Digiqole ad

Kwibuka20: Urubyiruko rwa ADEPR rwibukijwe ko rwasigaye ngo rumurike

Mu gutangiza igiterane cy’iminsi irindwi cyateguwe n’Urubyiruko rwa ADEPR rwo mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali, ibikorwa byabimburiwe no gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rwibutswa ko hari imbaga y’urubyiruko rwakagombye kuba ruri kumwe nabo ariko rwahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa kubera urumuri Abanyarwanda.

Ubwo uru rubyiruko rwasuraga urwibutso rwa Gisozi
Ubwo uru rubyiruko rwasuraga urwibutso rwa Gisozi

Iki giterane cy’ivugabutumwa cyafunguriwe ku mugaragaro ku nyubako z’Itorero ADEPR ziri ku Gisozi, kikazamara iminsi irindwi hakorwa ibiterane by’amasengesho n’ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha Abanyarwanda kwigira.

Uru rubyiruko rukazubakira uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye ukiba mu nyubako iva, ndetse runagurire ubwisungane mu kwivuza abantu magana atatu (300) batishoboye batuye mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, n’ibindi.

Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev. Pasteur Mutaganzwa Viateur, yibukije uru rubyiruko ko rukwiriye kubera urumuri abandi Banyarwanda.

Yagize ati “Mu 1990, twakoze igiterane nk’iki neza neza, ariko bamwe mubo twagikoranye bakagombye kuba bari hamwe natwe muri iki giterane turi gukora, Jenoside yarabadutwaye. Muri iki gihugu abasore n’inkumi bapfuye ni benshi, none wowe uriho.

Ba Dawidi na Yozefu bahamagawe bakiri urubyiruko, kandi bakoze neza, baratumurikiye. Namwe igihe ni iki ngo mukore. Kuko ibyatubanjirije byagenze nabi, nyuma yo gusenya habaho kubaka.”

Umuvugizi wa ADEPR akaba n’Umushumba Mukuru, Rev Pastor Jean Sibomana, we yasababye urubyiruko rwa ADEPR kwerekana itandukaniro mu muryango nyarwanda.

Yagize ati “Iyo umuntu agenda anyurwa n’ibyo abona, n’ibyo afite nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga, Imana nayo igenda imwagura. Ibi nibyo bizatuma abanyamahanga bibaza inzira Abanyarwanda banyuzemo bikabayobera, bakabona itandukaniro kubyo badutekerezagaho, kuko iki gihugu cy’u Rwanda mu gihe kiri imbere bazakifuza.”

Mu bindi ADEPR isanzwe ifasha urubyiruko, harimo kuruha akazi, kuba yigisha urubyiruko rw’i Wawa gusoma, kwandika no kubara, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish