Digiqole ad

Libya: Umunyamakuru yishwe.

Libye hiciwe umunyamakuru ufata amafoto wa televiziyo ‘Al-Jezira

Umunyamakuru ufata amafoto wa television Al-Jezira yiciwe mu gitero hafi y’umujyi wa Benghazi, agace kari mu maboko y’abigometse ku butegetsi bwa Ghaddafi, i burasirazuba bwa Libiya nkuko byatangajwe n’itangazo ryanyuze kuri satelite y ‘i Katari y’iyi televiziyo.

«Ali Hassan Al Jaber yicwe mu gihe abo bari kumwe batunguwe n’igitero cyabaguye gitumo mu gace k’ahitwa Hawari hafi y’umujyi wa Benghazi», nkuko bitangazwa n’iyi televiziyo.

Ni ubwa mbere havuzwe iyicwa ry’abakorera ibinyamakuru by’amahanga guhera izi mvururu z’abigometse kuri Ghaddafi zatangira hari kuya 15 Gashyantare 2011.

Kuri uyi wa kane, umunyamakuru wo mu gihugu cya Brezili ‘O Estado de Sao Paulo akaba yararekuwe nyuma y’iminsi umunani ashimutswe. Naho undi munyamakuru Ghaith Abdul-Ahad ukorera ikinyamakuru cy’ Abongereza The Guardian, watemberaga hamwe n’ Estado akaba yari akiri mu maboko y’ ingabo zicunga umutekano za Libiya nkuko bitangazwa n’umukoresha we. Tariki ya 10 Gashyantare abanyamakuru 3 ba BBC nabo bakaba barakubitwa bikomeye ndetse baranatotezwa amasaha agera kuri 20 bari mu maboko y’igisirikare na polisi cyo ku ruhande rushyigikiye Kadhafi.

Jonas Muhawenimana
Umuseke.com

 

 

 

4 Comments

  • sha burya akazi k’ubunyamakuru ni danger!

    • eeeh ndabona mu barabu bitoroshye

  • Birababaje umuntu kuzira akazi akora, hagomba uburyo bukomeye bwokurinda abanyamakuru.

  • imana imuhe iruhuko ridashira

Comments are closed.

en_USEnglish