Libye:Imirwano ikaze mu mujyi Ras Lanouf
Nkuko byatangajwe n’ibitaro byo mu mugi wa Ras Lanouf, abantu bagera kuri bane bahasize ubuzima, abandi bagera 35 barakomereka, mu mirwano ikaze yashyamiranyije abashyigikiye perezida colonel Mouammar Kadhafi ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamusaba ko yava ku butegetsi.
Izi mpande zombi zitavuga rumwe, zose zikaba zohereje intumwa zibahagarariye I Burayi ku bw’iki kibazo. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakaba bashaka kumvisha umuryango w’ubumwe bw’iburayi ndetse na OTAN gushyiraho gahunda yo gukoresha inzira y’ikirere mu guhangana na Kadhafi.
Hagati aho ariko mu gitondo cyo kuwa kane, I Bruxelles mu gihugu cy’ububiligi hateraniye inama y’abaminisitiri b’I Burayi b’ububanye n’amahanga, biga kuri iki kibazo cya Libya.
Gusa ngo aba baminisitiri bagaragaje ingufu nke muri iki kibazo cya Libya, bikaba byatumye Kadhafi yongera kwigarurira umugi wa Zawiyah, umugi uherereye hafi ya Tripoli, umurwa mukuru wa Libya.
Kuva mu gitondo cyo kuwa kane, Kadhafi n’abamushyigikiye bakaba bakomeje kugaba ibitero mu mugi wa Ras Lanouf, umuhungu we akaba yatangarije ko we na se badateze kurekura Libya.
Nyuma yo kongera kwisubiza Zawiyah, Kadhafi akaba ashaka no kwigarurira umugi wa Ras Lanouf ukungahaye kuri petrole.
Umva umuhungu wa Ghaddafi, Salif Al Islam
Ferdinand Uwimana
Umuseke.com