshi
Mu gihe cyo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, Perezida Kagame hamwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi Jean Pierre Karabaranga
Mu gihe cyo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, Perezida Kagame hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Jean Pierre Karabaranga

18h15: Josephine Uwambayinkindi uhagarariye Diaspora y’u Rwanda mu burayi yahise ahabwa ijambo ashimira cyane Perezida Kagame umwanya aha abanyarwanda bose ndetse n’ababa mu mahanga kure.

Yavuze ko abanyarwanda baba mu mahanga bafite ishyaka ryo kugira icyo bakora mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Ashimira cyane umubano mwiza u Rwanda rufitanye n’amahanga ngo kuko bo nk’ababa mu mahanga babifitiye ubuhamya bukomeye bitewe n’uko bafatwa.

18h15: Sophia Nzayisenga niwe uhawe umwanya ngo aririmbe maze aririmba inanga avugamo bimwe mu byo u Rwanda rumaze kugeraho.

Sophia Nzayisenga akirigita inanga anaririmba imbere ya Perezida Kagame
Sophia Nzayisenga akirigita inanga anaririmba imbere ya Perezida Kagame

18h3oh: Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga avuze ijambo riha ikaze Perezida Kagame

18h35PM: Ijambo rya Perezida Kagame

Perezida Kagame yatangiye ashima cyane abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day kuko ngo ari ubwitange bukomeye kandi ari ikimenyetso ko bashaka kubaka igihugu cyabo.

Mu rugendo rw’iterambere , Perezida Kagame yatanze urugero avuga ko igihugu cy’Ubuholandi bateraniyemo ari igihugu kitari kinini ariko ubu kiri mu bya mbere biteye imbere ku isi.Ibi ngo no ku Rwanda birashoboka.

Yavuze ko isi ya none ubu iba ifite uko ishaka ko umuntu abaho, cyane cyane iyo ibona ibifitemo inyungu. Avuga ko u Rwanda na Africa bikwiye guhitamo uko bikwiye kubaho aho guhitirwamo uko bikwiye kubaho.

Ati “Mu gihe umuntu aguhitiramo uko ukwiye kubaho twazakomeza kubaho gutya mu bibazo. Abanyarwanda nimwe mukwiye guhitamo uko mushaka kubaho ntihagire ubahitiramo uko ashaka ko mubaho.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe nini mu myaka 21 gusa ishize, yavuze ko hari imihigo irenga 20 u Rwanda ubu rufite ku rwego rw’isi, avuga ko ibi ari ukuri kandi ukuri kwivugira.

Avuga ko nko mu kugabanya impfu z’abana ubu u Rwanda mu mibare rufite umuhigo ku isi, mu gushyira abana mu ishuri bakiga ni urwa mbere muri Africa,  mu guha umugore ijambo, mu mutekano n’ibindi u Rwanda rufitemo imihigo.

Ati “Ibi si ubushakashatsi bwanjye, ni ibintu byanditswe byakozweho ubushakatsi n’abandi, iyo bijya kuba ari ibyanjye mwari kuba muvuga muti ubundi se yavuga iki kindi. Ibi rero ni ikigaragaza aho dushaka kugana ko hashoboka.”

Avuga ko nubwo hari abagenda bavuga ko bahunze igihugu kidafite demokarasi, ariko ibikorwa n’iterambere u Rwanda rugenda rugeraho bizabahinyuza n’aho bahungiye bakabibona.

 Perezida Kagame yongeye kwibutsa buri munyarwanda mu baba hanze ko buri gihe bagomba kuzirikana aho baturutse, bakagira ibyo batekereza byahateza imbere.

Perezida Kagame ati "nimwe (abanyarwanda) mukwiye guhitamo uko mushaka ko u Rwanda rubaho"
Perezida Kagame ati “nimwe (abanyarwanda) mukwiye guhitamo uko mushaka ko u Rwanda rubaho”

Perezida Kagame yavuze ko nta gihugu na kimwe cyatezwa imbere n’ikinyoma, kandi u Rwanda rwifuza ko buri munyarwanda ndetse n’abamagana ibikorwa n’u Rwanda kandi ari abanyarwanda bahawe ikaze mu Rwanda mu gihe ibyo babivuyemo bagataha bakubaka igihugu.

Ati “Nta na rimwe u Rwanda rwigeze ruba ruto ku banyarwanda, bariya bari ku muhanda bavuza amafirimbi nibabirangiza nabo bahawe ikaze mu Rwanda tubakire.”

Asoza ijambo rye, yongeye gusaba akomeje urubyiruko guhaguruka bakagira intego, ikinyabupfura n’ubushake bwo kubaka igihugu kuko ngo ari bo bazabazwa u Rwanda mu gihe kiri imbere.

Nyuma y’ijambo rye yakiriye ibibazo n’ibitekerezo by’abantu batandukanye bitabiriye iri huriro rya RwandaDay.

 

20h30PM: Nyuma y’ibiganiro, ibibazo, ibitekerezo byamaze umwanya urambuye hagati ya Perezida Kagame n’abanyarwanda baje muri Rwanda Day, Perezida Kagame ashimiye abitabiriye Rwanda Day baramusezera nabo batangira gutaha.

Ifoto ya Perezida Kagame asohoka ahaberaga Rwanda Day, yagendaga aramutsa abantu bishimye nawe abishimiye cyane
Ifoto ya Perezida Kagame asohoka ahaberaga Rwanda Day, yagendaga aramutsa abantu bishimye nawe abishimiye cyane

UM– USEK.RW

17 Comments

  • Biramara umunsi umwe?ababizi lunsubize.

  • Ntagaciro bigifite byarangiye nkurupfu rwa Rwigara cyangwa inzu ye ngo Rwanda day turakàbonye mu Rwanda bajye batubwiza ukuri ko Kigali ariyo yateye imbere None se hano iwacu mu Nngororero twambuka ikiraro baduhetse mu mu gongo nticyabaniniye kugikora ngo twateye imbere daaa imyaka @20 YOse nta muhanda nako twe nari nibagiwe nibutse abo turi bo twe nta bwiza bwigihugu ttubona

    • Don’t worry per now

  • Mbonye Rushyashya.net iri kubeshya ko ndayizeye wa radio itahuka yatswe ibikoresho bye by’akazi. Bazabeshye abahinde! Ahubwo yahuruje polisi ihageze ajya kuyibwira akari imurori ko Amsterdam intore zahateje akaduruvayo. Brovo Serge!

    • BASHATSE GUTERA AKAVUYO NTIBYASHOBOKA….BAMBURA UMUNYAMAKURU SERGE TELEPHONE WHICH IS NOSENSE….. IBI BITWEREKA IBIBERA MU RWANDA KUBATAVUGA RUMWE NA GOVT.

      • Abantu batari bamenya ko kwigaragambya abantu babifitiye uburenganzira.Ubuse nibavugako abanyarwanda baza guhungabanya umutekano wi mpunzi hanze yimbibi zu Rwanda noneho bazavuga ngo barababeshyera?

  • @John Kabayiza: Taha ujye gufasha guteza imbere Ngororero ureke kuvuga ubusa!

  • Niko Kabayiza, umuhanda wa kaburimbo ugera Rambura ko Habyarimana atawubakoreye ? Ubu ntawo mufite wa ndashima we??

  • Ibigarasha mutuze, mwatsinzwe uruhenu!

  • Way-to- Capital Investments

    Buri mushoramari aba akyeneye updtaes zaho ya shora business ye.

    Gukora marketing yigihugu kyacyu ni economic goal nyayo ” Rwanda Day ” ni product ifatika izahoreho buri mwaka buri century.

  • Ibigarashya nindashimwa. Nibarekere aho batahe. Habuze ubwenge gusa iyaba baba babufite bava mu bitafite umumaro bakaza kubaka igihugu cyabo. Abazungu bibigarasha nkabo barababesha. Nabo barareba bakabatwenga. Subirofa nkibyo mukora cangwa muvuga. Bo bamanuka i Kigali bakirebera bakumirwa gusa. Ndashimira cyane ijambo nyakubahwa President PK yababwiye ati: nibarangiza ibyo barimwo bàkaca ubwenge bakumva bataha kubaka igihugu cyabo ni Karibu iwabo. Imana ihore imuha ubwenge. Uwo niwe President rwabuze. Arakahorana iimbabazi ni mpuhwe. Vive le Rwnda vive Kagame.

    • Umuseke mwaduhaye video koko ko tubemera

  • ariko disi jyewe abo ngo baba bavuza amafirimbi harubwo nibaza wenda ko bafite nkikibazo cyo kutamenya ibibera murwanda.mujye mubasobanurire wenda nibageraho bazasobanukirwa, cyangwa se basi bajye babaza abazungu baza murwanda.
    ndagirango mbabwire ko murwanda abaturage bafite uburenganzira burusha nubwo bo bafite muburayi, kuko birigaragaza ntamunyarwanda utabona uburenganzira bwe keretse bamwe bokamwe no gusenya kandi abo bo tuzabarwanya mpaka

  • Rwanda day!!! Zamutugezaho akayabo kamafranga, mugihe harabaturage barikwicwa ninzara nubukene. kuberiki se bitabera muri africa/ asia?

  • Ndabona mu bitangazamakuru byo mu Buholandi basobanura uko Serge Ndayizeye yahohotewe.

  • @Rose: Kuko diaspora y’abanyarwanda benshi iba mu Burayi na America ya ruguru. Ikindi: uzi amafaranga diaspora yohereza mu Rwanda buri mwaka n’akamaro ifite uko kangana ? Ubwo ubona abayitegura ari abasazi se ? Ikindi: ninde wakubwiye ko kuba uba mu Rwanda biguha uburenganzira buruta ubw’abanyarwanda batarubamo ku buryo kubitaho ubibonamo guta amafaranga ?

  • TURIFUZA RWANDA DAY NO MU RWANDA, ubwo aho yabera minisiteri zibishinzwe zabyumvikanaho noneho abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda tugasangira ibyo bihora bibera mu mahanga kandi ali ibyacu twese.
    IMANA IBAHE UMUGISHA UTAGABANYIJE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish