Digiqole ad

Libya-Missiles zashenye inzu ya Gaddafi

Gaddafi siwe ugambiriwe n’ibitero

Muri iki gitondo missile yatewe n’indege z’abishyizehamwe mu kurwanya Gaddafi, yashenye imwe mu nzu i Tripoli yari izingiro ry’ibitero n’amabwiriza (command centre) y’abashyigikiye Gaddafi nkuko BBC ibyemeza.

Ibihugu nka Leta z’unze ubumwe z’amerika, Ubwongereza, Ubufaransa n’ibindi bikomeje kurasa ku ngabo n’ibirindiro by’abashyigikiye Colonel Gaddafi. Umwe mu Bayobozi b’ingabo za Amerika yatangaje ko ibitero byabo bitagambiriye ubuzima bwa Gaddafi ubwe, ko ahubwo bagamije kurengera uuzima bw’abantu Gaddafi ashaka kwica.

Naho umwe mu basirikare bakomeye bashyigikiye Gaddafi yatangaje ko ibitero byingabo zishyizehamwe z’amahanga bimaze guhita abasivili 64 nubwo ngo iyo mibare itazwi neza niba ari yo.

Imibare yababa baguye muri iyi nzu ya Gaddafi ngo ntiramenyekana, umunyamakuru wa BBC yatangaje ko yabonye umwotsi mwinshi (Ikimenyetso cyo kuba harashwe) ahitwa Bab al-Aziziya hari ibirindiro by’ingabo zirinda Gaddafi ubwe ndetse n’isambu ye ngo akunda gusura cyane.

Ubwanditsi
Umuseke.com

 

3 Comments

  • vraiment ,amerika, france kuki ari ibihugu bikunda kwivanga muri politique yíbindi bihugu.ariko kwa kadafi hashobora kuzavamo intambara yágatatu yísi.thank u umuseke komeza utugezeho amakuru hato tutazacikwa uko iyo ntambara ya gatatu itangiye.

  • PETEROLI IRARIKOZE, IYO URWANDA RUYIGIRA NGO URORE UKUNTU ABAZUNGU BATUGIRA

  • ariko banyarwanda namwe mureba ibbera kuri iyisi mubyukuri mubona abanyamerika na ba fransa atari abanzi bamahoro cyane cyane kukwivanga muri politique yibindi bihugu nawese reba uruhare rwabafaransa muri jenoside yabaye murwanda uribe ukuntu bafashe iyambere mukurwanya umunyaribiya murabona ibyo muri libye byo atari intambara ishobora kuba yagira ingaruka kubanyafrika twese njyewe ndushoboye natera gaddafi inkunga kugirango abashe gutsinga abanzi bamahoro kwisi ok murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish