Digiqole ad

Kwibuka biha imbaraga ababuze ababo muri Jenoside- Min Debonheur

 Kwibuka biha imbaraga ababuze ababo muri Jenoside- Min Debonheur

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru, Minisitiri ushinzwe impunzi no gukumira Ibiza Jeanne D’Arc Debonheur yavuze ko iki gikorwa cyo kwibuka giha imbaraga ababuze ababo muri Jenoside.

Ababashije gushyingura ababo bavuga ko bibaruhura.
Ababashije gushyingura ababo bavuga ko bibaruhura.

Muri uyu muhango wabaye mu mpera z’icyumweru dusoje, ukabera ku ruganda rw’icyayi rwa Mata, hanashyinguwe imibiri ine (4) yabonetse muri uyu murenge.
Mu  buhamya bwahatangiwe, hagarutswe cyane ku buyobozi bubi bwateguye Jenoside bukanayishyira mu bikorwa, ndetse n’abari abayobozi b’uru ruganda bakanguriye abakozi kwica bagenzi babo.
Umuyobozi w’uruganda rwa Mata Mungwakuzwe Yves yemeza ko ubwicanyi bwakorewe i Mata bwatijwe umurindi n’ubuyobozi bw’uruganda ayoboye ubu. Ndetse agaya ubuyobozi bw’icyo gihe bwashyigikiye ko abo bakoresha bicwa babarebera.
Muri iki gice ariko, abaharokokeye baracyababajwe no kuba batarabona imibiri y’ababo ngo bayishyingure, nyamara hari abantu bazi aho imibiri itarashyingurwa ari, ariko bakaba badashaka kuyigaragaza.
Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyaruguru Muhizi Bertin ati “Hari ibintu bikwiye kuva munzira, kuba abantu batatwereka aho bajugunye abacu biratubabaza cyane, kandi aho tugenda tubabona ni ahantu hatuwe, hari bamwe  bahinga bakabacaho, ibi biracyari ibintu bidukomeretsa.”
Guverineri w’intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abarokotse Jenoside gukomera bagaharanira gukomeza kwiyubaka. Ndetse agaya abari abayobozi b’uru ruganda bafashe iya mbere bakica abaturage bakoraga mu ruganda.
Mureshyankwano yasabye by’umwihariko abantu batahigwaga gukomeza kugaragaza imibiri y’Abatutsi bazi aho iri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuko aribyo biruhura ababuze ababo.
Ni umuhango witabiriwe n,abadepite ndetse n'abasenateri cyane cyane abavuka muri aka karere.
Ni umuhango witabiriwe n,abadepite ndetse n’abasenateri cyane cyane abavuka muri aka karere.

Minisitiri ushinzwe impunzi no gukumira Ibiza Jeanne D’Arc Debonheur wari witabiriye uyu muhango yashimiye ubuyobozi bw’uruganda bwateguye iyi gahunda yo kwibuka kuko ngo biha imbaraga ababuze ababo, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, ariko kandi bikanaca intege abagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi mubisha.
Debonheur yagize ati “Kuba twibuka ni igikorwa cy’ubutwari kandi kidufasha no kwibukiranya amateka ndetse tuyigisha abana bacu kugira ngo bitazongera. Urugamba rwo kurwanya abahakana bakanapfobya rurakomeje niyo mpamvu tugomba guhora twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, tukavuga amateka y’ibyabaye muri Jenoside, tukabungabunga ibimenyetso byakoreshejwe muri Jenoside, tukabika ubuhamya bw’ibyabaye tububungabunga, dusura n’inzibutso.”
Mu gusura inzibutso, Minisitiri yanasabye Abanyarwanda kujya basura inzu zibitse amateka zirimo inzu ndangamateka iri  mu Nteko Ishinga Amategeko, kuko ariyo izabamenyesha uburyo Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’uko urugamba rwo kuyihagarika rwagenze, ku buryo ngo uhageze ahava afashe ingamba z’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwo mu murenge wa Mata, rushyinguyemo imibiri 388 yagiye iboneka hirya no hino.
Abatarahigwaga basabwe kuvuga aho bazi hari imibiri.
Abatarahigwaga basabwe kuvuga aho bazi hari imibiri.

Mu nzira yerekeza gushyingura imibiri ine yabashije kuboneka.
Mu nzira yerekeza gushyingura imibiri ine yabashije kuboneka.

Ni umuhango witabiriwe n,abadepite ndetse n'abasenateri cyane cyane abavuka muri aka karere.
Ni umuhango witabiriwe n,abadepite ndetse n’abasenateri cyane cyane abavuka muri aka karere.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Nyaruguru

0 Comment

  • Umucikcumu ujya mu mihango ngarukamwaka yo kwibuka, buri mwaka akongera agahungabana kubera uburyo bikorwamo cyane cyane, ibyari inkovu bikongera bikaba ibikomere bivirirana, bimwongerera imbaraga gute? Mukwiye gusobanura neza ibintu: Buri mwaka dusubira mu cyunamo kizarangira gute kandi ryari? Ntushobora gusubira mu buzima busanzwe uba mu cyunamo kitarangira.

  • Wowe wiyita GISELE, urumvase tuzarekeraho kwibuka inzirakarengane ,tuzarinda tujyamwijuru tucyibuka abacubazize GENOCIDE ,gusa uhindure imyumvire wumveko aringombwa guhora twibuka

Comments are closed.

en_USEnglish