Digiqole ad

Libya: Saif al-Islam, umuhungu wa Gaddafi yarekuwe

 Libya: Saif al-Islam, umuhungu wa Gaddafi yarekuwe

Saif al-Islam yari amaze imyaka 6 afunze.

Saif al-Islam Gaddafi, umuhungu wa kabiri w’uwaari umuyobozi wa Libya Col Muammar Gaddafi yarekuwe biturutse ku mbabazi, gusa ngo hari impungenge ko bigiye kongera ibibazo by’umutekano mucye uri muri Libya.

Saif al-Islam yari amaze imyaka 6 afunze.
Saif al-Islam yari amaze imyaka 6 afunze.

Saif al-Islam yari amaze imyaka itandatu afungiye mu mujyi wa Zintan nyuma yo gufatwa n’inyeshyamba tariki 19 Ugushyingo 2011 ubwo yageragezaga guhungira muri Niger.

Amakuru y’uko Batayo (Battalion) izwi nka ‘Abu Bakr al-Siddiq’ yaba yarekuye Saif al-Islam yatangajwe kuwa gatanu ariko ntiyerekwa abaturage.
Gusa BBC dukesha iyi nkuru ifite aravuga ko ashobora kuba ubu aherereye mu gace kitwa Tobruk gaherereye mu Burasirazuba bwa Libya.

Umunyamategeko wa Saif al-Islam witwa Khaled al-Zaidi nawe yemeje ko Saif yarekuwe ariko ntiyatangaza umujyi aherereyemo ku mpamvu z’umutekano we.

Batayo ya ‘Abu Bakr al-Siddiq’ yavuze ko yarekuye Saif igendeye ku busabe bwa Guverinoma y’agateganyo.
Ni nyuma y’uko Guverinoma y’agateganyo ubu ikorera mu Burasirazuba bwa Libya ihaye imbabazi Saif al-Islam.

Gusa n’ubwo yarekuwe, muri Nyakanga 2015, Urukiko Tripoli mu Burengerazuba bwa Libya hakorera indi Guverinoma ishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye rwakatiye Saif al-Islam igihano cy’Urupfu adahari.

Kuva mu 2011, Saif al-Islam Gaddafi kandi arashanwa n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rumushinja ibyaha byibasiye inyoko muntu ngo yakoze mu gihe Se Gaddafi yageragezaga kuburizamo ibitero by’inyeshyamba.

Saif al-Islam w’imyaka 44 ngo Se Gaddafi yamubonaga nk’uzamusimbura, dore ko yamufashaga cyane muri Politike cyane cyane mu mubano hagati ya Gaddafi n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi.

Gusa, irekurwa rye nanone ngo ryateye impungenge ko rishobora kurushaho gukongeza ibibazo by’umutekano mucye muri Libya.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Africa will still be Africa.

    Sinumva icyo umuhungu wa Gaddafi azira kabisa.

    • Ngewe kugeza ubu sindamenya icyo uyumuhungu wa Gaddafi azira mugihe kwisi twumvako icyahacy’umuntu ari gatozi keretse nibabamuzizaza se ariko nabyo ntagobyumvikana ukuntu umuntuyazira icyaha
      Kitaricye

  • Nagaruke Wenda yazongera agasubiza Libye kumurongo akayikiza igisuzuguriro

  • harya Bush W. nta byaha by`intambara bakoze? ese kuki aban babo batatawe muri yombi cg bo ubwabo? Afrika ikwiye gukura igasobanukirwa n`icyo cyitwa ONU, URUKIKO MPUZAMAHANGA (aytahe?) MPANABYAHA (ibihe? bya nde?)!! Barabashuka ngo barabafasha kugariura amahoro mu bihugu byanyu, nyamara ari uburyo bwo kubaryanisha no kubaneka ngo babone uko babicamo benshi muri mwe b`ingirakamaro.

Comments are closed.

en_USEnglish