Digiqole ad

Liga Muçulmana de Maputo yaba yifuza Olivier Kwizera

Francisco Miocha umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Liga Muçulmana yo muri Mozambique yatangarije Umuseke kuri uyu wa 27 Gashyantare 2015 ko ikipe ye yashimye cyane imikinire ya Olivier Kwizera, umuzamu w’ikipe ya APR FC, ndetse ubu ngo ishaka uko yazamugura.

Imikinire ye ngo yanyuze abayobozi b'ikipe y'i Maputo muri Mozambique
Imikinire ye ngo yanyuze abayobozi b’ikipe y’i Maputo muri Mozambique

Uyu mukinnyi uri kumwe na bagenzi be bageze i Kigali aho baje gukina umukino wo kwishyura n’ikipe ya APR FC avuga ko abayobozi b’iyi kipe bemeye uburyo uyu munyezamu wa APR FC yitwaye ku mukino ubanza i Maputo aho ngo yavanyemo imipira myinshi ikomeye bigatuma umukino urangira ari ubusa ku busa.

Olivier Kwizera w’imyaka 20 yatangiye kwigaragaza cyane muri APR FC nyuma y’imvune ya Jean Claude Ndoli wamaze igihe kinini ari we muzamu wa mbere wa APR FC.

Biteganyijwe uyu musore ari nawe uzaba ari mu izamu rya APR FC ku mukino wo kwishyura mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions Ligue) uzaba kuri uyu wa gatandatu kuri stade Amahoro i Remera.

Liga Muçulmana de Maputo ikipe imwe mu zikize cyane muri Mozambique isanganywe abanyezamu babiri; Nelinho ubanzamo kenshi na Milagre.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ibi n’ibyo bita mind game. Baragira ngo abe destabilisé mu mutwe ntakine neza. Umuseke mwirinde gutiza iyi kipe umurindi. Umukinnyi ntabwo ari umuvugizi wikipe.

  • Ese afite imyaka 20 koko? Ko numvise ko papa we yitabye Imana mbere ya genocide

    • good question! hari uwo bigeze kubaza imyaka ye ati: Iya FIFA ni 23 ariko iya Civile ni 26

  • Ariko hari ikintu cyanyobeye. Abakinnyi n’abakobwa bo mu Rwanda imyaka yabo iabwa ite?
    Numvise ko uyu Olivier Kwizera ngo ari umuhungu wa Gasasira soso Mado. Uyu Soso yabaye umuririmbyi n’umucuranzi w’igihangange cyane mu Rwanda yitabye imana mbere ya 1994 none ngo umungu yasize abyate afite 20 years kandi hashize 21 years yitabye imana??
    Mperutse kuganira n’umukobwa wahataniraga ikamba rya miss Rwanda. Ambwira ko ababyeyi be bitabye imana hashize ukwezi avutse. Nyuma aza no kunyereka abamukurikira babiri bavukana mu nda imwe!! Narumiwe ndaceceka.

Comments are closed.

en_USEnglish