Digiqole ad

Libya: imyigaragamyo irakomeje.

Abanyalibiya bari mu myigaragambyo noneho baratangazako noneho bagiye guhangana n’abaturage bagishyigikiye Mouammar Kaddafi, ibi bakaba babivuga mu gihe bari kwitegura imirwano ikomeye n’ingabo za  Kaddafi,   nyuma y’uko bigaruriye uburasizuba bw’iki gihugu.

Abigaragambya, nk’uko umunyamakuru wa AFP abivuga, bakoreye imirwano mugace ka Uqayla, mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Bengazi, iri mu maboko y’abigaragambya, berekeza i Brega ahabarizwa ibirombe byinshi bya peteroli muri Libya.

Colonel Bachir Abdelkader, umwe mu bigaragambya mu magambo ye yagize ati : “ Umugambi wacu ni ugukomeza buhoro buhoro twerekeza aho ibirindiro by’abashyigikiye Kaddafi  kugeza ubwo basubiye inyuma, ntidushaka kurwana na bo, turashaka kubereka ko ibyo bakora ataribyo tubinyujije mu nyurabwenge, ariko ni biba ngombwa ko turwana turiteguye .»

Uretse Abdelkader, uvuga atyo umuganga uvura abigaragambya, ubwo yabasengeraga yagize ati : « Ntabwo twazinduwe no kwica, twaje kugirango turwanye ubutegetsi bw’igitugu. Mana tugirire impuhwe, maze uduhe gutsinda. »

Iyi myigaragambyo ikomeje muri Libya, ubu ikaba yiganje mu gace ka Brega  werekeza i Burengerazuba, abayikora bakaba bakomeje kuvugako bazashirwa ari uko colonel  Mouammar Kaddafi akuweho we  n’ubutegetsi bwe kabone n’aho amaraso yakomeza  kumenaka mu gihugu cya Libya.

Solange UMURERWA
Umuseke.com

en_USEnglish