Digiqole ad

Kureba televiziyo igihe kirekire bishobora guteza urupfu

 Kureba televiziyo igihe kirekire bishobora guteza urupfu

Kureba TV igihe kirenze amasaha atanu bishobora kwangiza ubuzima

Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’abahanga ngo bo muri Kaminuza ya Osaka  mu Buyapani ngo  kumara amasaha guhera kuri atanu gusubiza hejuru wicaye ureba televiziyo ngo bishobora guteza  ibyago byinshi byo kwicwa n’indwara Pulmonary Embolism, iyi ikaba ari indwara yo kwifunga kw’imiyoboro y’amaraso ndetse bigatuma amaraso avurira mu mwijima.

Kureba TV igihe kirenze amasaha atanu bishobora kwangiza ubuzima
Kureba TV igihe kirenze amasaha atanu bishobora kwangiza ubuzima

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko iyo ndwara yo kwifunga kw’imiyoboro y’amaraso iva mu mutima ajya mu mwijima  ngo yibasira cyane abantu bamara amasaha guhera kuri atanu gusubiza hejuru bicaye bareba televisiyo cyangwa bakunda kureba amafilimi maremare ndetse n’ibindi byafata igihe kirekire kuri murandasi.

Bariya bahanga bakoreye ubushakashatsi ku bantu bagera ku bihumbi 86 birenga bafite hejuru y’imyaka 18.

Bemeza ko ibisubizo byavuye mu bushakashatsi bwabo byaberetse  ko mu gihe ureba televiziyo uba ugomba kunyuzamo ugahuguruka, ukanywa amazi ngo kuko nibyo bizakurinda kuba warwara iriya ndwara yo kuvura kw’amaraso.

Indwara   Pulmonary embolism ihitana abarenga ibihumbi 60 buri mwaka mu Bwongereza.

Ngo abari mu kigero cy’imyaka 40 kugeza kuri 59 ngo nibo baba bari mu byago cyane kurusha abandi.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu mujyi wa London mu Bwongereza mu  nama ya  European Society of Cardiology.

Ababukoze bagira inama abantu bakunda kureba televiziyo ko bagomba kujya bagira ubwirinzi nk’ubwo bagira mu gihe bakora urugendo rurerure mu ndege.

 

Kumara igihe kirekire ureba TV bishobora kugutera indwara bita
Kumara igihe kirekire ureba TV bishobora kugutera indwara bita  Pulmonary Embolism

Callixte NDUWAYO

UM– USEKE.RW

 

4 Comments

  • komutatubwiye abakorera kuri computer amasaha yose ?

  • mutubwire nabakorera kuri computer 24h1

  • turinde abana bacu kuzireba.dufite nikibazo cyuko twirirwa kuri computer iminsi yose.

  • OK. No gutwara imodoka igihe kirekire no kuryama cyane no kurya byinshi no kubyara kenshi no kwiruka cyane no kurangara no kugira urwango no kunywa amazi menshi bishobora gutera urupfu! Hahahahaaaaa!!!

Comments are closed.

en_USEnglish