Digiqole ad

Kwigisha ikintu kimwe uwiga imyuga byatuma hasohoka abakozi bashoboye – Hon Bizimana

 Kwigisha ikintu kimwe uwiga imyuga byatuma hasohoka abakozi bashoboye – Hon Bizimana

Hon Senateri Bizimana Evariste/ Archive

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku byakorwa mu guhanga imirimo mu Rwanda cyabereye muri Sena y’u Rwanda, abantu batandukanye batanze ibitekerezo by’icyakorwa kugira ngo haboneke abakozi bashoboye no kuba imirimo yakwiyongera, muri abo Hon. Senateri Bizimana Evariste yavuze ko abiga imyuga bajya bigishwa ikintu kimwe bikabafasha gusohoka mu ishuri bagifitemo ubumenyi buhagije bwabafashwa kugikora neza.

Hon Senateri Bizimana Evariste/ Archive

Iyi nama yarimo inzego zinyuranye, zirimo Sena y’u Rwanda yayiteguye, ba Minisitiri uw’Umurimo, Uwizeye Judith, uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uziel Ndagijimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe imyuga n’ubumenyingiro, Rwamukwaya Olivier, Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Nsengiyumva Fulgence, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Murangwa Yusuf n’abandi.

Nyuma yo kugaragarizwa ko ubushomeri ari 13,2% mu Rwanda hose hagendewe ku buryo bushya bwo kubara abatagira akazi n’inzitizi zikiri mu guhanga imirimo zirimo n’ubumenyi budahagije butangwa mu mashuri yo mu Rwanda, abantu batandukanye batanze ibitekerezo ku cyakorwa.

Hon. Senateri Bizimana Evariste yagize ati “Numva igikwiye gukorwa, mu mashuri makuru yigisha imyuga n’ubumenyingiro (IPRCs) abigamo babe bake kuruta abiga A2 (amashuri yisumbuye), abiga by’igihe gito, amezi atatu, atandatu, umwaka na bo babe benshi kuruta abiga A2, ariko nibajya ku ishuri ujya kwiga kubaza ntibongere kumwigisha imibare kuko si byo akeneye, niba yavuye muri tronc- commun (icyiciro rusange) ashaka umurimo, niba arangije ayisumbuye ashaka umurimo, niba agiye kwiga gusudira nibabimwigishe icyumweru, ukwezi, umwaka urangire ahumeka gusudira.”

Charles Umwarimu muri Kaminuza ya Kigali akaba anashinzwe itumanaho no guhuza iyo Kaminuza n’izindi nzego, avuga ko guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bitari ikawa n’icyayi gusa nk’uko bimenyerewe, na byo bishobora gufasha mu guhanga imirimo no guteza abaturage imbere.

Uyu Mwalimu muri Kaminuza yavuze ko mu Rwanda ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage gikomeye cyane, kikaba ari cyo ngo giteza ibibazo biri mu bukungu atari mu Rwanda gusa n’ahandi ku Isi, ndetse yasabye ko Sena n’izindi nzego bafata ingamba zikomeye kuri iki kibazo kuko mu minsi iri imbere ngo gishobora kuzateza ikibazo.

Minisitiri muri Perezidansi, Tugireyezu Venantia na we wari muri iyi nama yavuze ko hakwiye kurebwa ingano y’imibare y’imishinga yakabyaye imirimo itabasha kugerwaho kugira ngo iyo mirimo yari kuyivamo ntizimirire aho ahubwo hakarebwa icyayikorerwa.

Yavuze ko ikindi gikwiye gukorwa ari uguha ingufu amasosiyete y’imbere mu gihugu amaze kugenda agira intege akabasha kujya ku isoko ryo mu karere u Rwanda rurimo akaba yapiganira imirimo bityo bigaha Abanyarwanda benshi akazi.

Abandi benshi barimo Abadepite bagaragaje ko udukiriro dukwiye kwitabwaho kugira ngo dutange akazi ku bantu benshi cyane abo mu cyiciro cy’urubyiruko.

Minisitiri w’Umurimo, Uwizeye Judith yagaragaje ko hari byinshi byakozwe mu guhanga imirimo ndetse ngo u Rwanda mu buryo bwa ‘administration’ rwesheje umuhigo wo guhanga imirimo 200 000 idashingiye ku buhinzi buri mwaka.

Agendeye ku mibare y’Ubushakashatsi bw’imibereho y’ingo bwa EICV4 bugaragaza ko hahanzwe imirimo 146 000 muri 2014, hakiyongeraho imirimo 86 000 yahanzwe muri gahunda ya NEP Kora Wigire, Minisitiri Judith Uwizeye yavuze ko imirimo 232 000 yahanzwe hakaba hazajyaho inzobere zikabikoraho ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane ko urwego rw’umurimo mu Rwanda rugeze ku guhanga iyo mirimo ku mwaka.

Minisitiri Uwizeye ariko yagaragaje ko hakiri byinshi byo gukora mu kugira ngo ubushomeri bugabanuke nubwo ku Isi hose ngo nta hantu na hamwe ubushomeri buragera kuri 0% ndetse ngo ntibazabaho igihe abantu bakiri ku Isi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe imyuga n’Ubumenyingiro, Rwamukwaya Olivier, yavuze ko ikibazo cy’ireme ry’uburezi mu mashuri bakibonye bakaba baratangije gahunda nshya y’imyigire ishingiye ku buhanga aho gushingira ku magambo mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, ikindi ngo imibare na Science byahawe umwihariko kuruta andi masomo kubashaka inguzanyo yo kwiga Kaminuza muri Leta.

Mu Rwanda ikibazo cy’ubushomeri biragaragara ko cyahagurukiwe n’inzego ariko nk’uko Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza abivuga ngo ingamba zifatwa ni kimwe no kuzishyira mu bikorwa ni ikindi kintu kandi byakunze kugaragara ko ari cyo gikomeye.

Asoza iyi nama yagize ati “Gufata imyanzuro ni kimwe igisigaye ni kimwe kandi hari ubwo kitugora ugasanga turabyina muzunga ni ukuyishyira mu bikorwa, twemeranye tuyishyire mu bikorwa kandi turabishoboye.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Kuri iki kibazo cy’umurimo Leta yari ikwiye gushyiraho Politiki ihamye y’umurimo hakamenyekana neza ngo ni nde ukora umurimo runaka ni nde utawukora?, hakamenyekana neza ngo uwigiye gukora umurimo runaka ariko akaba atawukora biterwa n’iki?, hakamenyekana neza ngo uwize umurimo runaka none akaba atawukora yagenerwa iki??, hakamenyekana neza ngo ese umushomeri ni nde mu by’ukuri?? ibyangombwa bisabwa kugira ngo umuntu yitwe umushomeri ni ibihe?? ese umuntu wese udafite icyo akora yitwa umushomeri??

    MIFOTRA yari ikwiye gukora urutonde ku rwego rw’igihugu rugaragaza abantu n’amazina yabo baba barigiye gukora umwuga runaka cyangwa umurimo runaka ariko bakaba badafite akazi.

    Mu rwego rwo korohereza abantu kugira umurimo Leta yari ikwiye gushyiraho ingamba zihamye zigaragaza uko abantu bashobora kwihangira umurimo.

    Leta kandi yari ikwiye kwihanangiriza ndetse byaba ngombwa igafatira ibihano inzego zimwe na zimwe usanga zijujubya abaturage bagerageje kwihangira umurimo, kandi hagashyirwaho amabwiriza ngenderwaho mu rwego rwo kudahutaza abo bose baciriritse usanga barishyiriyeho uburyo bwo kwibeshaho no kubona ikibatunga batagiye mu bujura kwanga kwangiza ibya rubanda.

    Niba umugore afashe agataro agacuruza Avocat cyangwa Inyanya ku muhanda kugira ngo abone uburyo bwo kubona icyamutungira umuryango, kandi akaba abikora mu mutuzo nta mutekano ahungabanya, Leta yari ikwiye kumutera inkunga agakora kariya kazi ke nta mususu nta n’icyo yikanga. Polisi na Dasso nk’inzego za Leta zari zikwiye guhabwa amabwiriza asobanutse zikareka kujujubya umuntu wese wikorera akazi gaciriritse mu mahoro kandi mu kuri agamije gusa kubona uko yibeshaho we n’umuryango we.

    Biriya byo kwirirwa bambura abantu ibyabo ku mihanda bitera abantu kwiheba no kwibaza niba icyo bita kwihangira umurimo Leta icyumva kimwe n’abaturage bayo. Gucuruza ubuconco n’ubucogocogo byakagombye guhabwa umurongo ufatika utuma ubikora afatwa nk’aho ari mu rwego rw’abihangiye umurimo aho gufatwa nk’umuntu ukwiye kurwanywa n’ingufu za Leta.

    Rwose bikwiye gusobanuka neza kandi bikumvikana neza ko ibyo DASSO zisigaye zikorera abaturage zikabambura ibyabo ku muhanda cyangwa muri za quartiiers kandi umuntu ntabe yagira aho arega, ibyo bintu rwose bikwiye kwigwa ku rwego rwo hejuru hagafatwa umwanzuro uhamye kandi uganisha ku gaciro gakwiye guhabwa umuntu wihangira umurimo.

    Niharebwe uburyo gucururiza ku muhanda bitabangamira umutekano n’isuku kandi ubikora akaba yatanga umusoro wa Leta,noneho iyo Leta ireke ababikora babikore ku buryo buri organized kandi ibyo bikorwa byabo bifatwe mu rwego rwo kwihangira umurimo, no mu rwego rwo guha agaciro abaturage ngo batandagara cyangwa bandavure kandi bashobora kubona uburyo bwo kwitunga batibye.

    Niharebwe n’uburyo gutwara abagenzi ku magare nabyo bitabangamira umutekano mu muhanda, kandi bikorwe ku buryo buri organized, noneho Polisi yirirwa ifata amagare ya ruriya rubyiruko rw’abanyonzi isigeho kubatesha umutwe kandi barimo kwishakira imibereho.

    Informal sector burya ifite uruhare mu guteza imbere igihugu n’abaturage bacyo, ibyo gucururiza ku mihanda rero igihe biri well oganized no kunyonga amagare ku buryo buri organized byakagombye kwinjira muri informal sector, bigafatwa nk’umwuga wemewe mu gihugu kandi ufasha uwukora kwibeshaho mu buryo bwemewe atandavuye cyangwa ngo yibe.

Comments are closed.

en_USEnglish