Digiqole ad

Kwibutsa uburinganire bw’indimi zemejwe mu itegekonshinga bifite ishingiro

Gushyira imbaraga ku rurimi rwali rwarasigajwe inyuma n’amateka cyane cyane nk’icyongereza mpuzamahanga birakwiye ariko ntibyagombaga gusubiza inyuma izindi ndimi. Abigisha twabonye ingaruka zabyo mu burezi:   abana barangije amashuri yisumbuye binjira muri Kaminuza nta rurimi na rumwe bazi kuvuga neza ndetse ikinyarwanda  cyo ntibatazi no kucyandika neza . Mu mashuri mato, umwana amenya umubare gatatu mu cyongereza ariko ugasanga atazi kubihuza na gatatu mu kinyarwanda.

Mbaraga Paul
Mbaraga Paul

Amahirwe nuko ubu bisa n’ibitangiye gukosorwa. Ariko se byari ngombwa kuvumbura raporo ya UNESCO ivuga ko umwana yumva neza mu myaka itatu ya mbere y’amashuri ye iyo yiga mu rurimi gakondo?  Ntitwabyize muri techniques zo kwigisha abize “Education Sciences”?

Ntitwari tunaniwe kubyitekerereza ariko indwara iri muri iki gihugu cyacu ni ukuvuga ngo irivuye ibukuru ntawe uritekerezaho ngo atange inama cyangwa igitekerezo cyubaka kuko ari itegeko cyangwa nyuma y’irya mukuru nta rindi rigerekwaho uretse gutumbagiza ibyavuzwe bamugerekaho n’ibyo atavuze.  Umutware agomba kubahwa ni ngombwa ariko kutamufasha kugorora kare ibikwiye kugororwa ninko kumushuka kandi uhemukiye n’abo ayoboye bose.

Icyantangaje kurusha ibindi ariko ni kubona nta Sena n’imwe ya za Kaminuza yakomanze aho ibyemezo bifatirwa ngo yerekane ko igifaransa atari ururimi rwo kuvuga gusa, ko ahubwo ari n’ururimi rw’inganzo ngiro Arts na sciences, ubushakashatsi  bwagiriye isi akamaro haba mu buvuzi haba mu mibare, ubuhinzi n’ibindi byinshi byanditswe mu gifaransa abongereza n’abanyamerika baba bashakiramo kugira ngo buzuze iby’iwabo!

Niyo mpamvu najya inama ko mu nzu z’ibitabo za kaminuza n’iy’Igihugu yuzuye vuba i Kigali hakwiye gukomeza guhabwa agaciro ubumenyi bwanditswe mu gifaransa mu rugero rumwe n’icyongereza. Mpora numva ubufatanye bwa za Kaminuza zo muri Amerika n’u Rwanda ni byiza ndabishima ariko hibukwe ko hari n’Abanyarwanda bize cyangwa bifuza ko abana babo biga no muri Kaminuza zikoresha igifaransa naho dushakireyo ubufatanye.

Mu ishuri ry’itanagazamakuru nkoramo narashakuje nti  hano hakwiye kuba umwihariko wo kwigisha mu ndimi zose kuko ku isoko ry’akazi k’itangazamakuru tuhasanga izo ndimi zikoreshwa  umunota ku wundi. Nubwo techniques zo gutara amakuru no kuyategura ari zimwe, ariko buri rurimi rufite inshoberamahanga zihariye mu buryo bwo kuruhina no kurucuranga neza uruvuga. Narihingutsa bakandebesha amaso manini ngo kwigisha mu cyongereza ni itegeko ntacyo twabikoraho.

Abavuga igifaransa kw’isi nabo ni benshi muri Afurika n’ahandi kw’isi. Nta gice cy’ubutaka mu migabane itanu minini y’isi utabonamo abavuga igifaransa. Urugaga kandi rw’ibihugu bivuga igifaransa bwubatse ingufu zo kugira ijambo muri diplomasi mu nzego mpuzamahanga. Ndashima abayobozi b’igihugu cyacu kuba baragumishije u Rwanda mu ngando mpuzamahanga zivuga igifaransa ariko nibakomeze  babihe n’agaciro kamwe nkako baha ahavugwa icyongereza.

Nta wundi muti w’umutekano n’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kivu uzaruta kuzura no guha ingufu umuryango CEPGL wakagombye guha Abanyarwanda n’Abanyekongo uburenganzira bwo gutembera gutura no gukora aho bashatse mu bihugu by’uwo muryango nkuko tubiteze kuri EAC kandi ubufatanye bw’u Rwanda na Kongo mu kubungabunga uwo mutekano warushaho kuba mu bwizerane.

Gushyira imbere cyane ururimi rumwe nabyo bishobora guhembera kwimakaza ivangura ritonesha bamwe rigatera ipfunwe abandi benshi bari bamenyereye igifaransa nyamara kandi bo  bakagira n’akarusho ko kuba barize icyongereza gike bashobora kuririraho bakakizamura. Abinuba ko babuze amahirwe y’akazi kubera ururimi rw’icyongereza si bake.

Mu gutanga akazi icyongereza nicyo kiri imbere, kumenya igifaransa bikaba ari iturufu y’inyogera ariko utakizi ntibyagutesha akazi. Nyamara hari benshi baba bagafitiye ubushobozi bakabuze kubera kutamenya neza icyongereza . Simvuga ko ibyo bikorwa ku mabwiriza na politiki ya leta  ariko bisa n’ibyabaye umugenzo.

Twabitangirira hafi bitaravamo ibindi byazahembera amakimbirane.  Abanyarwanda bose mu rurimi bavuga bagahabwa amahirwe angana. Ibyo bigomba no guhera ku nyandiko mbwirwa ruhame zose za Leta zikagaragaza buri gihe indimi eshatu zemewe n’itegekonshinga nkuko tubibona mu igazeti ya Leta.

Mperutse guhabwa na RRA inyandiko yo gusabiraho uburenganzira bwo kudatunga akamashini gatanga fagitire mu buryo icyo kigo kibyifuza mbona rwanditse mu cyongereza gusa. Abasoreshwa dufite mu byaro bazi icyongereza bangana iki?

Umwanya Perezida wa Repubulika ajya aha abanyamakuru buri kwezi ni ingenzi mu kumenyesha Abanyarwanda intambwe tugezeho ariko kenshi ntibaba bakurikira icyo kiganiro kubera ubwiganze bw’icyongereza no mu bibazo bwite bireba abaturage.  Gusemura Perezida yivugiye ubwe ko atizera ko baba bamuvugira ibyo yavuze. N’abaturage ntibabikunda baba bashaka kwiyumvira Perezida ubwe ababwira akabagera ku mutima nkuko bamukunda. Haraho mperutse kubona umwana w’imyaka itatu agaragura ikinyamakuru magazine gifite ifoto ya Perezida Kagame ku ipaji ya mbere y’igipfuko (Front page).  Nabajije umwana nti uwo ni inde? Ati ni Kagame. Nti ese akora iki? Nari niteze ko umwana ambwira ngo ni Perezida. We yarambwiye ngo “akora icyongereza!”

Nyagasani urabizi ukuntu mvuma abayobozi ba kera batatumye niga icyongereza gihagije mu mashuri mato kandi kivugwa mu bihugu duturanye duhahirana cyane tugatizanya n’amayira. Nibyo nibikosorwe dushyire imbaraga mu cyongereza abana banjye batazavunika nkanjye wakomeje kucyiga ncyigishamo. Iyo numva Mushikiwabo ukuntu avugira igihugu n’ishema mu ndimi zombi igifaransa n’icyongereza azicuranga mu buryo bunoze kandi buryoheye amatwi. Niwe wumvikana kenshi ariko siwe wenyine.  Bene abo, b’ abahungu n’abakobwa, mbona ariyo profil ikwiriye abana bacu bose b’ejo.

Igitekerezo cya Paul Mbaraga

0 Comment

  • Wowe nturaye urapfuye !! Banza uhere kuri BNR yarahinduye ngo isigaye ari NBR aaahahah! Banza umenye icyo basinyiye mbere yo gufata igihugu !! yes Cyarafashwe!! Igifaransa ngo barakigisha da ngo nk’isomo ahahahh nonese kukio Icyongereza cyo batakigisha nk’isomo !? Ariko ubwo uzi kwigisha mu rurimi utumva kandi wigisha abantu batarwumva kandi bombi mufite ururimi muhuriyeho ariko kubera itegeko mukaba mutarukoresha !!!? Wowe rero ntabwo uzi ikibuga urimo abantu bararuciye bararumira nyine bayobowe ……

  • uyu mugabo areba kure kdi ibyo avuze ni ukuri! ubwoba bwa bamwe mubayobozi banga kwiyubikira imbehe buzatuma bene Ngofero bahera mukeragati!kubera imyigire idahwitse! Bravo Mugabo!!!

  • Mbaraga sinkuzi ariko uri umugabo mpe. Nguhaye inka. Iri niryo sesengura rinshimishije kuva nasoma ibi bunyamakuru. Urababwiye mu kinyabupfura kandi mu kuri kumwe guca mu iziko ntigusHye . Abatumvise bazumvira he? Imana iguhe umugisha ureba kure kandi uruse benshi. Nkuwakugira Minisitiri wakiza byinshi. 

    • Mbaraga rwose big up!n’abandi bigisha muri za Kaminuza bakagombye gufasha abanyarwanda gutekereza critically ku byemezo bibafatirwa. ndemeza nanjye ko politiki y’indimi mu Rwanda ipfuye cyane, kandi ikaba yarishwe n’inyungu z’abayobozi. ibyo rero abaturage tukabigwamo buri gihe. ubu  koko Leta irindiriye iki ngo yumve amarira yacu kuri iki kibazo by’umwihariko, ndetse n’ikibazo cy’uburezi muri rusange?

  • Bravo Mbaraga! Uratinyutse uruse benshi uvuga ukuri! Erega amaherezo abantu bazatinyuka! Naho SENA, PARLEMENT, MINISTERS bose ni ba ” NDIYO BWANA”ntacyo bavuga ngo batikura amata mu kanwa, ntibazi ko amaherezo ari ugupfa!

  • Nose se usibye politique y’abidishi abanyarwanda tuyobojwe, uyumugabo aho atavuga ukuri nihehe? gusa umunsi uruhu rwumye muzabe hafi twikiriza tuti yego rurumye mwidishi! tuti “ruragukanyanga mwidishi”

  • Burya ntabwo twapfuye.Kuko tugifite abantu bareba kure.Ararikocoye rwose.Izo nkomamashyi zitagira na esprit critique cyangwa se ziyisiga muri WC kubera imbehe ziba zihemukira u Rwanda rwejo.

  • Wa mugabo we uvuze ukuri, ariko nyine hari ukundi kuri nawe uzi kuri inyuma yo guha agaciro icyongereza, igifaransa kigacibwa. None se iyo uziko muri kiriya giha byahindukaga, 80% by,abanyarwnda bavugaga indimi z,amahanga ari bavugaga igifaransa, bigahinduka nta n’inzibacyuho ibaye bikubwira iki? Nyuma icyakurikiyeho ni ugutanga ibizamini mu bigo bya leta mu cyongereza gusa kandi n’abari basanganywe iyo myanya bakabikora. Abagombaga kunyagwa imyanya n’abagombaga kuyigabirwa urumva abo aribo. Ng’iyo impinduramatwara!

  • IBYO UVUZE NI UKURI NO NAMA USANGA AHAGOMBA GUTANGWA AMASHYI BIKORWA NABITWAKO BIZE AHA NDAVUGA ABAZI ICYONGEREZA ABANDI AHUBWO TUKIKANGA cg UGASIGARA UBAZA NGO AVUZE NGO IKI.NIMUKOMEZE KUVUGANIRA NIZINDI NDIMI nubundi inkingi imwe ntigera inzu.

  • uh Ndumva abataripfana bakomeje kwiyongera

  • ariko murasakuza mubiki simwe mwabiteye ??? Reka mwumve aho bizabageza aho byavuye murahazi mwibagirwa vuba disi !!! 

  • Gerageza wenda wowe urumvwa!! Nonese wabonye aho bahindura ururimi rw’uburezi habura ibyumberu 2 ngo amasomo atangire; ba honorable bakaruca bakarumira ahubwo bagasiganwa bajya kwigwa icyongereza ikigoroba!!! Uzi ukuntu abayobozi bamwe baba bishongora ku baturange bababwira ngo igifaransa ntaho cyabageza!!! Waruziko se ubu kuberako integanyanyigisho ihora ihindagurika, usanga abanyenshu biga ku bigo bitandukanye ariko biga mu mwaka umwe; ibitabo bigiramo ntibihuye kuko usanga bamwe bagikoresha ibishaje abandi bakoresha ibyavuguruwe!! Ibitabo bimwe kandi bigiye birimo amakosa agaragarira buri wese. Urugero nko mu gitabo cya sciences cy’umwaka wa kane cyasohoste mu 2010, nabonyemo amagambo y’igiswayire aho handitse ko umuhoro ari “PANGA” naho isuka ari “JEMBE” ubwo ngo niko akanyeshuri babyita mu cyongereza!!! Abayobozi barabuzwa iki ko abana babo biga mu bigo bikomeye kandi mpuzamahanga, nta kibazo k’izo ndimi kuko arizo bakoresha; naho abacu bahora mu kinyarwanda no muri ibyo bitabo bihora bihindagurika.

  • Rwose MBARAGA  ibyo uvuga ntawe utabishyigikiye. Gusa inyungu za politiki zo zirebera ibindi. Nanjye mbabazwa n’amahirwe twavukije abanyarwanda. Kuba u Rwanda ntabukungu buhambaye dufite, nibura twari gucungira kukuba umunyarwanda wize aba umuhanga mu kuvuga igifaransa n’icyongereza. Ibi bigaha abana b’abanyarwanda amahirwe yo kwiga mu isi yose nta nkomyi, yarangiza no kwiga agakora mu isi yose kuko aho wa mushyira yashobora kw’irwanaho. None ari igifaransa kirabuze, icyongereza kirabuze, ikinyarwanda cyo ntikikiri ikinyarwanda. Ubwo se mu myaka 50 u RWANDA ruraba rumeze gute.?Kumenya ziriya ndimi zombi, ndavuga igifaransa n’icyongereza, ni ubukungu bukomeye cyane; byatuma na ba mukerarugendo bayoboka igihugu cyacu kuko baza bisanga. Ari uvuga igifaransa , ari uvuga icyongereza, baza ntakwishisha. Erega burya ururimi rugaragaza n’umuco, rujyana n’umuco. Twakagombye gusiga ibindi bihugu , Kugifaransa n’icyongereza tukongeraho urundi rurimi. Kuko twe turabikeneye. Dukeneye guhaha n’andi mahanga. Twashyiraho Igisipanyoro kuko ruvugwa mu bihugu byinshi , tukajya guhahirayo naho. Igishinwa se, n’izindi…..Dufate rero indimi nk’izidufasha guhaha no kubana n’amahanga aho kuzikoresha mu bijyanye na Politiki.Abo dutira ziriya ndimi baraduseka cyane iyo babona uko tubyitwaramo. Umudage avuga ikidage, umufaransa avuga igifaransa, umwongereza avuga icyongereza, umurusi ikirusi, kuki twe tatavuga ikinyarwanda, izo ndimi zikaza ari inyongera. Ngaho baravuga ngo byose ni ubashake bw’abanyapolitiki. Igihe bazabishakira bazabikosora. Ariko hagati aho abantu bapfiriye muri Nyagasani.

  • Ibyo avuga nibyo rwose. Ikiza ni uko yagerageje kwisegura no kudasebya government cg President naho ubundi bari kuzamumerera nabi.

    • Jye muri ibyo byose ndasaba nshimangiye ko Leta yakagombye gukora sacrifices maze ikajya ishyira inyungu z’abaturage imbere n’iyo zaba zitayishimishije buri gihe. Bakosore byihuse education system, maze Minister areke kwirirwa arwana n’amandazi cg ahonda mobile phones mum ashuri, ahubwo arebe ibibazo by’ingutu. Nyamara mwa bantu mwe bo muri Leta, turababaye twe abaturage!

Comments are closed.

en_USEnglish